• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Editorial 30 Aug 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, uburyo ingoma ye yaranzwe n’ivangura ryatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwo hari tariki ya 5 Nyakanga 1973 Major General Juvenal Habyarimana akaba n’umugaba mukuru w’ingabo yakuraga ku butegetsi uwari Perezida Geregori Kayibanda. Nubwo Habyarimana wari umuhutu wo mu majyaruguru yakuragaho Kayibanda umuhutu wo mu majyepfo, Abatutsi nibo bahuye n’uruva gusenya kuko barishwe baratotezwa abanyeshuri birukanwa mu mashuri. Iyi Coup d’Etat yagizwe urwitwazo na Habyarimana kwikiza Abatutsi n’Abanyapolitiki yitaga b’I Gitarama.

Coup d’Etat Habyarimana yayiteguye kera kuko yategetse inzego z’iperereza gukora ibikorwa byose bitesha umutwe Kayibanda maze mu mwaka wa 1972 ubwo Kayibanda yizihizaga imyaka icumi amaze ku butegetsi n’imyaka icumi u Rwanda rwari rubonye ubwigenge, yateguye ibirori byo kuzenguruka igihugu cyose ariko bakamusereza ko ari gusezera ntamenye icyo bamubwira.

Tariki ya 1 Nyakanga 1973 ubwo hizihizwaga ubwigenge, Kayibanda yafashe ijambo maze abari kubuhanga bw’ibyuma batumye na Habyarimana bakazajya babizimya bakabyatsa ari kuvuga ijambo; rimwe aziko mikoro yavuyeho Kayibanda yavuzengo wasanga ari za mbwa z’abakiga zabikoze. Nkuko umusaza ukiriho wakoreraga ibiro by’iperereza Alphonse Hakizimana yabitangaje, yagiye kubwira Kayibanda uwo munsi ko atagishoboye kuyobora igihugu yabitumwe n’abamuyoboraga.

Habyarimana yateguye Coup d’Etat ateza akavuyo kugirango agaragare nkaho aje gukemura ibibazo. Nubwo Habyarimana na Kayibanda muri icyo gihe batumvikanaga, ariko bari bahuriye ku mugambi umwe wo kwanga Abatutsi. Muri Gashyantare 1972, Kayibanda yirukanye abatutsi mu kazi no mu mashuri; umwe mu birukanwe ubu akaba ari umwanditsi w’ibitabo Josias Semujanga yanditse ko yibonye ku rutonde rwabagomba kuva ku ishuri bitarenze amasaha abiri yavuzeko yagiye kubaza umuzungu wari ukuriye ishuri ryabo icyo bazize amusubiza ko ari itegeko rya Kayibanda ryo kwirukana Abatutsi.

Igihe cyo gukora Coup D’Etat Habyarimana yagiye ku Gisenyi tariki 4 Nyakanga 1973 avuga ko agiye gutegura ubukwe bwa murumuna we. Mu myaka itatu ishize, Radiyo ijwi ry’Amerika rikorwaho nabakoraga mu binyamakuru byo mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye ibiganiro bicukumbuye birenga 15 kimwe kimara isaha, bavugana n’abafashije Habyarimana gukora Coup d’Etat harimo Gen Leonidas Rusatira, Col Biseruka n’abandi ndetse n’imiryango y’abanyapolitiki bishwe urubozo nyuma ya Coup d’Etat.

Mu Kwezi kwa Gashyantare 1973, hatangiye ubwicanyi ku Batutsi mu gikorwa cyiswe IYIRUKANA cyategetswe na Leta bitegetswe na Kayibanda. Ubutegetsi bwakoresheje agatsiko k’abanyeshuri kiswe COMITE DU SALUT PUBLIC (Komite y’ubucunguzi bw’igihugu) kashyizweho muri buri kigo cy’ishuri ariko kagahabwa amabwiriza ku rwego rw’igihugu na PARMEHUTU.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 15-16 Gashyantare muri 1973, Kaminuza y’i Butare nibwo yatangiye kumenesha Abatutsi. Icyo gihe iyo kaminuza yari iyobowe na Sylvestre NSANZIMANA ukomoka mu yahoze ari Komini Karama ku Gikongor o(Nyamagabe), akaba mukuru wa Perefe NKERAMUGABA wamaze Abatutsi mu Bufundu no mu Bunyambiriri muri 1963.

Abashakashatsi bemeza ko KAYIBANDA ubwe yajyanaga iwe mu rugo I Kavumu (Gitarama) abanyeshuri bahagarariye bagenzi babo muri Comite du Salut Public bagakora isuzuma ry’imigendekere y’iyirukanwa ryAbatutsi Yabakiraga ari kumwe na bamwe mu byegera bye bari bakomeye muri PARMEHUTU barimo Athanase MBARUBUKEYE wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa MDR- PARMEHUTUS

Icyo gikorwa cya COMITE DU SALUT PUBLIC cyaranzwe no kumanika amazina y’Abatutsi mu bigo by’amashuri yisumbuye no muri kaminuza nkuru no mu ishuri rikuru nderabarezi (IPN) 1 Butare basaba abo banyeshuri kwibwiriza barataha, bakareka amashuri, akaba ay Abahutu gusa. Mu mashuri amwe n’amwe nko mu Byimana, hari n’abanyeshuri bake birukanywe kubera gushidikanya ku bwoko bwabo, ariko iyo bageraga iwabo bakazana ikimenyetso ko atari Abatutsi basubizwaga mu masomo nta zindi mpaka zihabaye.

Si muri Kaminuza y’u Rwanda Abatutsi birukanwe kuko no mu mashuri yisumbuye barirukanwe cyane cyane Mu sihuri ry’Abadiventisiti rya Gitwe, Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yozefu/Kabgayi, Ishuri ry’abakobwa rya Karubanda, ETO Kicukiro Urwunge rw’amashuri rwa Butare, Urwunge rw’amashuri rwa Zaza n’ahandi.

Mu mashuri y’I Nyanza abanyeshuri nka Leon Mugesera na Pierre Celestin Rwagafilita bayoboye abanda banyeshuri batera mu ishuri ry’abakobwa ryo ku Mubuga ku Kibuye.

Nyuma yo gufata ubutegetsi, Habyarimana yageneye abari intagondwa z’abanyeshuri zirukanye bagenzi babo imyanya ikomeye cyane nka Leon Mugesera, Pierre Celestin Rwagafirita, Juvenal Uwilingiyimana, Ferdinand Nahimana, Joseph Nzirorera n’abandi benshi.

Habyarimana kandi yishe abanyapolitiki b’abahutu bakomoka I Gitarama nyuma yo kubafungira muri Gereza ya Ruhengeli na Gisenyi. Nta numwe wigeze ubazwa ubwo bwicanyi bw’abatutsi n’abanyapolitiki usibye ko babitwerereye Col Theoneste Lizinde nyuma yo gufatwa akekwaho gutera Coup d’Etat. Lizinde yireguye avuga ko byabazwa Habyarimana na muramu we Zigiranyirazo, Col Serubuga, Maj Stanislas Kinyoni ndetse n’ubuyobozi bwa Gereza ya Ruhengeri na Gisenyi. Zigiranyirazo yashyizeho umuganga witwa Dr Cyprien Hakizimana ngo akore impapuro mpimbano zemeza urupfu rwabo banya politiki.

Habyarimana wari usimbuye Kayibanda nawe yakomeje mu murongo wa PARMEHUTU mu kwanga Abatutsi. Yashyizeho iringaniza yemeza ko abatutsi batagomba kurenga 8% mu nzego za Leta. Ibi byashimangiwe n’indangamuntu igaragaza ubwoko. Mu gutegura Jenoside, Habyarimana yatuje abahutu bo mu majyarugu ndetse n’impunzi z’Abarundi mu turere dutandukanye nka Bugesera, Mayanga Rukumberi, Bicumbi, Ntongwe n’ahandi.

Ntaho MRND ya Habyarimana yashyizweho muri 1985 itandukaniye na MDR PARMEHUTU , ni uko umwe yari umuhutu wo mu majyaruguru undi akaba umuhutu wo mu majyepfo bahuriye bombi guhiga Abatutsi. Bose bananiwe guhuza abanyarwanda ahubwo himakazwa uturere tw’amavukiro.

2023-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Abahagarariye amakipe 26, bahuguwe na FERWAFA kuri ‘CAF Club Licencing’ ikoresha ikoranabuhanga

Editorial 13 Mar 2024
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Editorial 30 Dec 2019
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Editorial 15 Oct 2021
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Editorial 20 Jun 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru