Mu nama yahuje ba CPCs 145 bakorera mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira banarwanya ibyaha aho batuye.
Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe kwicungira umutekano wo gukumira no kurwanya ibyaha muri ako karere, Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, yabibukije ko buri gihe bagomba kureba ushobora kubahungabanyiriza umutekano bakamushyikiriza inzego zibishinzwe.
Akaba yaragize ati:”Mufite uruhare rukomeye mu micungire y’umutekano aho mutuye, niyo mpamvu duhora tubibutsa gutangira amakuru ku gihe no gukangurira abaturanyi banyu gutanga amakuru y’icyabahungabanyiriza umutekano.”
IP Niyonagira yabakanguriye kandi gukora kinyamwuga no kuba intangarugero aho batuye kugirango bakomeze kwicungira umutekano bityo bagere ku iterambere rirambye.
Akaba yaragize ati:”Mugomba kuba intangarugero mu baturanyi banyu, niyo mpamvu mugomba kwirinda ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano, mukitabira umurimo mugatera imbere n’imiryango yanyu ndetse n’Igihugu.”
Yasoje abakangurira kujya batanga amakuru y’imiryango ibanye nabi kugirango igirwe inama, ejo ayo makimbirane atazabaviramo gutemana cyangwa kwicana nk’uko hari aho byagiye bigaragara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka Mazimpaka Epimaque wari witabiriye iyo nama, yashimiye Polisi inama idashwema guha abaturage, anabasaba gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda.
Nyuma y’inama, ukuriye CPCs muri uwo murenge Nyandwi Jean Paul nawe yashimye Polisi muri aya magambo:”Turashimira impanuro Polisi yacu ihora iduha kandi iyi nama yari ingenzi kuko iduhwituriye kwita ku nshingano zacu”.
RNP