• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Itorero rya Pantekote mu karere ka Rubavu rikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga byo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge

Editorial 30 Aug 2016 Mu Mahanga

Mu byo rikora harimo ibiterane n’ingendo zo kubyamagana no gukangurira abantu kubyirinda; aho abazikora bitwaza ibyapa byanditseho amagambo asaba abantu kutabyishora .

Ni muri urwo rwego ku wa 28 Kanama abo muri Paruwase za Kanembwe na Mbugangari bagera ku 1800 bakoreye mu murenge wa Rubavu urugendo rwa kilometero imwe rwo kubyamagana.

Baruhereye ku rusengero rwa ADEPR ruri mu kagari ka Gikombe barusoreza mu ka Byahi aho bagiranye inama n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Ubu bukangurambaga buje bukurikira ubwakozwe mu minsi ishize n’abo muri Paruwase za Gatovu, Bugeshi, Mahoko, Gisenyi, Kanzenze, Mudende, Nyamyumba na Rugerero.

Mu ijambo rye, uwari uhagarariye ADEPR-Rubavu muri icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyakozwe n’abo muri Paruwase za Kanembwe na Mbugangari, Ruberwa Antoine yagize ati:”Amahame y’Itorero ryacu afite aho ahurira n’inshingano za Polisi kubera ko twese dushinzwe gukangurira abantu kwirinda ibyaha.”

Yakomeje agira ati:”Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kutishora mu biyobyabwenge ariko twasanze ari ngombwa gukangurira Umuryango mugari Nyarwanda kubyirinda kubera ko ibikorwa by’ababinywa bigira ingaruka mbi ku bantu muri rusange. Ni cyo kigendererwa ry’ubu bukangurambaga kandi tuzabukomeza.”

IP Nyiraneza yabwiye abo bayoboke bars mwi Torero ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri aka karere harimo urumogi n’inzoga zirimo Kanyanga, Blue Sky, Kitoko, Chief Warari na Host Waragi.

Yababwiye ko Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo uvuga ko ikinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize gifatwa nk’ikiyobyabwenge.

Yashimye iri Torero agira ati:”Ubukangurambaga nk’ubu butuma hakumirwa amakimbirane n’ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, IP Nyiraneza yagize ati:”Umuntu ufashwe abinywa, abicuruza cyangwa abitunda arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi na byo bikangizwa. Murumva ko nta cyiza cyabyo. Uruhare rwanyu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo ruragaragara; mukomereze aho.”

-3892.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Imanizabayo Clarisse yashimye iri Torero ku ruhare rwaryo mu kurwanya ibiyobyabwenge, kandi asaba abantu b’ingeri zose kubyirinda no gutanga amakuru yatuma hakumirwa ibyaha muri rusange.

2016-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Editorial 01 Apr 2016
Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”

Volleyball: Uko amakipe azahura mu mikino ya “Playoffs”

Editorial 28 Jun 2016
Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Umukozi wa Banki ya Kigali wari wabuze ngo yari yagiye gusura inkumi bakundana

Editorial 09 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo  y’umupira w’amaguru (Police FC)

Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutoza mushya w’Ikipe yayo y’umupira w’amaguru (Police FC)

Editorial 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Editorial 27 Feb 2020
Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside
ITOHOZA

Suwede: Umunyarwanda agiye kwitaba urukiko kubera ibyaha bya Jenoside

Editorial 06 Sep 2017
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo
Amakuru

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru