• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Editorial 24 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi abanyarwanda  basaga 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala,  bakekwa kuba intasi zitwikiriye ADEPR, bafatirwa mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.

Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.

Ibi bije bikurikira ishimutwa ry’Abanyarwanda babiri, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, basanzwe ari abayobozi mu itorero rya ADEPR muri Uganda, bashimuswe  tariki ya 12 Gicurasi 2019, n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Umuvugizi wungirije wa ADEPR/ Rwanda, Pasiteri John Karangwa, yabwiye itangazamakuru ko  ibibazo by’aba byatangiriye mu rusengero ruri ahitwa Kibuye, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho ngo umupolisi yahageze nyuma gato ya Bright ahita amubwira ko akenewe kuri sitasiyo ya polisi ya Kibuye.

Avuga ko yasabye Nsabimana Moses w’Umudiyakoni kumuherekeza, bagenda mu mumodoka y’umukirisito wari ubahaye lifuti wabagejejeyo akikomereza bo bakagumanwa.

Aba banyarwanda ngo ntabwo babwiwe icyaha bakoze ndetse ngo ifatwa ryabo ntirikurikije amategeko Pasiteri Karangwa akemeza ko ibi babibwiwe n’abakirisitu bagize impungenge babonye hashize amasaha abatwawe batagarutse bakajya kuri station ya polisi kubaza.

Amakuru avuga ko umupolisi yaje guhishurira abakirisitu ko yabajyanye abatumwe na CMI, bityo ko ariyo yabazwa aho baherereye. Pasiteri Ntakirutimana yaje gufungurwa, amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ibi kandi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho rushinja Leta ya Uganda, kwica, gushimuta no gukorera Abanarwanda babayo iyicarubozo mu buryo butadukanye, ibintu Leta ya Uganda ihakana yivuye inyuma.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya, ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

CMI ngo iba ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Perezida Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo no kumufunga hatitawe ku byo amategeko ateganya.

2019-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Editorial 28 Aug 2018
Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Editorial 14 Nov 2023
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Editorial 18 Feb 2020
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero
INKURU NYAMUKURU

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Editorial 01 Oct 2018
Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago
Amakuru

Ibyaranze ijoro Lionel Messi yaherewemo Ballon d’Or ya 8, Amateka ashobora kutazakorwa n’undi wese muri Ruhago

Editorial 31 Oct 2023
Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre
Mu Mahanga

Itangazo ku bakeneye kugana Kigali Convention Centre

Editorial 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru