• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Hashize amezi abiri, Jean Luc Habyarimana umuhungu wa Perezida wahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana, akoze uruzinduko rw’ibanga asaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza ubufatanye bwa FARDC na FDLR.

Nk’uko amakuru yaturutse mu kigo cy’ubutasi cya Congo (ANR) yabihishuriye ikinyamakuru Rwandatribune, Jean Luc yageze i Kinshasa hagati ya tariki ya 5 na 10 Kamena, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Uyu mutangabuhamya yatangaje ko Jean Luc yahuye na Roger ILUNGA, murumuna wa Perezida Tshisekedi, kugira ngo baganire ku bufatanye hagati ya leta ya Kinshasa na FDLR.

Muri ibyo biganiro, baganiriye ku ngabo za FDLR, harimo na Maj. Kizito, ufungiye muri gereza ya Munzenze, hamwe n’abandi basirikare bafungiwe muri gereza za Ndolo, Makala, na Angenga. FDLR yagiye isaba Leta ya Congo kurekura abo bantu, ariko kubishyira mu bikorwa byakomeje kugenda biguru ntege. Imwe mu ntego y’uruzinduko rwa Jean Luc Habyarimana rwari ugusaba ubuyobozi bwa Kinshasa kurekura abo bantu.

Gen. Major Christian Ndayiwey, ukuriye ubutasi bw’igisirikare cya Congo (DEMIAP), nawe yari mu bagize uruhare muri ibyo biganiro.
Ikindi cyari kuri gahunda ni igitutu cyiyongera ku buyobozi bwa Kinshasa cyo guhagarika ubufatanye na FDLR.

Umuyobozi wa FDLR, Byiringiro Victor, yari yahaye Jean Luc Habyarimana impungenge z’uko FARDC ishobora kwitandukanya nayo no kubatera, kubera igitutu cy’amahanga, nk’uko byagenze muri 2013. Mu gukemura izi mpungenge, Jean Luc yashyizeho igitekerezo cyo guhuza abarwanyi ba FDLR n’inyeshyamba za Wazalendo kugira ngo babeshye umuryango mpuzamahanga.

Jean Luc yanahuye na Gen. Maj. Christian Ndayiwey wa DEMIAP n’abandi bayobozi bakuru. Biravugwa ko yahuye na Gen. Maj. Aglicole Ntirampeba, uhagarariye u Burundi muri Congo-Kinshasa, n’ubwo ibikubiye mu biganiro byabo bitaratangazwa.

Kuva FDLR yashingwa mu 2002, Jean Luc Habyarimana yabaye umujyanama w’icyubahiro kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira amafaranga uyu mutwe w’abajenosideri.
Amakuru aravuga ko byinshi mu byemezo byafashwe na Perezida wa FDLR byagiye bigirwamo uruhare n’ibitekerezo bya Jean Luc.

Ibihugu byombi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, byakunze kwerekana inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bakoresheje imitwe nka FDLR, RNC, na CNRD/FLN.
Ariko u Rwanda rwakomeje kuburira Congo n’u Burundi ko icyigeragezo icyo ari cyo cyose cyo gutera u Rwanda kizahura n’ingaruka zikomeye, kandi leta y’u Rwanda yagaragaje neza ko itazigera isaba uruhushya uwo ari we wese kugira ngo yirwaneho.

2024-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Editorial 29 Apr 2021
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Editorial 23 Jul 2024
CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

CNLG yagize icyo ivuga kubihano byahawe Ngenzi Octavien na Barahira Tito

Editorial 07 Jul 2016
Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Kayonza: Abayobozi b’akagari babiri bafunzwe kakekwaho kunyereza ibya rubanda

Editorial 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco
IMIKINO

Uganda: Jackie Chandiru mu kigo ngororamuco

Editorial 11 Mar 2016
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda
Amakuru

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Editorial 13 May 2025
Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia
ITOHOZA

Kagame, Addo na Rajaonarimampianina bategerejwe muri Zambia

Editorial 01 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru