John Mirenge wahoze ari umuyobozi mukuru wa RwandAir asigaye ayobora isosiyete y’ubwishingizi yitwa Prime Insurance Ltd yahoze yitwa COGEAR.
Aya makuru dukesha Izuba Rirashe ryayahamirijwe na John Mirenge ubwe, aho yavuze ko ibijyanye n’ibyo yiteguye gukora muri urwo rwego rw’ubwishingizi azayaduha mu gihe kitarambiranye .
Mirenge yasimbujwe ku mwanya we n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 5 Mata 2017.
John Mirenge yamaze imyaka 7 ayobora RwandAir akaba yaranayoboye icyahoze ari ELECTROGAZ.
Ku buyobozi bwe, RwandAir ni ho yabashije kumenyekana cyane ndetse igera no mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no mu mahanga ya kure. Ubwo muri iyi minsi yari imaze gutangira ingendo zayo mu Buhinde ndetse na Zimbabwe.
RwandAir yashyizweho na Leta y’u Rwanda muri 2002 ku migabane ya 77% ifatanyije na Silverback Cargo Freighters ifite imigabane ya 23%. Iki gihe ikaba yaritwaga “RwandAir Express”,
Mu 2009, RwandAir Express yahinduye izina yitwa RwandAir, muri Gicurasi 2010 ni bwo Umudage René Janata yagizwe Umuyobozi mukuru wa RwandAir , aza gusimburwa na Mirenge John mu Kwakira muri 2017.
Muri 2014 ni bwo Ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi cyitwa GREENOAKS Global holdings Ltd, cyaguze imigabane 85% ya COGEAR Ltd, n’indi migabane 85% y’ikigo cy’ubwishingizi bw’ubuzima Prime Life Assurance Ltd, bikora ikigo kimwe cyitwa “Prime Insurance Ltd.”