Komite yari yahawe inshingano yo gukora iperereza ku wahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen.Kale Kayihura, ku cyaha cyo kwica Andrew Felix Kaweesi wari umwungirije; yagaragaje ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite.
Amakuru The Independent ikesha umwe bakozi mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko ku wa 27 Nyakanga aribwo iyi komite ihuriwemo n’abapolisi bane, abakozi babiri b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) ndetse n’abandi babiri bo mu Rwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), yashyikirije Perezida Yoweri Museveni ibyavuye mu iperereza bakoze.
Nk’uko bigaragara muri zimwe mu nyandiko z’iyi raporo iki kinyamakuru cyabashije kubona, iyi komite yavuze ko Kayihura ndetse n’abandi bantu ba hafi ye batawe muri yombi bagomba guhita barekurwa. Ntacyo bigeze bavuga kuri Joseph Baroza utaratawe muri yombi kuri ubu akaba ari mu bwihisho.
Hari n’andi makuru avuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi Kayihura yaba yarasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, kumusabira kubonana na Perezida Museveni.
Uwatanze aya makuru yavuze ko iki cyifuzo Muhoozi yakigejeje kuri Museveni mu nama yari yamuhuje n’abasirikare bakuru, undi akanga kubonana na Kayihura mu rwego rwo kwirinda kuba yayoborwa n’amarangamutima.
Mu myaka yashize Museveni yakunze gushimagiza Kayihura avuga ko ari indahemuka, ibintu bishingirwaho hagaragazwa ko yatinye ko ubushuti bigeze kugirana bwabangamira iperereza asa n’uwahaye agaciro gakomeye.
Na mbere y’uko akurwa ku buyobozi bwa polisi kandi itsinda riyobowe na Muhoozi ngo ryagiye kureba Museveni rimwereka impungenge ritewe na Kayihura byari byatangiye kugaragara ko agenda yamburwa ububasha bwe.
Icyo gihe ngo Museveni yafashe umwanya wo kubasobanurira ko nubwo afata Kayihura nk’uwahinduye urwego rwa polisi mu buryo bufatika, ikibazo gikomeye yari afite ari uko yemereye abagizi ba nabi n’abanyamahanga kwinjirira muri uru rwego. Yakuweho muri Werurwe 2018 nyuma y’imyaka 13 yari amaze aruyobora.
Yaje gutabwa muri yombi ku itariki ya 13 Kamena, nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru wa ISO, Kaka Bagyenda, ahaye perezida raporo igaragaza ko Kayihura ari we wishe Kaweesi mu rwego rwo kwirinda ko yazamusimbura.
Indege yarimo Umugaba mukuru wungirije, Lt. Gen. Wilson Mbandi, n’Umuyobozi wa CMI, Brig. Abel Kandiho yamukuye iwe mu gace ka Kashagama mu Karere ka Lyantonde ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makyindye.
Nyuma y’itabwa muri yombi rye Museveni yashyizeho komite yagombaga gukora iperereza igizwe na polisi, ISO na CMI, yatangiye irimo abantu 12 baza kugabanywa bagera ku munani mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Nk’uko umutangabuhamya uzi ibyerekeranye n’iri perereza yabihamirije The Independent, iri tsinda ryasanze ibimenyetso byagendeweho Kayihura na bagenzi be batabwa muri yombi ari ibihimbano.
Byinshi muri byo ngo byari byarakusanyijwe na Byagenda, abarimo Grace Akullo ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri polisi na Kandiho wa CMI bakaba ngo barakajwe n’uko ISO yabinjije mu kirego kidafite ishingiro.
Ibyavuye mu iperereza bigiye hanze mu gihe abantu batandukanye barimo n’abayobozi ba Kisoro bakomeje gusaba ko arekurwa cyangwa akagezwa imbere y’ubutabera, aho bahamya ko afunzwe binyuranyije n’amategeko ateganya ko umuntu agezwa imbere y’urukiko nibura nyuma y’amasaha 48 atawe muri yombi.
MAOMBI jOHN
mukomeze kwicinya icyara muvugira icyitso cyanyu kayihura ntacyo bihindura kuko museveni arabazi bihagije kandi ararikanuye!!!
RUGENDO
NIKO MWANJIJI MWE MWAJIYE MWANDIKA IBYIZA BYIGIHUGU CYACU!!
MUKAVA MUMATESHWA YA UGANDA !!NIMUPIRA MWOGEZA IGIHE MWAHEREYE
MWANDIKA AMANGAMBURE NTIMWABIREKA!!MUKANDIKA IBIFITIYE URWANDA AKAMARO!!!
KARE KAYIHURA ,IBYO TWARABIRAMBIWE NIKIBAZOKE NIGIHUGU KE !!ABANYARWANDA
BITUMARIYE IKI KWAMAMAZA UMUNYURURU AFUNZE!!!MURANDIKA NGO MUMUFUNGURE!!
niyogihozo
Nyamaa wabona uyu mupapa ari uwacu! None se abaganda nabo bagira izina Kayihura? Mwatubwira ababizi tukamusengera cyane Imana ikamurengera?
Ukuli
@Rugendo , injiji ni wowe utazi icyo itangaza AMAKURU bivuze.
Uzi olivier jambo ndr?
Bakubwiye ko alinkuru y a indepent. Niba mudakunda Rushyashya mujye musoma ibyo himbara yandika.
If you do not like the show, Change the channel.
Niko abahanga dutekereza..