Ibi Perezida wa Benin, Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yabivuze ashingiye ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe gito, avuga ko Perezida Kagame ari umukuru w’igihugu Afurika yose ikwiye kwigiraho.
Mu birori byo kumwakira byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Kagame yamuhaye ikaze anamushimira kuba yaratorewe kuyobora icyo gihugu.
Kagame yavuze ko politiki nziza ari ikorwa mu mucyo n’umutekano igaharanira iterambere ry’ubukungu n’iry’imibereho myiza y’abaturage.
Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda na Benin byiyemeje gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage babyo n’Isi muri rusange.
Perezida Paul Kagame yayoboye urugamba rwa RPF, kugeza aho ingabo yari ayoboye zitagiraga na cm k’ubutaka bw’u Rwanda zifata Igihugu, zirukana abicanyi bari bafite ibitwaro biremereye n’imibare y’abasirikare itabarika barimo kumena amaraso y’inzirakarengane.
Nyuma yo kubohora Igihugu RPF yari ayoboye yashyizeho guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda, ishyize imbere kutihorera, impunzi ziratahuka, abarokotse ubwicanyi bashakirwa ubufasha n’ubwo ntabyera ngo de ! Ubu buri munyarwanda wese aratanguranwa n’iterambere, kuko afite umutekano kuko afite amahoro .
Perezida Paul Kagame muri Maroc
Perezida yaherukaga muri Maroc muri 2015, mu nama ya Medays, aho yanaherewe igihembo kubera uruhare yagize mu kunga Abanyarwanda.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame