Joseph Hakizimana, Umunyakanada ufite inkomoko mu Rwanda yatangiye kwiyamamariza umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada mu matora ateganyijwe muri uku kwezi, aho yijeje kuzacyemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo muri iki gihugu.
Hakizimana niwe mukandida rukumbi w’Umunyarwanda ushaka intebe mu ntebe 338 z’abagize inteko ishinga amategeko yose akaba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa masters muri Public Administration ariko akaba inzobere mu micungire ya serivisi zo kwita ku buzima.
Hagendewe kuri ibi nk’uko bigaragara ku ipaji ye y’ubukangurambaga, yiyemeje kurengera abafite integer nkeya aho atuye.
Mu bintu yiyemeje kurwanya harimo ivangura, no gukuraho imbogamizi ku kugera kuri serivisi z’ubuvuzi n’iz’imibereho myiza nk’uko iyi nkuru dukesha KTPress ikomeza ivuga.
Hakizimana kandi ahangayikishijwe cyane n’igabanyuka ry’imirimo rikomeje kugaragara mu gihugu cya Canada, aho mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 ryari rigeze ku rugero rwa 5,6%, urwego rwo hasi cyane kuva mu 1976. Kugeza muri kanama uyu mwaka ngo igabanuka ry’imirimo ryari rigeze kuri 5,7%.
Hakizimana yifuza kuzamura umwuka mwiza wo gukoreramo, n’uburinganire mu bijyanye n’imishahara avuga ko niba Canada ishaka kuva muri iki kibazo ikwiye kwitaho.
Umunyamabanga w’ihuriro rya Diaspora Nyarwanda ku Isi (RDGN), Theophile Rwigimba, avuga ko iyi ari indi ntambwe nziza ku Munyarwanda muri politiki ya Canada. Ati: “Naramuka atowe ni ngombwa kuzakora akazi keza.”
Rwigimba avuga ko uwemerewe kwiyamamaza muri aya matora ateganyijwe asabwa kuba afite ubwenegihugu bwa Canada, kandi kugirango atsinde agmba kuba azwi n’abaturage yifuza kuzahagararira, kugira ikipe imwamamaza n’amafaranga yo gukoresha mu kwiyamamaza.
Ni mu gihe Abanyarwanda baba muri Canada babarirwa mu 10,000.