Mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda hagati ya Mata-Nyakanga 1994, maze abayikoraga bagatsindwa burundu n’Ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi, hari abakomoka kuri izo nterahamwe na Ex FAR babaga hanze y’igihugu kugeza nanuyu munsi bakaba batarumva uburyo ingabo zabo n’interahamwe batsinzwe. Ikindi ntabwo bemera ko izo ngabo zabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo bo baharanira kuyihakana.
Muri abo harimo bamwe bibumbiye mu ishyaka rya FDU Inkingi, uhereye ku warishinze ariwe Ingabire Victoire wagiye mu Buholandi mu mwaka wa 1993, ariko ababyeyi be bakaba ku isonga mu kurimbura Abatutsi cyane cyane nyina Therese Dusabe yabashije gucikisha akamuhungishiriza mu Buholandi. Undi tugiye kugarukaho uyu munsi ni Rwalinda Pierre Celestin washakanye na Febronie Nyiranganizi wakoraga kuri Radiyo Rwanda ariko ubu bakaba babana mu Bufaransa. Rwalinda ni mwene Rukaza na Bizagwira akaba akomoka mu mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gashyamba mu murenge wa Janja mucyahoze ari Komini Gatonde Segiteri Kivune.
Ingengabitekerezo ya Jenoside, ya Rwalinda irangajwe imbere no gutsindwa kwa MRND na CDR, ayikura nanone mu muryango yashatsemo. Sebukwe witwa Ruzinga ariwe ubyara umugore we Febronie Nyiranganizi yari umucuruzi uzwi ahitwa mu Kivuruga guhera kera, akaba ari mu bavugaga rikijyana, bityo n’umugambi wa Jenoside awakira na yombi, anashishikariza abanda kuwuyoboka. Sebukwe wa Rwalinda ariwe Ruzinge, Interahamwe kabombo, yarafashwe arafungwa anarakatirwa. Yari umusaza agwa mu Bitaro bya Musanze (yari afungiye muri Gereza ya Musanze).
Uyu Ruzinge kandi yari afite abagore babiri kandi abana be bose bisangaga muri Leta y’Akazu; usibye Febronie Nyiranganizi wari waragiriwe icyizere cyo gusoma amakuru mu Kinyarwanda kuri Radiyo y’igihugu hamwe n’umucurabwenge wa Jenoside ariwe Jean Baptiste Bamwanga n’abandi bana bari bafite imyanya ikomeye. Uyu Bamwanga niwe wasomye inkuru y’ikinyoma kuri Radio Rwanda tariki ya 3 Werurwe 1992 ko babonye urwandiko ruriho amazina y’abayobozi b’u Rwanda icyo gihe bagombaga kwica na FPR. Icyo gihe Interahamwe ziraye mu Batutsi bo mu Bugesera abagera kuri 200 bicwa mu ijoro rimwe. Bivuga ko iryo tangazo yarihawe na Ferdinand Nahimana.Ruzinge rero, Sebukwe wa Rwalinda, abana be bose bari bakomeye muri Leta y’akazu; yari afite abana babiri b’abahungu harimo Nsenga Gérard (wari umucuruzi nka se akaba yarigeze no kwiyamamariza kuba député) na Ngendahimana Aloys, wabaye umuyobozi mukuru muri ministeri y’uburezi ndetse n’iy’ubutegetsi bw’igihugu. Ariko aba bahungu bombi ntibavukana na Febronie Nyiranganizi kuri nyina umwe n’ubwo ari bene mugabo umwe, kubera ko Interahamwe Ruzinge yari ifite abagore babiri.
Ruzinge kandi yarafite n’umukobwa wakoraga muri RTLM nk’umunyamabanga wihariye wa Ferdinand Nahimana, akagira nundi mukobwa wari umugore wa Major Twambaze Aloys (ex-FAR). Rwalinda, nkabandi bose bo munda y’ingoma ya MRND & CDR nyuma yaje guhinduka FDU Inkingi, ni abantu bafite agahinda n’umujinya ko batakiri ku butegetsi bityo umujinya bakawutura imbuga nkoranyambaga.
Kuko Jenoside yabaye adahari, Rwalinda yigize umuvugizi w’abajenosideri bose bahunze abagira abere, ariko ubukana afite iyo aba ari mu Rwanda yari kuba Interahamwe kurusha Sebukwe. Cyane ko nk’umuntu wabashije kwiga ukomoka mu muryango w’abakene, yashatse kwa Ruzinge ashaka amaboko dore ko ari umuryango wisangaga mu Kazu kari ku butegetsi. Ubu twandika iyi nkuru, mukecuru wa Rwalinda amaze iminsi mike apfuye akaba yarafashwaga muri gahunda za Leta. Ariko rero Rwalinda nubwo yihebeye gufasha abarwanya u Rwanda yibagiwe umuryango dore ko hari mushiki we witwa Nyirabahutu ubyarira iwabo ukeneye ubufasha bwe bwiyongera kubwo ahabwa na Leta y’u Rwanda. Naho kwigira intagondwa ntabwo bizatagatifuza Sebukwe baramu be ndetse na baramukazi be!