Atangiza Umwiherero kuri uyu wa 25 Gashyantare, Perezida Kagame yagaye imyitwarire y’abayobozi bakuru bagaragaje ubwo bari muri za bisi zabajyanye mu Mwiherero, aho buri wese yari ahugiye kuri telefoni.
Umukuru w’Igihugu avuga ko bitumvikana uburyo abayobozi bari muri bisi imwe ari benshi buri wese ahugiye kuri telefoni aho kuganira n’abandi. Ibi akaba ngo yarabibonye mu mafoto yafotowe abo bayobozi ubwo berekezaga mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, aho Umwiherero uri kubera.
Yagize ati“Ejo hashize igihe mwari muje hano, sinzi niba mwarabibonye nk’uko nabibonye muri ariya mafoto. Ndakeka ko muhora online (kuri interinete). Hari ifoto nziza nabonye muri muri bisi mwajemo, hari ifoto igaragaza buri wese muri bisi imwe ahugiye kuri telefoni ye igendanwa. Ntabwo mwaganiraga, mwaganiraga na telefoni zanyu. Mwarabibonye? Biri ku rubuga… Ndakeka ko uwayishyizeho yashakaga nko kuba mwakwirebera mu ndorerwamo, mukireba ubwanyu…. Ifoto ubwayo ubona idasanzwe, kugira ngo abantu icumi n’abandi barenga buri wese yewe n’uwicaranye n’undi ntibaganire. Birashoboka ko wenda bavugana binyuze kuri izo telefoni na byo birashoboka, aho kuganira mu magambo wabona barakoreshaga amafaranga make yo muri telefoni bakaganirira kuri telefoni.”
Abayobozi kuma telefone
Perezida Kagame yanagarutse ku kuba imyiherero yose yabaye nta mpinduka zikunze kugaragara zibaho, aho ngo usanga hari abayobozi bakunze kugira umuco wo kwibagirwa ibyo baba bafasheho inyemezo.
Yagize ati “uyu ni umwiherero wa 14, ni gute twaza muri uyu Mwiherero nk’uko twaje mu w’umwaka ushize nta na kimwe cyahindutse? Bishoboka gute ko imyiherero 14 yose yaba kimwe? Uwabaye ku nshuro ya 13, uwa 12, uwa 11 uwa 10, bigahora ari bimwe? Ni ukubera iki? Ndabaza iki kibazo kuko buri gihe ngerageza gukurikirana ibikorwa na buri rwego. Bigasaba ko twibutsa.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ahora akurikirana ibiba byaraganiriweho ntibikorwe ugasanga hari abafite umuco udasanzwe wo kwibagirwa. Yagira uwo abaza impamvu atakoze ibyo yagombaga gukora ngo akamusubiza ko agiye kubikora vuba.
Perezida wa Repubulika asobanura ko uko kwibagirwa atari ukwibagirwa gusanzwe ngo kuko usanga ari ikimenyetso k’ikindi kibazo.
Perezida Kagame mu mwiherero watangiye kuwa Gatanu (Ifoto/OGS)
Yanagarutse no ku muco ukwiye kuranga abayobozi bose muri rusange wo gukorera hamwe kuko ngo usanga hari benshi bakora nka ba nyamwigendaho, aha yagaragaje ko igihe umuntu akoze wenyine intego u Rwanda rwihaye rudashobora kuzigeraho. Aha yagaragaje ko kuba abantu bakorana bagahana amakuru ari ibintu byoroshye cyane.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ngaruka zo kudakorera hamwe n’igihombo bitera igihugu anavuga ku kuba ari ngombwa ko umuntu akoresha umutima we n’umutwe icyarimwe kuko ngo niba ubwenge bukubwira gukora iki cyangwa kiriya bizatuma ureka kutagira ibyo witaho.
Buri mwaka mu Rwanda haba umwiherero w’abayobozi bakuru, aho biga kuri gahunda zitandukanye ziteza imbere igihugu. Uyu mwaka wahereye tariki ya 24 Gashyantare ukazageza tariki ya 2 Werurwe 2017.
Uyu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 14 ufite umwihariko ukomeye kuko ari wo usoza gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yatangiye mu mwaka wa 2010.
Bitandukanye n’indi myiherero yabanje yamaraga iminsi 3, uyu uzamara hafi icyumweru, ukaba uzibanda ku gutanga serivisi mu baturage hagendewe kuri raporo zitandukanye zirimo iz’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, gahunda zo gukura Abanyarwanda mu bukene nka VUP, Girinka n’ibindi no gusuzuma imikorere mibi yabayemo.
Biteganyijwe ko muri uyu Mwiherero hazabaho amatsinda ane, iry’ubukungu, iry’imibereho myiza, iry’imiyoborere ndetse n’iry’ubutabera, aho bizahuza bakungurana ibitekerezo, nyuma y’ibiganiro mu matsinda hazajya habaho kubisangiza abitabiriye Umwiherero muri rusange.