• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Hashize amezi abiri, Jean Luc Habyarimana umuhungu wa Perezida wahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana, akoze uruzinduko rw’ibanga asaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza ubufatanye bwa FARDC na FDLR.

Nk’uko amakuru yaturutse mu kigo cy’ubutasi cya Congo (ANR) yabihishuriye ikinyamakuru Rwandatribune, Jean Luc yageze i Kinshasa hagati ya tariki ya 5 na 10 Kamena, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi. Uyu mutangabuhamya yatangaje ko Jean Luc yahuye na Roger ILUNGA, murumuna wa Perezida Tshisekedi, kugira ngo baganire ku bufatanye hagati ya leta ya Kinshasa na FDLR.

Muri ibyo biganiro, baganiriye ku ngabo za FDLR, harimo na Maj. Kizito, ufungiye muri gereza ya Munzenze, hamwe n’abandi basirikare bafungiwe muri gereza za Ndolo, Makala, na Angenga. FDLR yagiye isaba Leta ya Congo kurekura abo bantu, ariko kubishyira mu bikorwa byakomeje kugenda biguru ntege. Imwe mu ntego y’uruzinduko rwa Jean Luc Habyarimana rwari ugusaba ubuyobozi bwa Kinshasa kurekura abo bantu.

Gen. Major Christian Ndayiwey, ukuriye ubutasi bw’igisirikare cya Congo (DEMIAP), nawe yari mu bagize uruhare muri ibyo biganiro.
Ikindi cyari kuri gahunda ni igitutu cyiyongera ku buyobozi bwa Kinshasa cyo guhagarika ubufatanye na FDLR.

Umuyobozi wa FDLR, Byiringiro Victor, yari yahaye Jean Luc Habyarimana impungenge z’uko FARDC ishobora kwitandukanya nayo no kubatera, kubera igitutu cy’amahanga, nk’uko byagenze muri 2013. Mu gukemura izi mpungenge, Jean Luc yashyizeho igitekerezo cyo guhuza abarwanyi ba FDLR n’inyeshyamba za Wazalendo kugira ngo babeshye umuryango mpuzamahanga.

Jean Luc yanahuye na Gen. Maj. Christian Ndayiwey wa DEMIAP n’abandi bayobozi bakuru. Biravugwa ko yahuye na Gen. Maj. Aglicole Ntirampeba, uhagarariye u Burundi muri Congo-Kinshasa, n’ubwo ibikubiye mu biganiro byabo bitaratangazwa.

Kuva FDLR yashingwa mu 2002, Jean Luc Habyarimana yabaye umujyanama w’icyubahiro kandi yagize uruhare rukomeye mu gushakira amafaranga uyu mutwe w’abajenosideri.
Amakuru aravuga ko byinshi mu byemezo byafashwe na Perezida wa FDLR byagiye bigirwamo uruhare n’ibitekerezo bya Jean Luc.

Ibihugu byombi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, byakunze kwerekana inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bakoresheje imitwe nka FDLR, RNC, na CNRD/FLN.
Ariko u Rwanda rwakomeje kuburira Congo n’u Burundi ko icyigeragezo icyo ari cyo cyose cyo gutera u Rwanda kizahura n’ingaruka zikomeye, kandi leta y’u Rwanda yagaragaje neza ko itazigera isaba uruhushya uwo ari we wese kugira ngo yirwaneho.

2024-08-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Editorial 22 Mar 2022
Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Editorial 03 Jul 2019
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Editorial 23 Jan 2017
Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Editorial 15 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Ibrahim Boubacar Keïta
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Ibrahim Boubacar Keïta

Editorial 22 Sep 2018
UBUHAMYA: Yamaze iminsi 4 mu ijuru aragaruka, ibyo yiboneyeyo n’amaso ye birenze ibyo abari ku isi batekereza
Mu Mahanga

UBUHAMYA: Yamaze iminsi 4 mu ijuru aragaruka, ibyo yiboneyeyo n’amaso ye birenze ibyo abari ku isi batekereza

Editorial 12 Jun 2016
Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo
ITOHOZA

Uganda: Gen Kale Kayihura na we yarekuwe by’agateganyo

Editorial 28 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru