Tariki 7 Ukwakira 2019, Al Jazeera yatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Kagame ntakwiriye gutinya abatavuga rumwe na we”, aho umunyamakuru wayanditse Rashid Abdallah avugamo urutonde rurerure rw’ibyiza Perezida Kagame yakoze, ariko agasoza avuga ko Kagame atangiye kwerekeza mu nzira itari yo.
Tariki 7 Ukwakira 2019, Al Jazeera yatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Kagame ntakwiriye gutinya abatavuga rumwe na we”, aho umunyamakuru wayanditse Rashid Abdallah avugamo urutonde rurerure rw’ibyiza Perezida Kagame yakoze, ariko agasoza avuga ko atangiye kwerekeza mu nzira itari yo.
Reka twemere ko Abdallah na we yemera ko Perezida Kagame ari umuyobozi w’icyitegererezo wateje imbere igihugu kikava habi ubu kikaba ari intangarugero.
Mu nkuru ye, agira ati “Perezida Kagame aracyashyigikiwe n’abaturage ndetse abanyarwanda benshi bamubona nk’umuyobozi udasanzwe wazanye amahoro n’umutekano mu gihugu cyari cyarasenywe na Jenoside.
Guhera ubwo ingabo yari ayoboye zafataga ubutegetsi, zigahagarika Jenoside akagirwa umuyobozi, yakoze byinshi bigamije guhindura u Rwanda rukaba rwiza.
Akwiriye gushimirwa kuba yarateje imbere ubukungu no kuba yarwanyije ruswa. Yafunguriye amarembo ubushabitsi, ateza imbere ingeri zindi zitandukanye z’ubukungu ku buryo igihugu kiri ku mwanya wa 29 mu korohereza ishoramari ku Isi.”
Abdallah akomeza agira ati “Yakoresheje inkunga z’amahanga neza n’umutungo kamere w’u Rwanda awukoresha neza. Bitandukanye n’ibindi bihugu bivuga ko byateye imbere ku mpapuro gusa, u Rwanda rwateye imbere mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi, n’ibindi byazamuye bikomeye imibereho y’umuturage. Yashyize abagore benshi mu myanya ya politiki, aho 64 by’abagize umutwe w’abadepite ari abagore, ari nawo mubare munini ku isi.”
“Yakuyeho ibyo kugendera ku moko byayogoje hafi umugabane wose, azana ubumwe mu gihugu nyuma ya Jenoside. Mu myaka mike ishize, u Rwanda ni icyitegererezo muri Afurika.”
Umunyamakuru wa Al Jazeera yakomeje ati “Benshi mu banyarwanda bashyigikiye Perezida. Guhera agiye ku butegetsi mu myaka 25 ishize, Perezida Kagame yatsinze amatora inshuro eshatu ku majwi menshi cyane. Mu 2015 abanyarwanda benshi batoye bavugurura Itegeko Nshinga ngo Perezida uriho agumeho kugeza mu 2034.”
“Mu gihe ibintu nk’ibyo byateje imvururu mu bindi bihugu bituranyi nk’u Burundi na Congo, nta mvururu zatewe no kuvugurura Itegeko Nshinga mu Rwanda. Abanyarwanda ahubwo bagaragaje ko bashyigikiye Perezida bemeza ko yagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kubaka igihugu cyari cyarabaye umuyonga.”
Igitangaje, umwanditsi w’inkuru uvuga ko Perezida wakoze ibidasanzwe, wavanye igihugu ahabi aho cyari kigiye guhanagurwa ku ikarita y’isi, abaturage bacyo bagiye kuzimira, noneho ngo ari mu nzira mbi.
Abdlallah mu nkuru ye yagize ati “Nta rirarenga ngo agarure ibintu mu buryo. Aracyafite amahirwe yo kwirinda gusenya igihugu cye no kwirinda kugenda nabi nka benshi bamubanjirije.”
Ariko se, ni ikihe cyaha Perezida yaba yarakoze kuba abanyarwanda benshi bamushyigikiye? Ni ikihe cyaha ku muntu Abdallah we yivugira ko ‘yazamuye imibereho y’abaturage’?.
Abdallah arakomeza ati “Mu bigaragara Kagame ari mu bibazo nadafungura urubuga rwa politiki ngo habeho guhangana. Agomba kubona ko natareka ngo abanyarwanda bamenyere demokarasi, igihugu gishobora gusubira aho cyavuye.”
Umuntu yakwibaza aho abazateza ibibazo bazaturuka mu gihe ‘abanyarwanda benshi bashyigikiye Perezida’. Ikindi, ni ubuhe buryo bundi Kagame azakoresha ngo abanyarwanda bamenyere demokarasi niba ‘bishimira imibereho myiza’ bagejejweho na we ?
Umuntu yakwibaza ngo ku bwa Abdallah, demokarasi ni iki? Ni iyihe demokarasi ashakira abanyarwanda itari iy’abanyarwanda?
Mu gusobanya kwinshi arongera ati “Isi yose ihanze amaso Kagame kandi ikaramu y’amateka ye ayifite mu biganza. Ese azatuma demokarasi yubatse mu Rwanda itera imbere akomeze kubera urugero ibindi bihugu?”
Umuntu asigara yibaza niba urukundo no gushyigikirwa Kagame yeretswe n’abanyarwanda byari ibyo kubaka demokarasi mu isi cyangwa niba kwari ukugira ngo akomeza kubaha ibiteza imbere imibereho yabo.
Src: IGIHE