Kaminuza y’ubuzima rusange ku isi (UGHE) yishimiye gutangaza ko hateganyijwe urukurikirane serukiramuco rwa kabiri ruzaba kuwa 11 – 15 Ugushyingo 2020. Iserukiramuco ryiswe Hamwe Festival ni igikorwa ngarukamwaka cyizihiza kandi gishimangira uruhare rw’inganda zihanga bigamije gufasha urwego rw’ubuzima ku isi ariko Uyu mwaka, iserukiramuco rizakorwa ku buryo bw’iyakure bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Iserukiramuco ku bufatanye hagati yinzobere mu buzima ku isi n’abashinzwe guhanga bahuje ibigwi bivuga ko kugirango uburinganire bw’ubuzima ku isi bugerweho. Uyu mwaka iri serukiramuco rifite intego yo guhuza abanyamwuga b’abahanzi baturutse impande zose zisi bakora ibiganiro n’ibikorwa bitandukanye bazatanga amasomo n’inama ku ruhare rw’ubuhanzi m’ubuzima rusange.
Imibereho Myiza igamije kurengera ubuzima bwo mu mutwe niyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka kandi izagaragaramo ibiganiro bijyanye no kutabatwa n’uburwayi bwo mu mutwe.
Abantu batandukanye berekanye uburyo iri serukiramuco “Hamwe Festival 2020” rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka rikaba rizaba mu buryo bw’umwihariko kuko abarikurikira bazifashisha uburyo bw’amashusho azaca ku mbuga nkoranyambaga n’imbuga za mudasobwa zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid 19. Muri uyu mwaka wa 2020, intego yaryo ni ukwita ku buzima bwo mu mutwe no kwifashisha ubuhanzi butandukanye mu kubusigasira aho intego igamijwe ari ukwigisha uburyo ubuhanzi bwahura n’ubuzima bityo iminsi ikomeye yo kwirinda Coronavirus cyane cyane ku rubyiruko ubwirinzi budohora ubwonko bushingiye ku buhanzi bukabafasha binyuze mu nyigisho.
Ubusanzwe Hamwe Festival, ni serukiramuco rifite intego yo gusangiza abaryitabira akamaro k’ubuhanzi bw’uburyo bwose n’uko bwagira uruhare mu bijyanye no kurengera ubuzima. Muri iri serurikiramuco abahanzi, inzobere mu buzima ku rwego rw’Isi, n’abandi batandukanye bagomba kwerekana uburyo imbaraga z’ubuhanzi zafasha mu buzima.
Iserukiramuco “Hamwe Festival” itegurwa ku bufatanye na Kaminuza mpuzamahanga ya UGHE (University of Global Health Equity), uyu mwaka izaba guhera tariki 11 kugeza tariki 15 Ugushyingo 2020, ibe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho abayikurikira hazifashishwa uburyo bw’amashusho azanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za Hamwe Festival zirimo Facebook Instagram na Youtube, Hamwe Festival y’uyu mwaka izaba irimo inzobere mu by’ubuzima n’abahanzi batandukanye, bose bakomoka mu bihugu bigera kuri 20.
Ku mugoroba wa tariki 11 Ugushyingo 2020 nibwo izafungurwa ku mugaragaro, aho abayobozi mu nzego za Guverinoma y’u Rwanda, Prof Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) n’abandi bafatanyabikorwa bazageza impanuro n’ubutumwa ku bazayikurikira.
Hamwe Festival ku nshuro yayo ya mbere mu Rwanda, yatbereye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hagati ya tariki 8 na 13 Ugushyingo 2019, icyo gihe abahanzi nka Oumou Sangaré ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika hamwe n’umunyarwandakazi Nirere Shanel bataramiye abayitabiriye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, hasobanuwe byinshi kuri Hamwe Festival ya 2020 dore ko Prof Agnes Binagwaho Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE yaganiriye n’abanyamakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Zoom
Abitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru banataramiwe n’abaririmbyi barimo Ariel Wayz wari waje aherekejwe n’abandi bahanzi batandukanye nka Man Martin n’abandi