• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hamaze iminsi havugwa,  amakuru  y’uruhererekane n’uburyo abanzi b’u Rwanda bakoresha bagamije guhungabanya umutekano warwo. Umunsi ku wundi niko  RNC ya Kayumba Nyamwasa na FLN ya ba Sankara na Rusesabagina bahindura umugambi  bagamije kuyobya uburari  bakoresheje ibihugu by’ibituranyi u Burundi , Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Uganda.

Uganda ntikihishira kuko amakuru yizewe aturuka ku bazi iby’uyu mugambi, bavuga ko mu mezi make ashize abantu bo muri RNC baherekejwe n’abo mu Rwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda [ CMI ] bajyiye  mu nkambi ya Nakivale, bakangurira urubyiruko ku mugaragaro kujya muri uwo mutwe.

Amakuru  avuga ko abarwanyi bashya b’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa batoranywa mu nkambi za Nakivale na Bweyale Kiryadongo bakajyanwa guhabwa inyigisho z’ibanze mu kigo cya gisilikare cya Kaweweta, giherereye muri Luwero –Nakaseke District.Iyo bavuye muri iyi myitozo [Training] bajya Nord –Kivu bahawe n’ibikoresho bya gisilikare.

Mu kubagezaho ibikoresho, amakuru yizewe  avuga ko aba barwanyi bakoresha inzira y’ubwato mu kiyaga cya Tanganyika ,  ibiribwa  bimwe biva Zambia bimanukira muri Lac Tanganyika  bikururukira aho bita Mboko, aho niho ubwato bwambukira,  bikakirwa n’abo barwanyi  bikajya muri Minembwe aho bita Bijabo  ni mu kibira  kigizwe n’imigano n’udusozi duto duto. Iyi nzira ninayo abayobozi babo bakoresha bajya gusura iyi nkambi.

Aka  gace ka Bijabo,  gaherereye mu misozi miremire ya Minembwe muri Sud-Kivu kabaye indiri y’ingabo za RNC ya Kayumba Nyamwasa , mu mezi make ashize. Bijabo iherereye muri Fizi naho Bijombo ikaba muri Uvila bikagabanywa n’uruzi rwa Rwerera.  Fizi iri muri  Collectivite ya Mutambora naho Bijombo iherereye  mu cyaro cya Uvila mu misozi yo hejuru.

Izi ngabo za RNC ziri muri Bijabo,  ziyobowe n’uwitwa  Karemera Andrew, bivugwa ko yahunze igihugu kubera ibyaha bitandukanye  yakoreye mu ngabo zahoze ari iza RPA.  Bamwe mu baturage baho  baherutse kuganira na Rushyashya bagira bati : “Abo  bitwaje ibirwanisho biyita  ingabo za Kayumba  bamwe bamaze iminsi bagaragara mu isoko  rizwi nko kwa Ntayoberwa, baje  guhaha iposho  barangiza  bagasubira mu kibira  mu rugano.  Ariko abo tubona  ni bake cyane ntibarenga ijana “.

Amakuru duhabwa n’umwe mu banyamulenge utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we yabwiye Rushyashya ko izi ngabo za Kayumba zifitanye ubucuti budasanzwe na bamwe mu banyamulenge barimo Nyamusaraba na Semahurungure,  ari nabo  babarangiye aho bakambika muri  Bijabo,  aho ni ahahoze ibirindiro by’ingabo zo gukuraho ubutegetsi bwa Mzee Laurant Desire Kabila, ati :“  Ubwo bavaga muri Uganda  baje badafite iyo bajya bageze  hano muri  Nord- Kivu, Nyamusaraba na Semahurungure biyita aba kada babo [ cadre ] babajyana Bijabo kuko ntihatuwe ni murugano  kandi hahoze izindi ngabo z’u Rwanda zakuyeho Mzee Kabila”.

Ati : abategetsi  babo [ RNC]  bakunze gukora ingendo  basura  iyi nkambi baciye muri  Lac Tanganyika , bakoresheje ubwato banyura  ku cyambu [ Port]  cya Purungu  bava  Zambia, akenshi niyo bava  baturutse muri  Afrika y’epfo, bamanuka Lac Tanganyika bakururukira aho bita Mboko, aho ubwato bwambukira, bakajya mu misozi  ya Minembwe muri Bijabo  ni mu kibira  ntihatuwe, haba inka gusa.

Ngiyo inzira n’uruhererekane abanzi b’u Rwanda  bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano  warwo  kuko ngo  iyo bavuye muri  Nord –Kivu baca i Burundi mu kibira cya Cibitoki, ihana imbibe n’intara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Andi makuru  aturuka muri Uganda mu nkambi z’impunzi,  agaragaza iby’uyu mugambi muremure w’abanzi b’u Rwanda,   avuga ko abatajyanywe mu myitozo ya RNC muri Kivu y’amajyepfo [ RDC], bafatwa bagakurwa mu nkambi hanyuma hagatangira gukwizwa amakuru ko bashimuswe na Leta y’u Rwanda, bityo  CMI ikagaragaza  ko Uganda  ari igihugu cyinjiriwe  n’u Rwanda,  rukavogera ubusugire bwayo.

