• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Joseph Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere wifuza intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada

Editorial 12 Sep 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga, POLITIKI

Joseph Hakizimana, Umunyakanada ufite inkomoko mu Rwanda yatangiye kwiyamamariza umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada mu matora ateganyijwe muri uku kwezi, aho yijeje kuzacyemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo muri iki gihugu.

Hakizimana niwe mukandida rukumbi w’Umunyarwanda ushaka intebe mu ntebe 338 z’abagize inteko ishinga amategeko yose akaba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa masters muri Public Administration ariko akaba inzobere mu micungire ya serivisi zo kwita ku buzima.

Hagendewe kuri ibi nk’uko bigaragara ku ipaji ye y’ubukangurambaga, yiyemeje kurengera abafite integer nkeya aho atuye.

Mu bintu yiyemeje kurwanya harimo ivangura, no gukuraho imbogamizi ku kugera kuri serivisi z’ubuvuzi n’iz’imibereho myiza nk’uko iyi nkuru dukesha KTPress ikomeza ivuga.

Hakizimana kandi ahangayikishijwe cyane n’igabanyuka ry’imirimo rikomeje kugaragara mu gihugu cya Canada, aho mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ryari rigeze ku rugero rwa 5,6%, urwego rwo hasi cyane kuva mu 1976. Kugeza muri kanama uyu mwaka ngo igabanuka ry’imirimo ryari rigeze kuri 5,7%.

Hakizimana yifuza kuzamura umwuka mwiza wo gukoreramo, n’uburinganire mu bijyanye n’imishahara avuga ko niba Canada ishaka kuva muri iki kibazo ikwiye kwitaho.

Umunyamabanga w’ihuriro rya Diaspora Nyarwanda ku Isi (RDGN), Theophile Rwigimba, avuga ko iyi ari indi ntambwe nziza ku Munyarwanda muri politiki ya Canada. Ati: “Naramuka atowe ni ngombwa kuzakora akazi keza.”

Rwigimba avuga ko uwemerewe kwiyamamaza muri aya matora ateganyijwe asabwa kuba afite ubwenegihugu bwa Canada, kandi kugirango atsinde agmba kuba azwi n’abaturage yifuza kuzahagararira, kugira ikipe imwamamaza n’amafaranga yo gukoresha mu kwiyamamaza.

Ni mu gihe Abanyarwanda baba muri Canada babarirwa mu 10,000.

2019-09-12
Editorial

IZINDI NKURU

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Editorial 19 Jul 2024
Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Editorial 13 Sep 2024
Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Editorial 21 Aug 2017
Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Igisirikari cya Kongo-Kinshasa cyongeye gushinjwa gukorana n’imitwe yajujubije abaturage b’icyo gihugu, irimo na FDLR.

Editorial 18 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018
Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahize abandi mu marushanwa yateguwe na Clouds TV
SHOWBIZ

Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahize abandi mu marushanwa yateguwe na Clouds TV

Editorial 23 Nov 2017
Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba
Mu Mahanga

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Editorial 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru