Perezida Paul Kagame yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda budashobora guha icyuho ruswa bitewe n’uko buzi neza ko ibangamira buri cyose kigenewe umuturage mu rwego rwo kumuzamura mu iterambere n’iry’igihugu muri rusange.
Yabivugiye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu mirimo ikomeje y’inama ya Banki y’Isi, aho yatanze ikiganiro ku ku kuzamura inkunga hagamijwe iterambere.
Muri icyo kiganiro nk’uko bigaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida Kagame, yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu buke kidashobora guha icyuho ruswa kimwe no kuyirengagiza; ibintu ahuza no kuba izitira byinshi biba bigenewe abaturage.
Perezida Kagame yagize ati “Tuzi neza ko ruswa yangiza buri cyose dushaka kugeza ku baturage bacu.” kandi, “Umwihariko w’u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu buke bigaragararira mu buryo bwinshi, hari ibintu tudashobora gukora cyangwa kwirengagiza.”
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko kuba u Rwanda rwariyemeje gukumira ruswa n’ibisa na yo byose bifitanye isano no gukurura abashoramari bakomeza kugenda bahitamo u Rwanda ngo barukoreremo ibikorwa bitandukanye bituma bagaruza amafaranga yabo baba bashoye ariko n’Abanyarwanda bakabyungukiramo.
Ati “Iyo twemera guha icyuho ruswa mu gihgu cyacu abashoramari bashobora kujya ahari ubukungu bwisumbuye hari ruswa nini maze duhombe, rero twagombaga kwishyiriraho ubwo budasa kugira ngo dukururire abashoramari guhitamo u Rwanda.”
Tariki ya 19 Nzeli 2017, ubwo Perezida Kagame yari i New York mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye(UN) yabaga ku nshuro ya 72, mu kiganiro yatanze ku hazaza h’imikoranire y’ubucuruzi hagati y’Umugabane wa Afurika na Amerika yashimangiye ko ruswa igaragara muri Afurika iba yihishwe inyuma n’abandi bantu batari Abanyafurika bigatuma Afurika yitwa ko yamunzwe na ruswa kandi bitari ukuri.
[ VIDEO ]