Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ibibazo byo mu karere, Philemon Mateke yongeye kwigaragaza mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda, wari utangiye kujya muburyo, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda. Uyu musaza w’imyaka isaga 70 yongeye kugaragaza ingengabitekerezo ya Parmehutu ndetse n’isano afitanye na Habyarimana n’intagondwa ze zamaze abatutsi. Abicishije kurukuta rwe rwa twitter yagize ati:
“Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza gishobora guturuka mu gusinyana amasezerano na shitani. Kwigura ntibyigeze bikora mu gihe cy’ingoma y’igitugu ya Hitler yo muri 1938 kandi ntibizigera bikora no kuri twebwe. Twarekuye abanyabyaha babo, nuko batwiturira kuturasira abaturage nk’imbwa. Igihe ni iki kugira ngo tugire icyo dukora kuri iyi myitwarire idahwitse”.
Bivugwa ko Mateke ari mwene wabo wa Ntibazirikana se wa Kinani, bose bafite Sekuruza umwe bitaga Mateke bo Kata, gusa iherezo rya mwene wabo na we bizamubera uko.
Amakuru yizewe nyamara, avuga ko nubwo Mateke yemeza ko ari Umufumbira, mu by’ukuri yavukiye mu Rwanda akaba yarimukiye mu Bufumbira n’ababyeyi be baturutse muri Burera, mu majyaruguru y’u Rwanda.
Bivugwa ko ubusanzwe Museveni yatsinze Obote, Mateke ari muri Guverinoma yari iyobowe n’ishyaka rya UPC rya Obote, bikaba ngombwa ko ahungira mu Rwanda, aho yageze akakiranwa urugwiro na Leta ya Habyarimana, yanamwishyuriye ibyo yari akeneye byose icyo gihe.
Ubwo Museveni yasubizaga Mateke muri guverinoma, we yari yaramaze kwiyemeza gupanga umugambi wo guhungabanya u Rwanda. Umwe mu bamuzi ati: “Mateke ni umukozi wa FDLR mu butegetsi bwa Museveni.”
Usubiye mu hahise he, ntiwatangazwa nuko Mateke yagiye agirana ubucuti bw’akadasohoka n’abahezanguni bo muri guverinoma ya Habyarimana kuva muri za 70 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ndetse benshi mu Bahutu batemeraga.
Ababizi neza bahishuye ukuntu ubwo yigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mutorere muri Kisoro, Mateke yari mu mugambi wari ugamije kwica abanyeshuri bose b’Abatutsi. Mateke yiyumvagamo ingengabitekerezo ya Hutu Power kuva mu busore bwe.
Nk’uko byemezwa n’urubuga ruzobereye gukora ku nkuru zijyanye n’Akarere ka Kisoro, The inspiration20, ngo abigaga kuri iri shuri rya Mutorere baguha ubuhamya ko Mateke yari impuguke mu gutanga Abanyarwanda bagiye bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakicwa, kandi benshi bari impunzi z’Abatutsi muri Uganda. Uru rubuga ruti: “N’Abahima ntiyabareberaga izuba kubwo gusa nk’Abatutsi.”.
Mu Mwaka ushize ku itariki 14 n’itariki 15 Ukuboza, Mateke abitegetswe na Museveni, yahamagaje inama yahuje abayobozi bakuru ba FDLR na RNC, yabereye muri Kampala Serena Hotel. Ni inama yari igamije guhuza ibikorwa by’iyi mitwe yombi hagamijwe kureba ko hari icyo bageraho muri gahunda bahuriyeho yo guhungabanya u Rwanda.
Icyaje gutungura Mateke n’umukoresha we, Museveni ariko, ni ukuntu abayobozi ba Congo bafatiye ku mupaka wa Bunagana babiri mu bayobozi ba FDLR bari bavuye muri iyo nama ari bo; LaForgeFilsBazeye , wari umuvugizi wayo, na Theophile Abega , wari ukuriye ubutasi.
Kimwe mu bintu byavugiwe muri iyo nama gitangaje cyahishuwe, n’ukuntu ubwo FDLR yari ikijijinganya ku gukorana na RNC kubera kutayizera, Mateke ngo yayihaye icyizere agira ati: “Sinabagambanira, na Habyarimana yaranyizeraga,”
Yongeyeho ko Museveni ari nawe watanze icyo gitekerezo cyo gukorana kugirango bizagaragare ko amoko atandukanye y’Abanyarwanda arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi byazarushaho kugaragara neza imbere y’Umuryango Mpuzamahanga.
Mateke kandi yagize uruhare mu gitero cya FDLR/RUD-Urunana cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ukwakira umwaka ushize, si ku nshuro ya mbere Mateke yari avuzweho gukorana n’udutsiko dushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.