Ambasaderi w’u Bwongereza muri Iran, Rob Macaire, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Iran ubwo yari avuye mu muhango wo kunamira inzirakarengane zaguye mu ndege ya Ukraine iherutse kuraswa na Iran.
Macaire yafashwe ubwo yari avuye mu ijoro ryo kwibuka inzirakarengane zapfuye nyuma y’aho ingabo za Iran zirasiye indege ya Ukraine yari inyuze mu kirere cyazo ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Uyu mu Ambasaderi yavuye aho ibi bikorwa byo kunamira izo nzirakarengane byabereye mbere y’uko ababyitabiriye batangira kwigaragambya hanyuma afatwa ashinjwa gufasha mu gutegura imyigaragambyo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yavuze ko Macaire yatawe muri yombi nk’umunyamahanga utazwi wari mu muhuro utemewe.
Macaire yaje nyuma guhamagarwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran kuri iki Cyumweru nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.
Seyed Abbas Araghchi yavuze ko ubwo yari akibwirwa na Polisi ko Macaire yatawe muri yombi yatekereje ko bidashoboka ko Ambasaderi w’u Bwongereza yafungwa.
Ikiganiro cyo kuri telefoni yagiranye n’abandi bayobozi nicyo cyaje kwemeza koko uwafunzwe ari Macaire ndetse nyuma y’iminota 15 ahita afungurwa.
Macaire yahakanye uruhare mu bikorwa by’imyigaragambyo avuga ko yari yagiye kwitabira ijoro ryo kunamira abapfuye kuko ari ibintu bisanzwe bikorwa, anongeraho ko muri abo baguye mu ndege harimo n’Abongereza.
Yongeyeho ko “guta muri yombi Umudipolomate ari ibintu binyuranyije n’amategeko mu bihugu byose”.
Abantu bigaragambya bigabije imihanda yo mu Murwa mukuru Tehran, bumvikana buka inabi abayobozi babita ababeshyi kuba barabanje guhakana ko aribo bahanuye indege yo muri Ukraine.
Ku wa Gatandatu nibwo Iran yemeye ko ariyo yahanuye iriya ndege ariko biturutse ku kwibeshya. Abantu 176 bari bayirimo bose barapfuye.