• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Editorial 01 Mar 2017 Mu Rwanda

Assoumani Niyonambaza yanze kugira icyo adutangariza ku kuntu yakiriye imyanzuro ya RMC, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we atubwira ko iyi myanzuro yayishimiye, ariko ko n’Ikinyamakuru Rugari cyagombaga gufungwa burundu aho guhana umuyobozi wacyo gusa.

Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu umunyamakuru Niyonambaza Assoumani, inategeka ko ahitwa yamburwa ikarita y’itangazamakuru kandi bigatangazwa.

Ni icyemezo cyafashwe, kuri uyu wa 1 Werurwe 2017, mu bujurire uyu munyamakuru yari yaratanze ku kibazo yagiranye na Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba).

Iyi kaminuza yamuregaga ko ayandikaho inkuru zirimo gusebanya, gushinja ibinyoma, gutera ubwoba, kwaka ruswa n’ibindi, abinyujije mu kinyamakuru cye Rugari.

Mu mwanzuro wayo, Komite Ndangamyitwarire ya RMC yategetse uyu munyamakuru Niyonambaza Assoumani gusaba imbabazi mu nyandiko Kaminuza ya UTAB n’abayobozi bayo barimo Padiri Prof. Dr. Faustin Nyombayire na Madame Justine Mbabazi.

Yanategetse kandi ko ikinyamakuru Rugari gitangaza inyandiko inyomoza izatangajwe mbere.

Imiterere y’ikibazo

Kaminuza ya UTAB yahoze yitwa IPB yari imaze hafi umwaka itanze ikirego kuri RMC cyavugaga ko umunyamakuru Assoumani Niyonambaza n’Ikinyamakuru cye Rugari batangaje inkuru muri Werurwe na Mata 2016 zisebya iyi kaminuza.

Izo nyandiko ni iyo mu Nomero 125 yo ku matariki yo hagati ya 20 Werurwe – 10 Mata 2016, ifite umutwe ugira uti “IPB Byumba: 856,000,000 ku masoko adasobanutse!!”, indi ni iyo muri Nomero 126 yo ku matariki ya 12 Mata – 26 Mata 2016 ifite umutwe ugira uti “Gicumbi: Leta nitabare IPB-Byumba!!”

Muri izi nkuru umwanditsi avuga ko iyi kaminuza icunzwe nabi akanatanga ingero z’amasoko ngo yatanzwe mu gusesagura, ndetse ngo umuyobozi wa kaminuza anafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

-5975.jpg

Assoumani Niyonambaza Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugali

RMC ivuga ko yamusabye ibimenyetso by’inkuru ze ntiyabibona, abajijwe nk’aho yakuye amakuru y’imicungire mibi ya kaminuza ngo yavuze ko yayakuye mu nshuti ze, RMC ikavuga ko yagombaga kuyakura mu nzego zizewe, nko mu bacungamutungo ba kaminuza cyangwa abandi bantu baba barakoze ubugenzuzi bagasanga koko umutungo wa kaminuza ucungwa nabi.

Nyuma yo kwakira ikirego cya kaminuza, Komite Ngangamyitwarire ya RMC yatumije impande zombi irazumva, nuko iza kwemeza ko izo nkuru zatangawe kuri UTB n’abayobozi bayo zirimo amakosa y’umwuga arimo gutangaza ibinyoma, guharabika, gushidikanya, kutubahiriza ubuzima bwite n’agaciro ka muntu, kudaha ijambo abarebwa n’inkuru, umutwe w’inkuru n’amafoto bishitura hamwe no kudatandukanya inkuru n’ibitekerezo bwite by’umunyamakuru.

Inteko y’iyi komite yari igizwe na Komiseri Ingabire Marie Immaculée hamwe na Komiseri Dr Nkaka Raphael yaje guhanishisha Niyonambaza kumwihanangiriza bikozwe na RMC mu nyandiko, inamutegeka gusaba imbabazi no gutangaza mu kinyamakuru Rugari inkuru zinyomoza izatangajwe mbere.

Niyonambaza ariko we yahise ajuririra iki cyemezo nuko hashyirwaho inteko nshya igizwe na Mé Mucyo Donatien, Jean Pierre Uwimana na Edmund Kagire yaje kongera gutumizaho izi mpande zombi bundi bushya.

Komite ndangamyitwarire imaze gusuzuma no kongera gusesengura iby’iki kibazo yavuze ko yabonye izo nkuru zatangajwe zirimo ibyo yise ‘amakosa akomeye’.

Muri ubu bujurire iyi komite yemeje urukomatanyo rw’ibihano birimo guhagarika by’agateganyo uyu munyamakuru ishingiye ahanini ku biteganywa n’ingingo ya 2 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ivuga ko umunyamakuru agomba kumenya ko guharabika, gutukana no gushinja ibinyoma ari ‘amakosa akomeye’.

Ubwo uru rubanza rwasomwaga Niyonambaza Assoumani watanze ikirego cy’ubujurire ntiyari yaje mu rubanza. Twavuganye na we ku murongo wa telefone ntiyifuza kugira icyo atubwira kuri iyi nkuru.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri iyi kaminuza ya UTAB, Justine Mbabazi, we wari witabiriye iri somwa ry’imyanzuro, yavuze ko iki cyemezo bacyishimiye ariko ko bifuzaga ko n’Ikinyamakuru Rugari cyari guhagarikwa burundu.

Mbabazi avuga ko uyu munyamakuru yaharabitse cyane isura ya kaminuza, bityo ko yagombaga no gucibwa amande.

Yagize ati “Isura ya kaminuza yego twakomezaga dukora ariko abantu bibaza bati ‘Ese ibi bintu dusoma ni ibiki? Nk’ubu rero biradufashije kurushaho gusubirana ishema yaba ku kigo ibivugwa ntabwo ari byo, yaba twebwe tukiyobora ibituvugwaho ntabwo ari byo. Byari bimazekuba akamenyero ari ingeso yaratwibasiye rero tukavuga tuti yakabaye ndetse n’ikinyamakuru cye, kuko bakoze icyaha bafatanyije, cyakabaye na cyo gihagarikwa.”

Yungamo ati “Ikindi twakabaye tubona n’indishyi niba biteganywa n’amategeko, kuko yibasiye isura y’ikigo, twe turakora tugerageza kubaka isura y’ikigo we akaza agasenya. Rero twakabaye tubona indishyi zijya kuvugira ikigo ibikuraho bya bindi amaze iminsi arimo.”

Uretse uyu munyamakuru, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC ruheruka guhanisha igihano cyo kugawa mu nyandiko Ikinyamakuru Rushyashya, cyari cyanditse kivuga ko Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe ngo yari amaze kwigarurira abayobozi bakomoka mu Majyaruguru.

Source : Izuba rirashe

2017-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yitabye Imana

Editorial 15 Nov 2017
Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Editorial 22 Apr 2021
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Editorial 11 Nov 2024
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Editorial 29 Jan 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru