Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe nta mahoro n’umutekano biragerwaho ku mugabane wa Afurika, iterambere ridashoboka.
Umukuru w’Igihugu avuga ko igikenewe ari ukureba uko abantu barushaho gukora neza, hashakwa uko umugabane wa Afurika wakomeza gutera imbere ariko hubakirwa ku bihari.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yakiraga abayobozi bahagarariye ibihugu 15 bo mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, bari mu mwiherero wa 10, umwiherero w’iminsi itatu urimo kubera I Kigali mu Rwanda.
Muri uyu mwiherero, aba bayobozi bari kurebera hamwe uko aka kanama karushaho gusohoza inshingano zako gafite.
Mu mpanuro Perezida Kagame unasanzwe afite inshingano zo gukurikirana amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Abanyafurika ubwabo bagomba kumva ko nta handi bagomba kureba, uretse kuri bo ubwabo.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ni ngombwa ko byumvikana ko nta handi tugomba kureba uretse kuri twe ubwacu¸ igikenewe ni ukureba ngo ni gute twakora neza kurushaho kugira ngo umugabane wacu ukomeze gutera imbere, twubakiye ku byo dusanganwe.”
Yakomeje agira ati “Wagira ngo twamaze kwemera guhora dusigara inyuma, tugahora tubifata nkaho aha ari ho hantu twagenewe, ntabwo ntekereza ko aribyo.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa aba bagize aka kanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika ko mu gihe nta mahoro n’umutekano byaba bigezweho, n’iterambere bidashoboka ko ryagerwaho.
Abayobozi bemeza gukorera uyu mwiherero wabo mu Rwanda kuko ari igihugu gifatwa nk’igishyigikira amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane.
Perezida Kagamemu biganiro n’intumwa z’ibihugu bigize AUPSC
Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ubwo yawutangizaga, yavuze ko hakwiye kubaho umuco wo gukorera hamwe nk’abatuye uyu mugabane kuko ngo ari ingenzi, ibi kandi bikazatuma abantu bashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibareba, ari nabwo Afurika izarushaho kugira ituze no kugira umutekano uhamye.
Aka kanama gashinzwe mu mwaka wa 2007 kakaba kagizwe n’ibihugu 15.
Muri Mutarama 2016 u Rwanda nibwo rwatorewe manda y’imyaka ibiri muri aka Kanama ka Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bikagize birimo: u Rwanda, Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Congo, Egypt, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Uganda na Zambia.