Gen Gatabazi Joseph uzwi nka Gatos Ave Marie wa FLN,aba Koloneri 3 ,aba Majoro 4,hamwe n’abarwanyi 300 ba FLN nibo bashyikirijwe uRwanda na FARDC, baciye mu Karere ka Rusizi.
Igisirikare cya FARDC cyashyikirije Ingabo z’uRwanda inyeshyamba z’umutwe wa CNRD/FLN bagera kuri 300 bafashwe n’izi ngabo mu mirwano iherutse kubahuza mu minsi ishize mu gace ka Kalehe, Kinono, Kahuzi Biega na Kamituga.
CNRD n’Ishyaka ry’abahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukaba warashinzwe na Gen.Wilson Irategeka wari umunyamabanga mukuru wungirije wa FDLR na Gen. Habimana Hamada wari ukuriye inyeshyamba za FDLR muri Kivu y’Amajyepfo.
Uku gusubiza aba barwanyi mu gihugu cy’u Rwanda, byakorewe ku mupaka wa Rusizi ya mbere kikaba cyari igikorwa gihagarikiwe na Gen. Dieudonne Muhima umuyobozi wa operasiyo Sokola 2 yo muri Kivu y’amajyepfo.
Amakuru avuga ko abarwanyi bahungiye muri Pariki ya Biyenga abandi barafatwa ndetse bishyikiriza FARDC. Biyongereye ku barwanyi 1200 ndetse n’imiryango yabo bari baragizwe ingwate bashyizwe mu nkambi ebyiri za Kalehe na Mwenga.
Urutonde rw’abasirikari bakuru ba FLN/CNRD bafashwe bari mu maboko ya FARDC harimo n’abashyikirijwe u Rwanda.
1 . Col Joseph Gatabazi uzwi nka Gatos Ave Maria yari chef G3 yafatiwe Chivanga.
2.Col Anthere Ntamuhanga yari umwarimu mu bya gisirikare muri FLN.
Lt col Hakizimana Uzziel umujyanama mubya politiki wa Gen Wilson irategeka
Lt Col Niyomugabo Simon Pierre yari Umunyamabanga Mukuru wa CNRD
Lt col Nshimiyimana Roger uzwi nka Muhumuza Martin ashinzwe amahugurwa ya gisirikate
Maj. Antoine Nsengiyumva Ushinzwe gucunga uko umutungo ukoreshwa neza (Auditeur)
Maj. Sindikubwabo Cyprien, Ushinzwe ibikorwa bya Gisirikari mu karere ka mbere ka CNRD/FLN.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Umuyobozi w’ingabo wa Operasiyo Sokola 2, Gen Dieudonné Muhima yavuze ko nubwo bohereje abo mu Rwanda, igikorwa cyo guhiga abandi gikomeje. Ati“Ni ibikorwa byatangiye tariki 26 Ukwakira 2019 aho twatangiye operasiyo mu gace ka Kitindiro, aho hari hacumbitse abo muri CNRD /FLN duhita tuwutatanya.
Ati : “Mu gihe gito kiyo mirwano, hafatiwemo n’abandi bantu batangaga amasomo ku barwanyi mu gace ka Nyamunyunyi ariko kuri ubu turi muri operasiyo kugira ngo dufate n’abandi basigaye bihishe”.
Yakomeje agira ati:twohereje abarwanyi 300, harimo aba Liyetona Koloneri 3, aba Majoro 3, bakuriwe na Gen.bgd Gatos Ave Marie, abo bose bafatiwe mu mirwano na FARDC kandi ntibizahagarara.
Abo barwanyi harimo abayobozi 41 ndetse n’abana 11, ingabo za Congo zabashyikirije ingabo z’u Rwanda RDF.
Uretse aba boherejwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2019 umwaka ushize wa 2018,n’ubindi mu kwezi nk’uku tariki nk’iyi,Congo yohereje abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600.
Hari n’abandi bafatiwe muri Congo bo muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa barimo Maj.Mudathiru n’abagenzi be ndetse n’abari abayobozi ba FDLR bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda bose ubu bakaba bari mu Nkiko baburana. Ni mugihe umutwe wa CNRD/FLN, wakomeje gutangaza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga naza youtube ko barwanira mu ishyamba rya Nyungwe, ari nako bakwiza ibinyoma ko hafashwe imyambaro n’amakarita by’ingabo za RDF ibi bigakorwa hifashishijwe photoshop.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ingabo za FARDC zimaze gushyira akadomo ku irimbuka ry’iyi mitwe yitwaje intwaro ikomeje gushakira indiri y’ubugizi bwa nabi mu mashyamba ya Congo bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ndetse bakaba bavuga ko ari ikimenyetso simusiga cyerekana ko nta muntu wari ukwiye kongera gutekereza gutera u Rwanda ngo bimuhire.