Perezida Paul Kagame ari mu mugi wa Johannesburg, muri Africa y’Epfo mu nama ya kabiri ivuga ku ishoramari muri Africa, yabwiye abayirimo ko mu Rwanda hari amahirwe akomeye y’abifuza gushora imari mu buhinzi busagurira isoko.
Iyi nama iterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, (African Development Bank, AfDB) ihuza abashoramari batandukanye hari ibigo by’ubwishingizi, abafite urwego bagezeho mu ishoramari, abikorera, abafata ibyemezo mu nzego za politiki, ibigo by’ubucuruzi n’Abakuru b’Ibihugu.
Paul Kagame ari kumwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, uwa Ghana, Perezida Nana Akufo-Addo na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosário, bari imbere bavuga ku gushora imari muri Africa, bari mu cyumba k’inama ahitwa Sandton Convention Center.
Iyi nama ni iy’iminsi ibiri, mu bindi igamije harimo gutekereza ku mishinga migari ifatika ishobora guterwa inkunga na Banki, gushaka amafaranga y’igishoro no gusinya amasezerano ajyanye n’ubufatanye.
Perezida Paul Kagame yavuze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, avuga ko hari Ikigega gifasha abahanga ibishya (Rwanda Innovation Fund), cyashyizweho ku nkunga ya Banki nyafurika itsura Amajyambere, AfDB, Leta na yo ishoramo amafaranga bityo akaba asaba n’abikorera gushoramo amafaranga yabo.
Yavuze ko nta kidasanzwe Africa ikwiye gukora kugira ngo ireshye abashoramari, ahubwo ngo igikenewe ni uko ibyo bisanzwe bizi aho ari ho hose bikorwa kugira ngo abo bashoramari bazane imari yabo.
Mu bindi u Rwanda rwakoze ngo harimo gushyiraho amahirwe mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi. Ati “Hagati ya Ha 15-20,000 turashaka kuzishyiraho uburyo bwo kuhira imyaka, tugakorana n’abikorera mu ishoramari ry’ubuhinzi busagurira isoko ryo hanze.”
Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu kuba ahantu horohereza abashoramari, aho ubuyobozi bwizewe, hari umutekano usesuye, ndetse ibihugu by’Akarere bikaba byarishyize hamwe mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (East African Community, EAC), bityo hakaba hari amahirwe ko ubukungu bw’ibihugu by’aka karere buzamuka buva.
Kagame yagize ati “Nakomeje gutekereza ko ari cyo gihe cya Africa, twe Abanyafurika turisuzugura. Ubu turabona ko ari cyo gihe cya Africa, icyo dusabwa ni ugufata amahirwe yose kugira ngo tubashe kuba aho twagombye kuba turi.”
Ibi byose ariko Africa yifuza kugeraho ngo ntibyagerwaho hatabayeho guha agaciro umugore, n’ubuyobozi bukorera mu mucyo ka bugendera ku mategeko.