Umunsi nk’uyu, Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ari ko Inkotanyi zirwanira kubohora igihugu; ku rundi ruhande guverinoma yakoraga jenoside yo yashishikarizaga abahutu ko umwanzi ukwiye kwicwa ari umututsi.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, kuri iyi tariki ni bwo Ingabo za FPR-Inkotanyi zabohoje Umujyi wa Nyamata zihagarika Jenoside mu Bugesera.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda, yasuye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ashimira abayobozi bayo “akazi” bari bakoze ko kwica Abatutsi.
Muri iyi nama yari yateguwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije Jean-Berchmas Nshimiyumuremyi, Kambanda yasabye ko muri buri Segiteri mu zari zigize Komine Ngoma urubyiruko 100 batozwa gukoresha intwaro.
Icyo gihe yanasabye abarimu ba kaminuza ndetse n’abaturage muri rusange kumenya no gutinyuka gukoresha imbunda, aho yabashishikariza ko bagomba kwicungira umutekano.
Muri iyi nama Kambanda yavuze ko nta bwicanyi bwigeze buba muri Butare na Kibungo ko ahubwo abaturage batewe bakirwanaho.
Uko Kambada yaburanishijwe
Ku wa 1 Gicurasi 1998, Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.
Kwemera kwe bikaba bwari ubwa mbere uregwa yemera ko yagize uruhare mu cyaha cya jenoside, mu cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Ageze mu rukiko yasomewe ibyaha bitandatu yashinjwaga, hagendewe ku kuba nka Minisitiri w’Intebe kuva ku wa 8 Mata 1994 kugeza ku wa 17 Nyakanga 1994, yarayoboye inama z’Abaminisitiri hakavugwa ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntagire icyo abikoraho mu kubihagarika.
Kuri ibyo hakiyongeraho no guhamagarira rubanda ubwicanyi bukuraho ubwoko bw’Abatutsi.
Yanagize uruhare mu ikurwaho rya Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyalimana, wari we wenyine wakomokaga mu Batutsi mu bayoboraga Perefegitura. Ibi byaje koroshya itangira ry’iyicwa ry’Abatutsi muri Butare.
Byongeye, hagati ya 8 Mata na 17 Nyakanga 1994 muri Butare na Gitarama, Jean Kambanda wakomokaga mu ishyaka rya MDR yakwirakwije imbunda mu baturage, zaje gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashimangiraga ko imbunda itagomba kuba iy’umusirikare, buri wese agomba kumenya kuyikoresha.
Muri Mata 1994 yanagiye ategeka ko hashyirwaho za bariyeri, ari nazo zifashishijwe mu kugenzura indangamuntu, uwo basanze handitsemo ko ari Umututsi ntaharenge.
Hamwe n’ibindi byinshi byarondowe n’Umushinjacyaha, uyu mugabo wavukiye i Gishamvu, ntiyaruhije Urukiko rwa Arusha, abajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa, yemeye ibyaha byose yaregwaga birimo icya Jenoside, ubugambanyi mu cyaha cya Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwa Arusha rwaje gukatira Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.