Perezida Paul Kagame ari muri Nigeria, arahamara iminsi ibiri, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari, Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku munsi wa Demokarasi no kurwanya ruswa.
Kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida, banditse ko Paul Kagame yageze i Abuja, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Nigeria, akaza kugeza ijambo ku bitabiriye inama yitwa National Democracy Day Anti-Corruption Summit, ari kumwe na Perezida Mahammadu Buhari wa Nigeria.
Ejo hashize ubwo Perezida Paul Kagame yari muri Gabon yakiwe na Perezida Ali Bongo Ondimba, i Libreville, ahitwa Palais de la Renovation, Kagame yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ari muri Gabon mu rwego rwo gukomeza umubano hagati ya Kigali na Libreville.
Yishimiye kuba Perezida Ali Bongo Ondimba agenda atora agatege nyuma y’uburwayi, ati “Nabonye umwanya wo gusura mugenzi wange wari umaze igihe atameze neza. Ndishimira ko ubuzima bwe bugenda bumera neza akongera gusubira mu nshingano ze.”
Yashimye umusanzu Perezida Bongo atanga mu gushakira umuti ibibazo bya Africa no kugeza umugabane ku iterambere, avuga ko bazakomeza gukorana.
Perezida Paul Kagame aheruka no kujya i Kinshasa mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro, nyakwigendera Etienne Tshisekedi se wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Urwo ruzinduko rwabaye tariki 31 Gicurasi 2019 no ku ya 1 Kamena 2019.
Src : Umuseke