2018-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Ubwanditsi 07 Jul 2024
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024

10 Ibitekerezo

  1. katsibwenene
    November 29, 20189:24 am -

    Bihorere bote imbeho y’urugano twe ntacyo bitubwiye.

    Subiza
    • Sunday
      November 29, 20184:26 pm -

      I quote ” Victory does not occur because of the good equipments but rather because of determination, focus and above all God’s grace”. The downfall of Kagome started when he refused Rwandans their rights and freedoms. Freedom of worship, freedom of press and expression and many more are all out. Kagome ‘s days are numbered. Watch the space.

      Subiza
    • Sunday
      November 30, 20181:17 pm -

      The people you should fear are not those who disagree with you but those who disagree with you and are cowardly not able to let you know. Abo ni Abanyarwanda barikungoyi ya Kagome ariko ikibyimba kirihafi gusandara

      Subiza
  2. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 29, 201811:38 am -

    musilike baanange tuujjakulaba abalabbe baffe bamenekela byelele.

    Subiza
  3. RUGENDO
    November 29, 20184:10 pm -

    ABOSE BAZAVA ZAIRE NAKO RDCONGO BAGERE KIGALI RYARI!!MUBIHORERE INKONI
    TWAKUBISE EX FAR NTAHO YAGIYE ,URUMVAKO BADASHYITSE NIJANA NTAMUTAMIRO
    URIMO!!GUSA ABABI BABA TUBA MUGIHUGU NKUKO PRESIDENT KAGAME YABIVUZE!!
    ABARIHANZE NTABWOBA BATE!!!!RUSHYASHYA MWIRINDE GUKURA IMITIMA YABANYARWANDA !!!KAYUMBA MWAMUGIZE INDIROMBO?????AHO ARI NTASHINGA
    NGO AZARWANA???

    Subiza
  4. Kalisa
    November 29, 20184:43 pm -

    Hari ikigarasha gikunda kwandika hano cyiyita Sunday kitazi ikinyarwanda neza none ndabona gitangiye kwandika mu cyongereza kivuga ubusa. Kagame kuba yarabatesheje kwica abanyarwanda no kubasubiza inyuma bizakurye nushake uziyahure nta kindi uteze gukora uzakomeze uzerere iyo mu mahanga wahungiye ibyaha wakoze cg byakozwe n’ababyeyi bawe. Gusa niba utari umunyabyaha uhawe amahirwe yo kuzaza mu mushyikirano ukareba aho igihugu mwirirwa musebya kigeze.

    Subiza
    • Sunday
      November 29, 20186:44 pm -

      Nzaza nirukana Kagome, mbohora Abanyarwanda kungoyi yuwomucyancuro(kagome) maze urwanda rube urwabanyarwanda bose. Ahubwo uzaze duhurire hariya kugisenyi nkwakire zitaratogota.

      Subiza
      • Kalisa
        November 30, 20188:40 am -

        Inezeze mu magambo wasanga bikurinda ihungabana watewe n’urwango! Ubohora abanyarwanda bahe ? Abahunze gacaca bihishe muri Uganda nibo ushaka kubohora ko aribo bakiboshywe? Kagome uzamwirukane we wamushobora ariko HE Kagame we byakugura nkuko byagoye nabandi bose babigerageje nubwo aba yabihoreye. Ntekereza ko mutazagaruka kwiba ihene z’abaturage ngo tubihorere. Tuzabakurikirana tubageze I bujumbura nta bajura tuzongera kujenjekera

        Subiza
        • Sunday
          November 30, 20188:53 am -

          Ni iki cyo utareba? Abo basirikare abana babanyarwanda Kagome yohereza murinyungwe kandi batanafite morale yurugamba, kotuganira nabo burisaha ugirango afite ingabo? Changwa nguhe amaodio?

          Subiza
  5. CornerStone
    December 5, 20181:31 am -

    Jico la cama cama cetu ca RPF hauna pa kujifica.
    Tuzabarya, twabatsinze kubera détermination nta mashuli ahambaye mubyintambara twize, ubu abana bacu bayibitseho, mbe na drones za turazifite tuzajya noneho tumena imitwe yunyeganyeze, kuko target izaba 100% . Mwa binyendaro mwe

    Subiza

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwamikazi wa HipHop Oda Paccy Nyuma y’ Igihe Gito Ntagashya Yereka Abakunzi Be Yashyize Hanze Video “KANO” Asaba Umusore Kumukora Ahadasanzwe “REBA HANO”
SHOWBIZ

Umwamikazi wa HipHop Oda Paccy Nyuma y’ Igihe Gito Ntagashya Yereka Abakunzi Be Yashyize Hanze Video “KANO” Asaba Umusore Kumukora Ahadasanzwe “REBA HANO”

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye
Amakuru

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Ubwanditsi 15 Mar 2023
Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro
SHOWBIZ

Amwe mu mafoto Miss wema Sepetu yifotoreje mu Rwanda yatumye benshi bacika uruhondogoro

Ubwanditsi 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru