• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Editorial 26 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abantu benshi bibuka imvugo ya kera cyane cyane hagati ya 1990-1994 ivuga UZI ICO NDICO? Iyi mvugo yakoreshwaga n’abari abayobozi n’abasirikari muri Leta yateguye igakora na Jenoside kuko yari igizwe ku bwinshi n’abakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi kubera uburyo bavuga ikinyarwanda.

Sebatware Marcel  nawe akigera muri CIMERWA yakoreshaga iyi mvugo uziko ndico cyane cyane ko yarashyizweho na Nzirorera Joseph wavugaga rikijyana mu gihugu bakaba baranakomokaga hamwe. Ibi nibyo yakoresheje maze agira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigwizaho umutungo wa CIMERWA aho amamodoka, stock ya ciment kimwe n’amafaranga yari kuri compte byose yabyambukanye muri Zaïre igihe yahungaga . Ikindi cyanagaragaye ni imodoka yo mu rwego rwa PAJERO y’ibara rya bordeau yahoze ari iy’umuyobozi wa cimerwa, iyo akaba yari yarayihaye uwari Commandant Circo (Colonel mungabo za Mobutu tudatangaje izina) i Bukavu mu rwego rwo kugira ngo amucungire umutekano anamukingire ikibaba mu gusahura umutungo wa cimerwa (amamashini, amamodoka na stock ya ciment) byose byagurishirijwe i Bukavu.

Ikindi Rushyashya yamenye nuko Marcel Sebatware ahunga yari afite ideni rya banki (amafaranga yaguze amakamyo abiri yahoze ari ay’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Mukungwa sport yo mu Ruhengeri, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwari bwagiranye ibibazo na Zigiranyirazo Protais washakaga kwigarurira ayo makamyo ariko nyuma y’aho atsinzwe mu rubanza urukiko rutegeka ko ayo makamyo atezwa cyamunara noneho agurwa na Marcel Sebatware). Marcel Sebatware ahunga we n’umuryango we ayo makamyo yari i Mombasa, aho yayagumishije kandi akaba yarakomeje gukorerayo ariko ubu akaba yaraguze andi mashya agera kuri atanu akora imirimo y’ubwikorezi ndetse akaba yarafite n’umushinga wa transport yashakaga gukorera muri Mozambique.

Izo Business ze zikaba zikurikiranwa na mwishywa we witwa Sebageni Theoneste kubera ko Sebatware ubwe atatinyuka kujya muri Kenya kubera ubwoba bwo gufatwa ngo aryozwe ibyo yakoze.

Amakuru Rushyashya yatohoje nuko Sebageni Theoneste nawe yahoze akora muri cimerwa, ubu nawe akaba umuyoboke ukomeye wa FDU na FDLR.

CNLG ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel aribwo yabaye Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.

Sebatware kandi ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.

Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.

Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.

Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.

2020-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Editorial 05 Mar 2019
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023
Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Abongereza babiri bari bashimutiwe muri Pariki ya Virunga barekuwe hatanzwe 200,000 $

Editorial 16 May 2018
 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Editorial 19 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Editorial 04 Jul 2018
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza
Amakuru

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru