• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Kagame na Magufuli batangiye guhana amasomo

Editorial 16 Mar 2016 Mu Mahanga

Abakunze gutemberera muri Tanzania bakubwira yuko iyo uganiriye n’abaturage cyane mu mujyi wa Dar es Salaam bakubwira yuko icyo gihugu nacyo cyarangije kwibonera Kagame wacyo !

Abo baturage ba Tanzania bakomeje gufata Perezida Paul Kagame nk’umuntu wifuriza ibyiza abo ayoboye, arwanya ruswa yihanukiriye ari nako ashakisha buri cyashoboka cyose ngo igihugu cye gitere imbere.

Muri Tanzania, cyane cyane mu butegetsi bw’imyaka 10 ishize ya Jakaya Murisho Kikwete, igihugu cyari cyaramunzwe na corruption, ruswa ivugiriza mu nzego zose n’umutungo wa leta ukoreshwa nabi ku buryo buhombya igihugu.

Muri izo manda ebyiri za Kikwete zacyuye igihe mu mpera z’umwaka ushize Tanzania yari igihugu gifite ubuyobozi butita ku mutungo w’igihugu ngo bube bwawubyaza umusaruru, ahubwo buri wese agasahura yishyirira mu mifuka ye cyangwa iya benewabo ntihagire ingamba zifatwa ngo umutungo wa leta ube wakoreshwa, ahubwo kuwukoresha nabi ukagira ngo nizo ngama igihugu cyari cyarihaye !

Muri ubwo butegetsi bwa Kikwete Abatanzania bakomeje kwifuza yuko bagira ubutegetsi nk’ubwa Kagame kuko bumvaga yuko mu Rwanda arwanya ibyo batifuzaga yuko byaboneka muri Tanzanzania, agaharanira ibyo bifuza yuko byagerwaho iwabo.

Muri manda ya kabiri ya Kikwete ubutegetsi bwe ntabwo bwari bubanye neza n’ubwa Kagame ariko wagera Dar es Salaam no muyindi mijyi ugasanga abantu bajijutse bahamya yuko Perezida wabo ariwe mu nyamakosa.

Aho John Pombe Joseph Magufuli afatiye ubutegetsi akinjirana imbaraga zo kurwanya corruption kandi atajenjeka, nibwo abaturage ba Tanzania batangiye kuvuga ngo biboneye Kagame wabo.

Uko iminsi igenda yicuma kandi niko Kagame na Magufuli bagenda bagarura umubano wari warangijwe na Kikwete, kandi umwe akagenda yigira kuri mugenzi we.

Isomo rya mbere n’iryo Magufuli yigiye kuri Kagame. Hano mu Rwanda dukora umuganda buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Muri Tanzania Magufuli nawe yazanye umuganda ariko awushyira kuwa gatandatu wa mbere wa buri kwezi.

Icyo ariko Magufuli ashobora kuba atarakurikiranye neza n’uko uwo muganda we wibanda ku isuku ngo ibe nk’iya hano mu Rwanda naho umuganda wo mu Rwanda ukibanda ku isuku n’ibindi bikorwa by’amajyambere n’indi mibereho myiza y’abaturage.

Mu inama y’umushyikirano yatangiye ikanasozwa mu cyumweru gishize Kagame nawe yagaragaje ikintu yigiye kuri Magufuli, kandi nibyiza abantu kwigiranaho ibifite akamaro.

-2480.jpg

Perezida Kagame aha impanuro abayobozi bakuru bari mu mwiherero i Gabiro

-2481.jpg

Ngarambe Francois Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi nawe ari mubitabiriye uyu mwiherero

-2482.jpg

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero

Magufuli agifata ubutegetsi yahise aca ingendo zitari ngombwa abayobozi b’igihugu bakorera mu mahanga. Magufuli akabaza impamvu umuminisitiri cyangwa undi mutegetsi runaka akorera urugendo rw’akazi mu gihugu runaka kandi icyo gihugu Tanzania igifitemo ambasaderi. Izo ngendo Magufuli yaraziciye none na Kagame yatangarije igihugu yuko nawe aziciye.

Kayumba Casmiry

2016-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Uburwayi bwo mu mutwe buravurwa bugakira, na Himbara David yemeye kunywa imiti yakira

Editorial 10 Oct 2022
HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

HUYE : Abakristu ba ADEPR bakomeje kwibasirwa n’abagizi banabi, harakekwa FDLR

Editorial 03 Feb 2017
Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Editorial 04 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.
Amakuru

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Editorial 08 May 2021
Ndasubira Mu Rugo Kuwa Mbere, Ndahangayitse Ariko Miliyoni 44 Z’Abagande Nazo Zirahangayitse – Bobi Wine
POLITIKI

Ndasubira Mu Rugo Kuwa Mbere, Ndahangayitse Ariko Miliyoni 44 Z’Abagande Nazo Zirahangayitse – Bobi Wine

Editorial 17 Sep 2018
Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro
POLITIKI

Sudani y’Epfo yanze kwitabira ibiganiro byo kugarura amahoro

Editorial 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru