Urukiko Rukuru rwa Banjul muri Gambia rwakiriye ikirego cy’abagabo babiri n’umugore babana n’ubwandu bwa virusi itera sida, bishyize hamwe ngo barege uwahoze ari Perezida wa Gambia , Yahya Jammenh wajyaga abuhira imiti y’ibyatsi ababeshya ko ivura sida.
Iki kirego cyashyikirijwe urukiko ku wa 31 Gicurasi, gifite inyito igira iti ‘Gufungirwa ahatabugenewe, gutesha agaciro ikiremwamuntu no gutuma ubuzima bwe bwangirika’ nk’uko tubikesha Jeune Afrique.
Abatanze iki kirego basaba urukiko ko bahabwa indishyi z’ibyago Jammeh yabateje, bakanongera gushyirwa ku rutonde rw’abandi barwayi bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida bafataga bakaza kuyikurwaho na Jammeh wabemezaga ko ari umuganga uvura indwara zose zirimo na Sida.
Mu 2007, Jammeh yatangarije abatuye isi yose muri rusange ko afite imiti idasanzwe avuguta uwari urwaye Sida yawunywa agakira.
Iyo miti gakondo y’ibyatsi yahise ashyiraho ikigo abafite ubwandu bafungiranwagamo nibura amezi atandatu, bakayihanywera. Iyi gahunda ikaba yaranatangajwe kuri Televiziyo y’igihugu.
Umwe mu bafata iyo miti witwa Fatou Jatta watanze ubuhamya bw’ibyababeragaho, yavuze ko mu gihe cy’amezi atandatu yashyizwe mu gisa n’ibohero agahabwa iyo miti ku itegeko rya Jammeh yahaboneye uruva gusenya.
Yagize ati “Ibyambayeho muri icyo gihe nafataga imiti ya perezida byari agahomamunwa. Nari ngiye kuhasiga ubuzima.”
Yongeyeho ko nubwo nubwo we na bagenzi be barokotse urupfu , ubuzima bwabo bukahazaharira kubera kureka imiti igabanya ubukana bwa SIDA bahabwaga mbere, ngo hari umubare utari muto w’abahasize ubuzima.
Umunyamategeko w’abatanze iki kirego, Me Gambeh Gaye, yatangarije Jeune Afrique ko Yahya Jammeh yahemukiye abakiriya be, ababeshya ko afite ubushobozi bwo kuvura indwara zirimo n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Yagize ati “Abakiriya banjye barahababariye cyane mu gihe bafataga iyo miti, bategeswe kureka imiti isanzwe ihabwa ababana na virusi itera Sida, kandi byabagizeho ingaruka mbi ku buzima bwabo.”
Umuryango utegamiye kuri leta ufasha ababana n’agakoko gatera Sida muri Gambia, AIDS-Free World, watangaje ko nyuma y’imyaka 11 badafata imiti, aba batanze iki kirego bemeye gushyirwa muri gahunda y’abahabwa iyo miti bundi bushya.
Me Oludayo Fagbemi ukorera Ikigo IHRDA gikora ubuvugizi bw’aba bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Jammeh yabwiye Jeune Afrique ati “Aba barwayi barizera ko ubutabera buzabafasha kurengera uburenganzira bwabo bwahakubitikiye, kandi bagomba kuzahabwa impozamarira y’amafaranga kuri ibyo byose byababayeho.”
Gambia ituwe n’abaturage basaga gato miliyoni ebyiri, 1% muri bo agendana ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Haribazwa uko uru rubanza ruzajyenda, cyane ko uwo barega ( Yahya Jammeh) yibereye mu buhungiro muri Guinée Équatoriale.
Jammeh yagiye ku butegetsi ku wa 22 Nyakanga 1994 afite ipeti rya Liyetona, akuyeho ku ngufu Dawda Jawara. Yaje guhunnga igihugu ku wa 21 Mutarama 2017 asimburwa na Adama Barrow wari umaze kumutsinda mu matora ku majwi 45.5% mu gihe Jammeh we yari yagize 36.7% ariko akanga kuva ku butegetsi mu mahoro.
Kuva mu mwaka ushize, imitungo ya Jammeh yose yafatiriwe na leta.