• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Editorial 18 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Nyiri ikinyamakuru Kasuku Media ariwe Jay Squizzer yasuye ababyeyi b’ibigarasha bibiri aribyo Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza aho abo babyeyi bishwe n’agahinda kubera imyitwarire idahwitse y’abana babo biyemeje kugana imitwe y’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza, bahuriye ku kuba barabaye mu ngabo za APR Inkotanyi bakagana ikigarasha Kayumba Nyamwasa nyuma bakaza gutandukana bapfuye amafaranga uwitwa Ben Rutabana we bikamuhitana. Baje gushinga ishyaka ryabo bakiva muri RNC ryitwa ARC Urunana. 

Musabyemariya Odette ni umubyeyi wa Benoit Umuhoza, akaba atuye mu karere ka Kirehe watewe agahinda nibyo  umuhungu we w’imfura akora yagize ati “Njyewe rero birantangaje kumva akibikora asa naya naganiriye nawe ambwirako ibi bintu yabivuyemo. Nagize amahirwe yo kwicarana nawe aho aba. Kuva ku babyeyi bacu nubwo baguye mu mahanga bose bakundaga igihugu bose ntanumwe wanga igihugu”

Abwiwe kubyo umuhungu we yirirwa avuga ku mbuga nkoranyamabaga, Musabyemariya yagize ati “Ibyo ni ibihimbano ibyo avuga biri mu mutwe we kuko ni mukuru bihagije. Ndababaye kuko yari yavuzeko yabivuyemo. Abantu bayobye twifuza ko bagaruka. Ikibazo ni abumva ibyo avuga bamenye ko ataribyo. Bari hariya ariko amaherezo bazakenera u Rwanda” 

Musabyemariya yasoje agira ati “Imana izamukebura” 

Jay Squizzer yakomereje urugendo rwe mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi ahatuye umuryango wa Jean Paul Turayishimye. 

Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye aribo Pasiteri Karani n’umugore we basengeye Jean Paul Turayishimye banagaragaje ko amazina nyakuri ari Paul Turayishimye. 

Pasiteri Karani yazenze amarira ubwo bavugaga ko ari Se wa Jean Paul Turayishimye. Bemeje ko baganiriye n’umwana wabo  wa gatatu mu muryango akaba akurikira abana babiri harimo n’umuhungu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari yaje gusura imiryango avuye muri Kongo. 

Batangaje ko bari babizi neza ko akorana na Kayumba Nyamwasa ariko bamaze kumva ko batandukanye bishimye bazi ngo asubiye mu murongo muzima. Bakimubaza ibikorwa bye yabanje kubihakana nyuma aza kubyemera abwira se umubyara ko abantu bose bataba abapasiteri. 

Paul Turayishimye yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2005 naho Kayumba Nyamwasa ava mu Rwanda muri 2009 bikaba bigaragaza amakuru y’inzego z’umutekano ko Kayumba Nyamwasa yatangiye gukora agatsiko ke akiri n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. 

Aba babyeyi bombi ba Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bahuriye ku kuba badakurikira umunsi ku munsi ibiganiro abana babo bakora ku Rwanda kuko bahita biyahura ukurikije uburyo bababazwa no kumva gusa ko abana babo baba mu mitwe y’iterabwoba.  

Baca umugani ngo uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri!!!

 

2022-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Editorial 31 Aug 2021
Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Umunyamakuru Casmiry William Kayumba yitabye imana bitunguranye

Editorial 16 Jan 2018
Urukiko rwategetse ko abayobozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa baburana bari hanze

Urukiko rwategetse ko abayobozi ba FERWAFA bakekwaho ruswa baburana bari hanze

Editorial 26 Sep 2018
Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Editorial 11 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bujumbura : Intambara yahinduye isura,  imbonerakure ziri gusambanya  kungufu abagore baba Tutsikazi, Polisi ibahagarikiye
Mu Rwanda

Bujumbura : Intambara yahinduye isura, imbonerakure ziri gusambanya kungufu abagore baba Tutsikazi, Polisi ibahagarikiye

Editorial 06 Jan 2016
CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023
Amakuru

CAN2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Mozambique,  Benin na  Senegal mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika 2023

Editorial 19 Apr 2022
Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda
Amakuru

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru