Jacob Zuma, wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa 06 Mata 2018 yagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Durban mu gihe cy’iminota 15 humvwa ibyaha ashinjwa urubanza rwe rwimurirwa kuwa 08 Kamena.
Jacob Zuma arashinjwa ibyaha 16 bya ruswa, uburiganya, forode n’iyezandonke byateye icyasha ubutegetsi bwe.
Jacob Zuma w’imyaka 75 wavuye ku butegetsi muri Gashyantare, akaba ahakana ibyaha byose ashinjwa avuga ko nta kibi yakoze.
Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko abamushyigikiye bigabije imihanda bakerekana ko bamushyigikiye mu gihe abakomeje kumunenga bavuga ko urukiko rukomeje gutinza urubanza rwe bikabije.
Nyuma yo kumva imiterere y’urubanza, Zuma yagejeje ijambo ku baje kumva uko iburanisha rigenda.
Yagize ati: “Sinigeze mbibona na mbere aho umuntu ashinjwa icyaha, ibyo byaha bikajugunywa noneho nyuma y’imyaka bya birego bikagarurwa.”
Uru rubanza rukaba rwari rwarahagaritswe mu 2009, rwongera kubyutswa nyuma y’aho ububasha bwe butangiye kugabanuka.