• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Iperereza rya Polisi k’urupfu rwa Mugabo Theoneste wishwe aciwe ijosi

Editorial 22 Jun 2016 Mu Mahanga

Iperereza rya Polisi, k’urupfu rwa Mugabo Theoneste, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba yari atuye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Bukure, akagari ka Karenge , umudugudu wa Nyarutovu, wasanzwe mu nzu ye yishwe aciwe ijosi, mu gitondo cyo kuwa 17 Kamena 2016, kugeza ubu ngo ntakigaragaza ko yazize ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi umuyobozi wa CID, ACP Theos Badege yabitangarije abanyamakuru mu nama nyungurana bitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzu RMC, abanyamakuru batandukakanye n’urwego rwa Pariki ya Repubulika.

ACP Theos Badege yavuze ko Polisi yagiye gukora iperereza ahabereye icyaha, ariko kugeza ubu ibimenyetso bikaba bigaragaza ko Mugabo Theoneste, yaba yarazize akagambane gashingiye ku isambu yari amaze kugurisha, ACP Badege, yavuze ko mbere y’uko Mugabo Theoneste yicwa yari yagurishije isambu ye ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000), ariko akaba yari yishyuwe ibihumbi cumi gusa ( 10.000).

Polisi y’urwanda itangaza ko yataye muri yombi abakekwaho icyo cyaha bari biriranywe nawe kugeza yicwa, iperereza ngo rikaba rigikomeza.

Kukibazo cy’umuhoro wakoreshejwe muri ubwo bwicanyi, wasizwe hejuru y’umurambo, abanyamakuru bifuje kumenya niba hatakoreshwa ikoranabuhanga ryo gupima ibyaha no gukurikirana banyirabyo, uwo muhoro byanze bikunze uriho intoki zabanyirawo kuki nta ADN yapimwa.

ACP Badege yavuze ko bigoye gupima AND, kuko umuhoro wakoreshejwe ikirindi cyawo gifunitseho uruhu rw’umurizo w’inka, bityo ubwoya bwawo butatuma ibiganza by’abakekwaho icyaha bigaragara mu mashini zabugenewe.

-3020.jpg

Umurambo wa nyakwigendera

Amakuru y’urupfu rwa Mugabo Theoneste yamenywe bwa mbere na Nyirasenge witwa Mukaminega Dansilla.

Uyu Mukaminega yategereje nyakwigendera ngo amufashe akazi yari asanzwe amufasha ko gukora muri resitora abona atinze kuza, agerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo akumva terefone ye itari ku murongo, nibwo yagiye kureba uko umwisengeneza we yaramutse asanga yishwe aciwe ijosi.

Ahagana saa 7h10 za mugitondo ngo ni bwo Mukaminega yageze mu rugo rwa nyakwigendera atungurwa no gusanga inzu ye irangaye, maze mu kwinjira ngo asanga Mugabo yishwe akaswe ijosi ndetse n’umuhoro bamwicishije ukirambitse hejuru y’umurambo we wari uri ku buriri bwe.

Mugabo w’imyaka 48, ngo yari akiri ingaragu kuko nta mugore yigeze ashaka akaba yibanaga wenyine mu nzu yubakiwe mu rwego rw’abantu barokotse Jenoside yakorewe abatusti batishoboye.

-3019.jpg

ACP Theos Badege, Umuyobozi Mukuru wa CID

Umwanditsi wacu

2016-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari

Editorial 18 Jul 2018
ITANGAZO

ITANGAZO

Editorial 31 May 2016
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Editorial 18 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko
INKURU NYAMUKURU

Sudani y’Epfo: Umugandekazi wakoraga mu biro bya visi perezida yirukanwe nyuma yo gutahurwa ko yabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 29 Mar 2018
Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1
Amakuru

Rayon Sports yatangaje umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka 1

Editorial 10 Jul 2023
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Mu Mahanga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Editorial 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru