• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Isano ya Mateke Na Habyarimana yongeye kwigaragaza, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda

Editorial 24 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ibibazo byo mu karere, Philemon Mateke yongeye kwigaragaza mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda, wari utangiye kujya muburyo, akangurira abanyauganda gutera u Rwanda. Uyu musaza w’imyaka isaga 70 yongeye kugaragaza ingengabitekerezo ya Parmehutu ndetse n’isano afitanye na Habyarimana n’intagondwa ze zamaze abatutsi. Abicishije kurukuta rwe rwa twitter yagize ati:

“Naburiye bagenzi banjye ko nta cyiza gishobora guturuka mu gusinyana amasezerano na shitani. Kwigura ntibyigeze bikora mu gihe cy’ingoma y’igitugu ya Hitler yo muri 1938 kandi ntibizigera bikora no kuri twebwe. Twarekuye abanyabyaha babo, nuko batwiturira kuturasira abaturage nk’imbwa. Igihe ni iki kugira ngo tugire icyo dukora kuri iyi myitwarire idahwitse”.

Bivugwa ko Mateke ari mwene wabo wa Ntibazirikana se wa Kinani, bose bafite Sekuruza umwe bitaga Mateke bo Kata, gusa iherezo rya mwene wabo na we bizamubera uko.

Amakuru yizewe nyamara, avuga ko nubwo Mateke yemeza ko ari Umufumbira, mu by’ukuri yavukiye mu Rwanda akaba yarimukiye  mu Bufumbira n’ababyeyi be baturutse muri Burera, mu majyaruguru y’u Rwanda.

Bivugwa ko ubusanzwe Museveni yatsinze Obote, Mateke ari muri Guverinoma yari iyobowe n’ishyaka rya UPC rya Obote, bikaba ngombwa ko ahungira mu Rwanda, aho yageze akakiranwa urugwiro na Leta ya Habyarimana, yanamwishyuriye ibyo yari akeneye byose icyo gihe.

Ubwo Museveni yasubizaga Mateke muri guverinoma, we yari yaramaze kwiyemeza gupanga umugambi wo guhungabanya u Rwanda. Umwe mu bamuzi ati: “Mateke ni umukozi wa FDLR mu butegetsi bwa Museveni.”

Usubiye mu hahise he, ntiwatangazwa nuko Mateke yagiye agirana ubucuti bw’akadasohoka n’abahezanguni bo muri guverinoma ya Habyarimana kuva muri za 70 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ndetse benshi mu Bahutu batemeraga.

Ababizi neza bahishuye ukuntu ubwo yigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Mutorere muri Kisoro, Mateke yari mu mugambi wari ugamije kwica abanyeshuri bose b’Abatutsi. Mateke yiyumvagamo ingengabitekerezo ya Hutu Power kuva mu busore bwe.

Nk’uko byemezwa n’urubuga ruzobereye gukora ku nkuru zijyanye n’Akarere ka Kisoro, The inspiration20, ngo abigaga kuri iri shuri rya Mutorere baguha ubuhamya ko Mateke yari impuguke mu gutanga Abanyarwanda bagiye bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakicwa, kandi benshi bari impunzi z’Abatutsi muri Uganda. Uru rubuga ruti: “N’Abahima ntiyabareberaga izuba kubwo gusa nk’Abatutsi.”.

Mu Mwaka ushize ku itariki 14 n’itariki 15 Ukuboza, Mateke abitegetswe na Museveni, yahamagaje inama yahuje abayobozi bakuru ba FDLR na RNC, yabereye muri Kampala Serena Hotel. Ni inama yari igamije guhuza ibikorwa by’iyi mitwe yombi hagamijwe kureba ko hari icyo bageraho muri gahunda bahuriyeho yo guhungabanya u Rwanda.

Icyaje gutungura Mateke n’umukoresha we, Museveni ariko, ni ukuntu abayobozi ba Congo bafatiye ku mupaka wa Bunagana babiri mu bayobozi ba FDLR bari bavuye muri iyo nama ari bo; LaForgeFilsBazeye , wari umuvugizi wayo, na Theophile Abega , wari ukuriye ubutasi.

Kimwe mu bintu byavugiwe muri iyo nama gitangaje cyahishuwe, n’ukuntu ubwo FDLR yari ikijijinganya ku gukorana na RNC kubera kutayizera, Mateke ngo yayihaye icyizere agira ati: “Sinabagambanira, na Habyarimana yaranyizeraga,”

Yongeyeho ko Museveni ari nawe watanze icyo gitekerezo cyo gukorana kugirango bizagaragare ko amoko atandukanye y’Abanyarwanda arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi byazarushaho kugaragara neza imbere y’Umuryango Mpuzamahanga.

Mateke kandi yagize uruhare mu gitero cya FDLR/RUD-Urunana cyagabwe mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Ukwakira umwaka ushize, si ku nshuro ya mbere Mateke yari avuzweho gukorana n’udutsiko dushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

2020-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2020
Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Editorial 24 Aug 2022
Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Ex FAR Ntwali John Williams ararashya imigeri nyuma yo Kubona Inkuru yanditswe na Rushyashya igaragaza ibikorwa bye bibisha bigambanira igihugu

Editorial 04 Jun 2021
Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y’Ububiligi kuva ryari?

Editorial 21 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle
Mu Rwanda

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Editorial 23 Aug 2017
RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”
INKURU NYAMUKURU

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Editorial 08 Mar 2020
‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN
ITOHOZA

‘Ndakubwira ko bazakubitwa n’inkuba (NATO), bazumirwa, wowe uratinya iki?’ – PEREZIDA PUTIN

Editorial 22 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru