Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rw’Umufaransa Jean Claude Hérault wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku magare hirya no hino ku isi yitabye Imana ndetse akaba yazize icyorezo cya Koronavirusi gikomeje kwibasira isi.
Binyuze ku mbuga zitandukanye za Twitter harimo iya Tour du Rwanda, niho banyujije inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wagize uruhare cyane mu iterambere ry’uyu mukino hano mu Rwanda kuko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2018 ariwe wari umuyobozi w’isiganwa kuva rigikinwa n’abakinnyi bimbere mu Rwanda ndetse no kugeza igihe ryabaye mpuzamahanga.
Jean Claude Hérault witabye Imana ku myaka 78 y’amavuko yamenyekanye kandi mu irushanwa rikomeye rifatwa nkiryambere ku isi muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare kuko ubwo hari mu mwaka w’1980 yari muri iri siganwa ashinzwe kwamamaza ibikorwa bya Tour de France.
Hérault kandi yibukwa cyane nk’umwe mu bagize uruhare rwo gutangiza irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya mbere muri Cameroon rizwi nka La Tropicale Amissa Bongo, abayora iri rushanwa nabo babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter batangaje ko nabo bababajwe n’urupfu rwa Jean Claude Hérault washinze iryo siganwa.