Abakurambere baciye umugani ngo akabaye icwende ntikoga niyo gakeye ntigashira umunuko. Bamwe mubari inkotanyi z’amarere, bamaze gukaraba baracya kubera ikizere bagiriwe na Perezida Kagame, akabashyira mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru ubu nibo bari ku isonga mu kumusebya no gusebya RPF, yabagize icyo baricyo.
Abanyabyaha, ubusambo, abanyenda nini n’abafite inyota y’ubutegetsi tuvuga si ababaye mu mashyaka yatsinzwe nka MRND, MDR, n’andi agihanyanyaza nka PL, PSD, PDI …ahubwo ni ababaye muri RPF, kuko abandi bemeye gutsindwa bajya k’ umurongo igihugu kifuza, babishaka batabishaka.
Kugeza ubu igiteye impungenge abaturage ni abantu babaye mu buyobozi bwo hejuru muri RPF, bahunze n’ abari mu gihugu batema ishami ry’igiti bicayeho ! Ntabwo iki gihugu cyayoborwa n’abantu bose ngo ni uko babaye mu nkotanyi ari aba cadre, abandi babaye abasilikare, abanyapolitiki se n’ibindi….Imana yahaye ubuyobozi Perezida Kagame iramutoranya ayobora urugamba Imana iramurinda ararutsinda, abandi bashize harimo n’abari bakomeye mu mapeti n’amashuri yo hejuru, ariko imana yabagize ibitambo kugirango iki gihugu kibohoke kandi kigire ubuyobozi bwiza nk’ubu.
Col. Tom Byabagamba na Gen Frank Rusagara
Biratangaje kubona abantu nkaba Gen. Rusagara, Col. Byabagamba, bafungirwa gusebya ubuyobozi no kubwangisha rubanda, umuntu nka Kayumba na Rudasingwa aribo bari gucura umugambi wo gusenya ibyiza abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya jenoside.
Ibi bintu byo gucamo abantu ibice no gupinga ubuyobozi bwiza buriho bwa Perezida Kagame , byatangiye kugaragara muri za 2000, ubwo Kayumba yaremaga igice kinini k’ingabo ze, abacuruzi n’abanyapolitiki atangira kubigarurira no kubagira abe inyota y’ubutegetsi imaze kumurenga arema igice cy’abasilikare be n’ikindi cyakoreraga utunama twarwihishwa muri Ferme y’inka ze ari naho yaheraga amakuru yo gusebya Kagame ikinyamakuru Umuseso. Nyuma yuko ibyari coup d’etat bitahuwe na Perezida Kagame, Kayumba yaje guhungisha Sebarenzi nawe wari muri uwo mugambi afatanyije na Bizimungu Pasteur.
Ibyo byose Kayumba abonye byatahuwe, abonye ko bitagikunze gufata ubutegetsi agana iy’ ubuhungiro akeka ko azabona aba mujya inyuma akagaruka, agakuraho ubutegetsi buriho akimika ubwe . ariko uko iminsi yicuma Kayumba abona ko biri kure nk’ukwezi .
Ishingwa rya RNC
Ibi bwari uburyo bwo gushaka kwigarurira impunzi z’abahutu n’abatutsi bahunze ibyaha mu Rwanda, nk’abantu babaye mu buyobozi bwohejuru muri RPF, bumvishaga izo mpunzi ko gukuraho Kagame bitafata n’umunsi umwe.
Ariko buhoro buhoro ibinyoma byabo byaje gutahurwa iyo Demokarasi banengaga Perezida Kagame byagaragaye ko aribo batayigira ko icyo bafite ari inyota y’ubutegetsi.
Urugero : Mu mwaka 2012 ubwo Rudasingwa yajyaga mu Bubiligi asaba abayobozi baho gutegura amatora ntibyatinze icyifuzo cy’ubuyobozi cyahise cyubahirizwa amatora ahera kuri comite ya Bruxelles akorwa hatorwa RUBINGISA PROTOGENE ariko ntiyamazeho na masaha 24 kubera ya virus yari mu buyobozi hejuru aho RUDASINGWA afatanyije na MICOMBERO NA MUSONERA bakoze Inama zabo z’ubwiru zidakurikije amategeko basesa ibyavuye mumatora ndetse bahita bahindura n’ubuyobozi bwose mububiligi bashyiraho abandi badakora munyungu z’ishyaka ahubwo bakorera inyungu zabo.
Mu itangazo ryasohowe n’uwari umuhuzabikorwa Rudasingwa rikuraho KAZUNGU NYIRINKWAYA agasimburwa na MICOMBERO J MARIE kuri coordinateur belgique ndetse nirikuraho RUBINGISA PROTOGENE kuri coordinateur wa bruxelles agasimburwa na DR MURAYI PAULIN aha niho igitugu cyatangiye kwigaragaza kinesha demokrasi.
Abo muri RNC bavuga ko igitangaje ari uko aba bantu bahawe imyanya bakayemera kandi bari mu matora banayishimiye,aya ni amakuru yimvaho kuko aba democrate benshi bananiwe kwihanganira icyo gitugu bandikira amabaruwa abiri ba membres fondateurs babasaba gukemura ibibazo bavunira ibiti mumatwi kugeza aho imizinga ivuyemo imyibano.
Tugarutse kugutabaza kw’abayoboke bo mu bubiligi ntibabone igisubizo bishyize hamwe bashinga ishyaka ryabo PPR-IMENA ibyo bateye imboni cyera abandi bayoboke ba RNC bibagwiriye nk’ijuru bakaba basigaye bibaza RNC icyo aricyo,ndetse abenshi bakaba bibaza aho berekeza.
Igitangaje cyane mu buyobozi bwa RNC uburyo barimo gushinjanya ivanguramoko kuburyo wakwibaza itandukaniro riri hagati ya KAYUMBA NYAMWASA,RUDASINGWA THEOGENE,NA MICOMBERO JEAN MARIE ukibaza uku gushinjanya icyo guhatse.
Iyi nigihamya ko basaritswe n’irondakoko ndetse bakaba barivuyemo nk’inopfu bigatuma abafatanyabikorwa babo nka FDU- INKINGI ibatahura ndetse ikaba imaze kwibonera ko bamaranye imyaka itandatu babeshyana ubu urwicyekwe akaba ari rwose.
Abantu benshi bari barayobeye muri RNC bamaze kumenya ukuri
Ntibikiri ibanga, ikibazo kimaze gusobanuka, abantu benshi bakomezaga kwibaza ko RNC naba nyirayo bishobora kuzatera ikibazo ubuyobozi buriho mu Rwanda. Aba abenshi babiterwaga nuko batigeze bamenya amakuru ahishwe ya RNC byatangiye kumenyekana kuva muri 2013, Rushyashya yatangiye gushyira ahagaragara amanyanga yababagabo mu bubiligi no muri france, ibi byatumye abagabo 13 bava muri RNC bashinga ishyaka ryitwa PPR-IMENA ariko byabaye ikibazo gikomeye kuri RNC babakoraho chantage zitagira uko zingana nyamara bari bazi neza ko ari ugusebanya kuko ukuri bari bakuzi.
Perezida Paul Kagame akizera Kayumba Nyamwasa
Impunzi z’Abanyarwanda zirambiwe abanyapolitiki babanyabinyoma ndetse basaritswe n’ivanguramoko doreko bene abo aribo banyirabayazana batuma impunzi zidatahuka ngo zijye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Cyiza Davidson