Minisiteri ya siporo kuri uyu wa gatanu yatangaje ko ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizatangira mu kwezi kwa 10 uyu mwaka ndetse rikazagira icyicaro mu karere ka Huye ndetse rikazajya rikoresha ibibuga bibarizwa muri ako karere birimo stade mpuzamahanga ya Huye ndetse na Stade Kamena, Ibi bikaba byatangarijwe mu kiganiro iyi minisiteri yagiranye n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Arena I Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe na minisitiri wa siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju; wanasobanuye ko impamvu iryo shuri ry’umupira w’amaguru ryatinze gutangira biri mu ngaruka zatewe n’icyorezo cya Covid 19 kimaze iminsi cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange ariko kuri ubu imyiteguro ikaba igeze kure kugirango iryo shuri ritangizwe ku mugaragaro kuko hari amakuru yemezwa ko abana bazatangirana naryo bamaze gutoranywa.
Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri Shema Maboko Didier yabwiye abanyamakuru ko iri shuri byari biteganyijwe ko ritangira muri uku kwezi kwa nzeli kimwe n’ibindi bikorwa by’imikino nkuko byatangajwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri ariko bikomwa mu nkokora n’ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya covid 19 bityo byimurirwa mu kwezi m’ukwakira uyu mwaka wa 2020.
Ikipe ya Paris Saint Germain isanzwe ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bufaransa Ligue 1, isanzwe inafitanye ubufatanye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda dore ko ku myambaro bakorana imyitozo mu mugongo wayo haba handitse ijambo “Visit Rwanda”, ndetse n’ikawa y’u Rwanda ikaba ariyo icuruzwa ku kibuga cyayo Parc de Prince.
Uwahoze ari umukinnyi w’iyi kipe Youri Djorkaeff yaje I Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ine aho yari yaje muri gahunda yo kunoza ubwo bufatanye ndetse anaboneraho asura ibyanya nyaburanga by’u Rwanda ibi bikaba byarabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Inkuru zigezweho
-
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR | 21 Dec 2024
-
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho | 20 Dec 2024
-
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye | 20 Dec 2024
-
Leta y’Afrika y’Epfo ifite nyungu ki mu gusuzugura Jenoside yakorewe Abatutsi? | 18 Dec 2024
-
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène | 18 Dec 2024
-
Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo | 17 Dec 2024