• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye

Ishuri Ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint Germain Rirafungura mu Ukwakira i Huye

Editorial 18 Sep 2020 IMIKINO

Minisiteri ya siporo kuri uyu wa gatanu yatangaje ko ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizatangira mu kwezi kwa 10 uyu mwaka ndetse rikazagira icyicaro mu karere ka Huye ndetse rikazajya rikoresha ibibuga bibarizwa muri ako karere birimo stade mpuzamahanga ya Huye ndetse na Stade Kamena, Ibi bikaba byatangarijwe mu kiganiro iyi minisiteri yagiranye n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Arena I Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe na minisitiri wa siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju; wanasobanuye ko impamvu iryo shuri ry’umupira w’amaguru ryatinze gutangira biri mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid 19 kimaze iminsi cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange ariko kuri ubu imyiteguro ikaba igeze kure kugirango iryo shuri ritangizwe ku mugaragaro kuko hari amakuru yemezwa ko abana bazatangirana naryo bamaze gutoranywa.
Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri Shema Maboko Didier yabwiye abanyamakuru ko iri shuri byari biteganyijwe ko ritangira muri uku kwezi kwa nzeli kimwe n’ibindi bikorwa by’imikino nkuko byatangajwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri ariko bikomwa mu nkokora n’ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya covid 19 bityo byimurirwa mu kwezi m’ukwakira uyu mwaka wa 2020.
Ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bufaransa Ligue 1, isanzwe inafitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda dore ko ku myambaro bakorana imyitozo mu mugongo wayo haba handitse ijambo “Visit Rwanda”, ndetse n’ikawa y’u Rwanda ikaba ariyo icuruzwa ku kibuga cyayo Parc de Prince.
Uwahoze ari umukinnyi w’iyi kipe Youri Djorkaeff yaje I Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ine aho yari yaje muri gahunda yo kunoza ubwo bufatanye ndetse anaboneraho asura ibyanya nyaburanga by’u Rwanda ibi bikaba byarabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

2020-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Editorial 21 Jan 2024
Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Editorial 28 Jan 2016
Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu

Editorial 26 Apr 2018
Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 30 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira
Mu Mahanga

Uganda: Ikinyamakuru cyashinje Gen. Kayihura kwica Andrew Kaweesi kiri mu mazi abira

Editorial 05 Nov 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017
INKURU NYAMUKURU

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017

Editorial 09 Nov 2017
Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha
Amakuru

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Editorial 30 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru