Mu gihe abandi bakandida bavuga ko igihe cyo kwiyamamaza ari gito ku buryo hari uturere bashobora kutazageramo, RPF-Inkotanyi yo ivuga ko ibyumweru bibiri bihagije.
Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi avuga ko Perezida Kagame azagera mu turere twose uko ari 30, ndetse ngo hari n’uturere azagera ahantu habiri hatandukanye.
François Ngarambe yagize ati “Umukundida wa RPF-Inkotanyi azajya mu turere twose, hamwe ashobore no gukora ahantu habiri hatandukanye bitewe n’uko akarere gateye n’ukuntu kangana.”
Yunzemo ati “Umukandida azagira n’abandi bamwamamaza mu nzego zo hasi ku mirenge, ku tugari, yewe n’inzu ku yindi.”
Ibyo kwamamaza Perezida Kagame mu ngo bizakorwa n’abakorerabushake ba RPF-Inkotanyi kuko “ntabwo umukandida ari we ujya kureba umuntu mu rugo rw’iwe.”
Umunyamakuru yabajije RPF niba nta mpungenge ifite ko hari abakwitwikira umutaka wayo bakajya kuyisebya muri iryo yamamaza ryo mu ngo, abwirwa ko nta mpungenge zihari.
Ngarambe yasobanuye ko adatekereza ko ibyo bizabaho, ariko ko binaramutse bibaye Komisiyo y’Amatora yabikurikirana kuko ari yo ishinzwe iby’imigendekere myiza y’amatora.
Kuba abandi bakandida bavuga ko ibyumweru bibiri byo kwiyamamaza bidahagije, Francois Ngarambe avuga ko bishobora kuba biterwa no kuba ubusanzwe badakorana n’abaturage.
Avuga ko igihe kibaye kinini kurushaho ntacyo byaba bitwaye, ariko ko n’ibyumweru bibiri nta mbogamizi abibonamo, cyane ko ngo RPF-Inkotanyi isanzwe ikorana n’abaturage bya hafi.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame mu kwiyamamaza azabwira abaturage ibyo azakora nibaramnuka bamutoye, ariko akabasobanurira impamvu hari ibyo yabijeje bitarakorwa.
Ntabwo tujya twirarira
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, François Ngarambe yahamije ko RPF itajya yirarira, ko izasobanura abanyarwanda impamvu hari ibitaragerwaho.
RPF-Inkotanyi yemera ko muri manda ishize ndetse no mu myaka 23 imaze ku butegetsi hari ibyo yifuzaga gukora itarabasha gukora, ariko igasobanura ko yakoze iyo bwabaga.
“Ntabwo tujya twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu, dore inzitizi zabaye izi ngizi, dore aho tugeze, dore igihe bizakorerwa,” uku ni ko Ngarambe yabwiye itangazamakuru.
Ngarambe yavuze ko hari byinshi bitaragerwaho mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubuvuzi, ariko ko hari na byinshi byakozwe kandi bishimishije.
Kwiyamamaza bizatangira kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga, aho Perezida Kagame azatangirira kwiyamamaza mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
RPF-Inkotanyi isaba abaturage kuzajya bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame, kugira ngo bumve ibyo ateganya kubakorera banamugezeho ibibazo bafite.
Amatora azaba tariki 3 Kanama ku banyarwanda baba mu mahanga, na tariki 4 Kanama ku banyarwanda bari mu gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, (hagati) ari kumwe na Komiseri Gasamagera Wellars ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru mu bikorwa byo kwiyamamaza muri FPR Inkotanyi (ibumoso) na Komiseri Mukasine Marie Claire (iburyo)