Nyiri ikinyamakuru Kasuku Media ariwe Jay Squizzer yasuye ababyeyi b’ibigarasha bibiri aribyo Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza aho abo babyeyi bishwe n’agahinda kubera imyitwarire idahwitse y’abana babo biyemeje kugana imitwe y’iterabwoba.
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza, bahuriye ku kuba barabaye mu ngabo za APR Inkotanyi bakagana ikigarasha Kayumba Nyamwasa nyuma bakaza gutandukana bapfuye amafaranga uwitwa Ben Rutabana we bikamuhitana. Baje gushinga ishyaka ryabo bakiva muri RNC ryitwa ARC Urunana.
Musabyemariya Odette ni umubyeyi wa Benoit Umuhoza, akaba atuye mu karere ka Kirehe watewe agahinda nibyo umuhungu we w’imfura akora yagize ati “Njyewe rero birantangaje kumva akibikora asa naya naganiriye nawe ambwirako ibi bintu yabivuyemo. Nagize amahirwe yo kwicarana nawe aho aba. Kuva ku babyeyi bacu nubwo baguye mu mahanga bose bakundaga igihugu bose ntanumwe wanga igihugu”
Abwiwe kubyo umuhungu we yirirwa avuga ku mbuga nkoranyamabaga, Musabyemariya yagize ati “Ibyo ni ibihimbano ibyo avuga biri mu mutwe we kuko ni mukuru bihagije. Ndababaye kuko yari yavuzeko yabivuyemo. Abantu bayobye twifuza ko bagaruka. Ikibazo ni abumva ibyo avuga bamenye ko ataribyo. Bari hariya ariko amaherezo bazakenera u Rwanda”
Musabyemariya yasoje agira ati “Imana izamukebura”
Jay Squizzer yakomereje urugendo rwe mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi ahatuye umuryango wa Jean Paul Turayishimye.
Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye aribo Pasiteri Karani n’umugore we basengeye Jean Paul Turayishimye banagaragaje ko amazina nyakuri ari Paul Turayishimye.
Pasiteri Karani yazenze amarira ubwo bavugaga ko ari Se wa Jean Paul Turayishimye. Bemeje ko baganiriye n’umwana wabo wa gatatu mu muryango akaba akurikira abana babiri harimo n’umuhungu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari yaje gusura imiryango avuye muri Kongo.
Batangaje ko bari babizi neza ko akorana na Kayumba Nyamwasa ariko bamaze kumva ko batandukanye bishimye bazi ngo asubiye mu murongo muzima. Bakimubaza ibikorwa bye yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera abwira se umubyara ko abantu bose bataba abapasiteri.
Paul Turayishimye yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2005 naho Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda muri 2009 bikaba bigaragaza amakuru y’inzego z’umutekano ko Kayumba Nyamwasa yatangiye gukora agatsiko ke akiri n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.
Aba babyeyi bombi ba Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bahuriye ku kuba badakurikira umunsi ku munsi ibiganiro abana babo bakora ku Rwanda kuko bahita biyahura ukurikije uburyo bababazwa no kumva gusa ko abana babo baba mu mitwe y’iterabwoba.
Baca umugani ngo uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri!!!