Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ejo ryateguye ku nshuro ya 3 ibiganiro byihariye ku mahoro, umutekano n’ubutabera, abayobozi bakuru muri Leta y’u Rwanda, impuguke, abashakashatsi n’abarimu ba za Kaminuza bakaba barabyitabiriye baganirira hamwe uko bakumira ibyaha bibangamira umutekano.
Ibi biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, biri muri gahunda ihabwa icyiciro cya 4 cy’abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu 10 bya Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi muri iryo shuri, bikaba byarateguwe mu gihe bitegura gusoza amasomo yabo.
Ibihugu baturukamo ni Burundi, Ethiopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya n’u Rwanda.
Ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi aba bapolisi bakuru ku bibazo bibangamira amahoro, umutekano n’amahoro bagahabwa ubunararibonye n’aba bashakashatsi, abafata ibyemezo bya Politiki n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu zijyanye n’umutekano n’ubutabera.
Insanganyamatsiko y’ibi biganiro ikaba ari:” kurwanya ibyaha bibangamira umutekano: Kongera gutekereza ku ngamba zo kubirwanya.”
Mu batanze ibiganiro harimo Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye, n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana.
Harimo kandi Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere Prof. Shyaka Anastase watanze ikiganiro ku miyoborere myiza nk’inkingi y’umutekano urambye, Dr. Ochieng Kamudhayi wo muri Kaminuza ya Nairobi, watanze ikiganiro ku mahoro n’amakimbirane arangwa muri Afurika, Stephen Anthony Rodriques , uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP) watanze ikiganiro kubibazo umuryango w’abibumbye uhura nabyo mu kubaka amahoro nyuma y’amakimbirane, na Rwego Francis intumwa idasanzwe ya Polisi mpuzamahanga mu muryango w’ubumwe bwa Afurika watanze ikiganiro ku ikorwa ry’ibyaha muri iki gihe isi yabaye nk’umudugudu.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, wafunguye ku mugaragaro ibi biganiro by’umunsi umwe, yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari uburyo bwo kurwanya ibyaha bigaragara mu karere karangwamo umutekano mucye, iterabwoba n’ibindi byaha ndengamipaka bihungabanya umutekano wa kimwe mu bihugu bikagize.
Yavuze ati:”Birumvikana ko kugirango duhangane n’ibyaha bidasanzwe bigenda bivuka, abapolisi nabo basabwa kugira ubumenyi bwisumbuye ubw’ababikora, bakumva neza ibibazo by’umutekano mu bihugu byabo, mu karere no ku isi muri rusange.”
Minisitiri Kabarebe wavuze k’ukwivanga kw’amahanga mu busugire bw’Afurika, yavuze ko ukwivanga kw’amahanga mu busugire bw’Afurika kwahinduye isura kurusha ubukoloni, bitewe n’uko isi yabaye nk’umudugudu.
Yagize ati:”Ukwivanga kw’amahanga mu busugire bw’Afurika byaroroshye cyane bitewe n’uko bamwe mu Banyafurika bishyira mu maboko y’abanyamahanga nk’ibikoresho byabo, nk’ubu ibirego by’amahanga bishinja u Rwanda, biba bigamije guteza imbere inyungu z’Amerika n’Uburayi.”
Mu kiganiro Minisitiri w’ubutabera yatanze yavuze ati:”Nitugumana ya mikorere ya gakondo ngo yo kutamena ibanga ry’ubunyamwuga ku mikotrere y’inzego zacu z’umutekano, tuzaba duha icyuho ibyaha bikorerwa ku isi.”
IGP Gasana, yavuze ko abanyafurika bakwiye kugira umuco wo kwikemurira ibibazo by’umutekano, bakoresha ubufatanye no guhanahana amakuru y’icyawuhungabanya.
Yagize ati:”Muri iyi minsi turimo, ibyaha birakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibyaha nk’ibi kandi bigira ingaruka ku mutekano, iterambere ry’abaturage n’iry’ubukungu, niyo mpamvu tugomba gukorera hamwe nk’abagize akarere mu guhangana n’ibi byaha.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louis Mushikiwabo, wafashe ijambo mu gusoza ibi biganiro, yavuze ko ibyaha bibangamira umutekano muri iki kinyejana cya 21 bikura vuba kandi kubitahura bikaba bitoroshye.
Yagize ati;”Ibi bivuze ko twese tugomba kwitegura guhangana n’ibyaha nkibyo bitungurana.”
Yakomeje agira ati;”Nishimiye ko mubyo mwaganiriyeho harimo ibibazo bibangamiye umutekano…Ibi rwose byari ngombwa. Gukorera hamwe ni ngombwa cyane muri gahunda zo kubungabunga umutekano. Tugomba kumvisha abaturage kwirinda kwishora mu byaha dukoresheje ubufatanye mpuzamahanga.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (CP) Felix Namuhoranye yavuze ko mu mwaka aba banyeshuri bamaze bahawe amasomo atandukanye, ubumenyi bwisumbuye burimo ubwo baboneye mu ngendoshuri bakoreye hano mu Rwanda no mu mahanga n’ibindi biganiro bifite insanganyamatsiko zitandukanye bagiye bahabwa.
RNP