• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Editorial 05 May 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe nta mahoro n’umutekano biragerwaho ku mugabane wa Afurika, iterambere ridashoboka.

Umukuru w’Igihugu avuga ko igikenewe ari ukureba uko abantu barushaho gukora neza, hashakwa uko umugabane wa Afurika wakomeza gutera imbere ariko hubakirwa ku bihari.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yakiraga abayobozi bahagarariye ibihugu 15 bo mu kanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika, bari mu mwiherero wa 10, umwiherero w’iminsi itatu urimo kubera I Kigali mu Rwanda.

Muri uyu mwiherero, aba bayobozi bari kurebera hamwe uko aka kanama karushaho gusohoza inshingano zako gafite.

Mu mpanuro Perezida Kagame unasanzwe afite inshingano zo gukurikirana amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko Abanyafurika ubwabo bagomba kumva ko nta handi bagomba kureba, uretse kuri bo ubwabo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ni ngombwa ko byumvikana ko nta handi tugomba kureba uretse kuri twe ubwacu¸ igikenewe ni ukureba ngo ni gute twakora neza kurushaho kugira ngo umugabane wacu ukomeze gutera imbere, twubakiye ku byo dusanganwe.”

Yakomeje agira ati “Wagira ngo twamaze kwemera guhora dusigara inyuma, tugahora tubifata nkaho aha ari ho hantu twagenewe, ntabwo ntekereza ko aribyo.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa aba bagize aka kanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri Afurika ko mu gihe nta mahoro n’umutekano byaba bigezweho, n’iterambere bidashoboka ko ryagerwaho.

Abayobozi bemeza gukorera uyu mwiherero wabo mu Rwanda kuko ari igihugu gifatwa nk’igishyigikira amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane.

-6478.jpg

-6477.jpg

Perezida Kagamemu biganiro n’intumwa z’ibihugu bigize AUPSC

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ubwo yawutangizaga, yavuze ko hakwiye kubaho umuco wo gukorera hamwe nk’abatuye uyu mugabane kuko ngo ari ingenzi, ibi kandi bikazatuma abantu bashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibareba, ari nabwo Afurika izarushaho kugira ituze no kugira umutekano uhamye.

Aka kanama gashinzwe mu mwaka wa 2007 kakaba kagizwe n’ibihugu 15.

Muri Mutarama 2016 u Rwanda nibwo rwatorewe manda y’imyaka ibiri muri aka Kanama ka Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bikagize birimo: u Rwanda, Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Congo, Egypt, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Uganda na Zambia.

2017-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017
Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Uganda: Kuki dukomeje kubona ibinyoma ku Rwanda?

Editorial 13 Nov 2017
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Editorial 24 Jun 2023
Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Editorial 08 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Editorial 18 Aug 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19
UBUKERARUGENDO

Musanze : Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo Kwita Izina Ingagi 19

Editorial 01 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru