• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Iya 14 Gicurasi 1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Nyamata

Editorial 14 May 2018 Mu Rwanda

Umunsi nk’uyu, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari ko Inkotanyi zirwanira kubohora igihugu; ku rundi ruhande guverinoma yakoraga jenoside yo yashishikarizaga abahutu ko umwanzi ukwiye kwicwa ari umututsi.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, kuri iyi tariki ni bwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoje Umujyi wa Nyamata zihagarika Jenoside mu Bugesera.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yasuye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashimira abayobozi bayo “akazi” bari bakoze ko kwica Abatutsi.

Muri iyi nama yari yateguwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije Jean-Berchmas Nshimiyumuremyi, Kambanda yasabye ko muri buri Segiteri mu zari zigize Komine Ngoma urubyiruko 100 batozwa gukoresha intwaro.

Icyo gihe yanasabye abarimu ba kaminuza ndetse n’abaturage muri rusange kumenya no gutinyuka gukoresha imbunda, aho yabashishikariza ko bagomba kwicungira umutekano.

Muri iyi nama Kambanda yavuze ko nta bwicanyi bwigeze buba muri Butare na Kibungo ko ahubwo abaturage batewe bakirwanaho.

Uko Kambada yaburanishijwe

Ku wa 1 Gicurasi 1998, Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Kwemera kwe bikaba bwari ubwa mbere uregwa yemera ko yagize uruhare mu cyaha cya jenoside, mu cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Ageze mu rukiko yasomewe ibyaha bitandatu yashinjwaga, hagendewe ku kuba nka Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza ku wa 17 Nyakanga 1994, yarayoboye inama z’Abaminisitiri hakavugwa ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntagire icyo abikoraho mu kubihagarika.

Kuri ibyo hakiyongeraho no guhamagarira rubanda ubwicanyi bukuraho ubwoko bw’Abatutsi.

Yanagize uruhare mu ikurwaho rya Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyalimana, wari we wenyine wakomokaga mu Batutsi mu bayoboraga Perefegitura. Ibi byaje koroshya itangira ry’iyicwa ry’Abatutsi muri Butare.

Byongeye, hagati ya 8 Mata na 17 Nyakanga 1994 muri Butare na Gitarama, Jean Kambanda wakomokaga mu ishyaka rya MDR yakwirakwije imbunda mu baturage, zaje gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashimangiraga ko imbunda itagomba kuba iy’umusirikare, buri wese agomba kumenya kuyikoresha.

Muri Mata 1994 yanagiye ategeka ko hashyirwaho za bariyeri, ari nazo zifashishijwe mu kugenzura indangamuntu, uwo basanze handitsemo ko ari Umututsi ntaharenge.

Hamwe n’ibindi byinshi byarondowe n’Umushinjacyaha, uyu mugabo wavukiye i Gishamvu, ntiyaruhije Urukiko rwa Arusha, abajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa, yemeye ibyaha byose yaregwaga birimo icya Jenoside, ubugambanyi mu cyaha cya Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwa Arusha rwaje gukatira Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.

2018-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Kiyovu Sports yatsinze umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, APR FC irasura Amagaju

Editorial 05 Apr 2022
Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Unity Club irateganya gutangiza ishuri ry’imiyoborere

Editorial 27 Oct 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Ingabo z’Abarundi na Gabon zirashinjwa gusambanya no guhohotera abaturage muri Centrafrica

Editorial 07 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..
MULTIMEDIA

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Editorial 07 Nov 2016
Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Editorial 10 Jul 2018
Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana
Mu Mahanga

Intsinzi yonyine niyo izaduhesha igikombe, umutoza Ntabanganyimana

Editorial 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru