• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Editorial 11 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Jean Paul Ntagara wirukanwe muri RNC mu Kuboza 2019, mu biganiro n’ibinyamakuru bitadunye yavuze ko, Kayumba Nyamwasa umuyaga w’impinduka uri muri RNC nawe ugomba ku muhuhaho, RNC atari akarima ke.

Ati “Kayumba agomba kumenya neza ko RNC atari akarima ke, aho abyuka akirukana uwo ashatse ku nyungu ze bwite amaze kwirenza ibirahure bya DIVAYI”. yavuye mu bucuruzi bw’amaraso y’abana babanyarwanda yamenekeye muri Congo, aho izari ingabo ze zatikiriye zabuze ubufasha kandi Kayumba yarakiriye arenga miliyoni y’amadorali yo kubafasha, ahubwo we akayashora mu bucuruzi bwe muri Mozambike.

Jean Paul Ntagara wahoze ari umucungamutungo, akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa RNC mu Ntara ya Canada, yavuze ko intandaro yiyirukanwa ry’abayobozi ba RNC muri Canada ryaturutse ku kagatsiko kagizwe na Kayumba Nyamwasa, n’abambari be barimo, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille Minani na Patrick Uwariraye.

yakomeje avuga ko Kayumba n’abambari be aribo bagambanira RNC, kuko ibyo bakora binyuranije n’amategeko agenga RNC. Avuga ko intandaro nyamukuru y’ibibazo bafitanye ari uko yanze gusohora amafaranga yari yasabwe n’umubitsi wa RNC ku rwego rw’Isi bidakurikije amategeko avuga ko arayo gufasha Radio Itahuka, ibyo we yabonaga ko ari amacabiranya.

Jean Paul Ntagara yakomeje asobanura ko yabimenyesheje umuhuzabikorwa wa RNC mu Ntara ya Canada, yumva bidasobanutse kandi bidakurikije amategeko ahubwo ari gusesagura umutungo wa RNC ndetse no kuwukoresha muburyo budasobanutse mu nyungu z’abantu bamwe gusa.

Ntagara nyuma yo kunanirwa kumvikana n’uwari umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada Bwana Patrick Uwariraye, hatumijwe inama y’igitaraganya igizwe na Komite ya RNC intara ya Canada.

Ati “Bwana Patrick Uwariraye bamubujije kuyobora Inama nk’umuyobozi cyane ko ariwe waregaga umubutsi ariko arabyanga, avuga ko nimba atariwe uri buyobore inama, itari bukorwe. Ibyo byatumye inama isubikwa”

Ibi ngo byatumye Jean Paul Ntagara nkuwari Umuhuzabikorwa wungirije yongera gutumiza inama ariko Patrick Uwariraye yanga kuyitabira, ahubwo ahita yumvikana na Kayumba Nyamwasa, Jerome Nayigiziki, Gervais Condo, Corneille, Serge Ndayizeye, kwirukana Jean Paul Ntagara ndetse bahita banabinyuza kuri Radio itahuka aho bari bahuriye muri Afrika y’epfo.

Jean Paul Ntagara ngo asanga ibibazo byose biri muri RNC, byarateguwe neza ndetse bigashyirwa mu bikorwa n’itsinda rito riyobowe na Kayumba Nyamwasa mu nyungu zo gushaka kwigarurira RNC, Kayumba agasigarana n’itsinda rito abasha kugaraguza agati uko yishikiye.

Jean Paul Ntagara mu izina rya Bagenzi be, ngo nubwo birukanwe, ntabwo bemera ko birukanwe mu gihe uburyo byakozwemo ntaho bihuriye n’amategeko agenga RNC. Bityo akaba asaba Kayumba ko mbere yo gusaba imishyishyikirana n’u Rwanda nawe yabanza akemera imishyikirana nabo yarenganyije. Yasoje avuga ko nyuma yo gukorana inama n’abanyamuryango ba RNC baturutse imihanda yose ku isi, bakumva uburyo barenganyemo ngo RNC ntibayisohokamo kuko ngo bayivunikiye imyaka 9 yose.

2020-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni yeretswe isura ye nyakuri imbere y’amahanga: Umukandida we yabonye amajwi akojeje isoni mu matora y’icyegera cya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe.

Editorial 08 Feb 2021
U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Editorial 05 Jun 2018
Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Uganda: Angella Kayihura, umugore wa Gen Kale Kayihura nawe yatawe muri yombi

Editorial 15 Jun 2018
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Editorial 07 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora
POLITIKI

Abanye-Congo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya imvururu zishobora gukurikira amatora

Editorial 07 Jan 2019
Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije
Mu Rwanda

Ruhango: Gucunga nabi imali y’Akarere byirukanishije ku kazi Meya n’abamwungirije

Editorial 07 Mar 2018
Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko yemeje ingingo yemerera Museveni kongera kwitoza

Editorial 21 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru