Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China(CPC) bayobowe na Dr.Ji Zihye kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mata 2018, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front(RPF-Inkotanyi) ku bijyanye n’imiyoborere.
Dr.Ji Zihye yongeyeho ko uru ruzinduko ari amahirwe bagize yo kungurana ibitekerezo na perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) muri iyi minsi mu rwego rwo kunoza umubano hagati ya Afurika n’u Bushinwa.
“Ikindi ni ukwita ku mikoranire na Afurika mu gihe turimo kwitegura kwakira inama yitwa “Focus Summit”muri uyu mwaka. Dushaka kungurana ibitekerezo na Perezida Kagame nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe kuri iyi ngingo”
Komiseri muri RPF-Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga rusange, Wellars Gasamagera yavuze ko uruzinduko rwa bamwe mu bayobozi ba CPC ari uburyo busanzwe buriho hagati y’amashyaka yombi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo k’ubunararibonye ku ngingo zinyuranye by’umwihariko ibijyanye n’imiyoborere.
“CPC ni ishyaka risanzwe rifitanye umubano wihariye na RPF-Inkotanyi kuva kera, duhora dusurana, twungurana ubunararibonye ku ngingo zinyuranye cyane cyane urw’imiyoborere. Aba baje muri urwo rwego,tugenda tuganira kuri ‘theme’ nyinshi hashingiwe k’ubwubahane bw’amashyaka yombi ndetse ariko noneho tugasangira ibyo duhuje mu nyungu ziteganyijwe za buri ruhande”
Abajijwe niba hari amasomo RPF-Inkotanyi yakwigira kuri CPC yatumye u Bushinwa bugera ku rwego bugezeho mu iterambere , uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi bitandukanye bigira muri uyu mubano.
“Ah, ni byinshi cyane, bagira ikintu bita ‘socialisme’ ishingiye ku bitekerezo bwite by’Abashinwa ubwabo, gusangira n’isi yose ejo hazaza mu bwubahane no kubaha ibitekerezo bya buri wese. Ibi bintu uko ari bibiri usanga tubisangiye bijya guhura n’umuco wacu wo kwigira,gushaka ibisubizo mu muco wacu”
Uru ruziduko rubaye nyuma y’aho kuwa 25 Nzeri 2017 irindi tsinda ry’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa bari bayobowe na Xia Shujun bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo gushyira imbaraga mu mubano uri hagati y’aya mashyaka yombi no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.
Ishyaka ‘Communist Party of China (CPC) ryashinzwe mu mwaka w’1921 na Chen Duxiu afatanyije na Li Dazhao, ubu rikaba riyobowe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.