Kuva mu ijiro ryo kuwa kane tariki 2 kamena 2016, Rudasingwa yongeye kuremba, amakuru avuga ko mugihe yari muri restaurant yarwaye muzunga yikubita hasi hitabazwa Ambulance, akaba yarajyanywe igitaraganya mu bitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington.
Ibyo bitaro bikaba biherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Washington DC, aho Rudasingwa akunze kwivuriza.
Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri, Rudasingwa yari yongeye kugira iki kibazo cyo kubura umwuka, nkuko umuvandimwe we abivuga ngo Rudasingwa yagerageje gufata imiti aza koroherwa ariko mugihe cyo kuva mu bitaro abura ubwishyu.
Haje kwitabazwa umwe mu nshuti z’umuryango ari nawe wamwishingiye, ariko kuva ubwo kugeza ubu ntarishyura 12,000 USD, yasize atishyuye kuko yahise yigira mubikorwa bya Politiki byo kurwanira imyanya muri RNC no guhangana na Gen. Kayumba wari umaze gufata icyemezo cyo kumwirukana mu ishyaka.
Umwe mubantu baba muri Amerika baganiriye na Rushyashya kuri iki kibazo cya Rudasingwa cyo kubura ubwishyu, avuga ko mugihe Rudasingwa yaba atishyuye hashobora kwitabazwa Police y’icyo gihugu agatabwa muri yombi kimwe n’uko ashobora gusubizwa mugihugu yaturutsemo kungufu.
Rudasingwa na Condo ntibacana uwaka
Ibyo rero ngo bikaba byateye ubwoba abavandimwe be ndetse n’abo bafatanyije muri New- RNC aho bumviye ko Rudasingwa afite icyo kibazo cyo kubura ubwishyu.
Rudasingwa Theogene mu bisanzwe aba wenyine muri Amerika mu gihe umugore we n’abana be baba muri Canada, aho yagerageje kubasanga inzego z’abinjira n’abasohoka muri Canada zimwima Visa yo gukandagira kubutaka bwabo ( persona non grata).
Rudasingwa akunze kuba yibereye kumazi arya abana mugihe atarishyura ay’ ibitaro
Cyiza Davidson