Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo baje ari abayobozi 3 bo mu Rwanda bakoresha cyane urubuga rwa Twitter mu gusubiza no kuganira n’abaturage babakurikira.
Ni mu rutonde ngarukamwaka rwa Twiplomacy rw’uyu mwaka wa 2017 rw’uko abayobozi bakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi, by’umwihariko twitter rwasohotse kuri uyu wa 31 Gicurasi 2017.
Twiplomacy ni inyigo ngarukamwaka ikorwa n’Ikigo cyitwa Burson Marsteller cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gisanzwe gikora ubushakashatsi ku buryo abayobozi b’ibihugu n’abantu bakomeye ku Isi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, Facebook na Instagram.
Kuri uru rutonde, Guverinoma y’u Budage @Rijksoverheid niyo iza ku isonga mu kuganira no gusubiza abayibajije kuri twitter, kuko isubiza 95% bya tweets zayivuzeho. Guverinoma ya Nepal iza ku mwanya wa kabiri.
Ku mwanya wa gatatu haza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akanaba na Perezida wa mbere mu bayobozi bo ku Isi basubiza ababajije kuri twitter, kuri uru rutonde.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda we aza ku mwanya wa gatanu mu bayobozi basubizanya n’abaturage, by’umwihariko yifashishije hashtag ya #TalkToPMRwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, we aza ku mwanya wa cyenda, aho muri ‘tweets’ ze zirenga ibihumbi bibiri (2,219 tweets) icya kabiri cyazo aba ari ibisubizo by’ibyo yabajijwe n’abamukurikira.
Uretse aba bayobozi baje kuri uru rutonde hari n’abandi bayobozi bo mu Rwanda bari kugenda barushaho kwitabira gukoresha twitter mu nyungu z’abaturage, babasubirizaho ibibazo bafite.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana
Abo barimo nka Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana uheruka gushyiraho isaha imwe, yo kuwa Gatanu 4-5pm yo kujya aganira n’abifuza kumubaza ibibazo kuri Twitter ‘Hashtag #AskMinagri’ bijyanye n’iyi Minisiteri.
Jack Dorsey, Umuyobozi mukuru wa Twitter avuga ko mu miyoborere ari byiza kugira bene ibi biganiro, kuko bifungura imiryango abayobozi bagafasha abaturage kubageraho mu buryo bworoshye.
Source : Izubarirashe