• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura   |   08 Oct 2025

  • Nyuma y’imyaka 8 akinira APR WVC, Dusabe Flavia yerekeje muri Police Women Volleyball Club   |   05 Oct 2025

  • Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” ukinira AEL Limasol muri Cyprus yongewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura Benin na SouthAfrica   |   04 Oct 2025

  • Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda   |   02 Oct 2025

  • REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC   |   02 Oct 2025

  • FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026   |   01 Oct 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Editorial 24 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi abanyarwanda  basaga 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala,  bakekwa kuba intasi zitwikiriye ADEPR, bafatirwa mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.

Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.

Ibi bije bikurikira ishimutwa ry’Abanyarwanda babiri, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses, basanzwe ari abayobozi mu itorero rya ADEPR muri Uganda, bashimuswe  tariki ya 12 Gicurasi 2019, n’abakozi b’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI).

Umuvugizi wungirije wa ADEPR/ Rwanda, Pasiteri John Karangwa, yabwiye itangazamakuru ko  ibibazo by’aba byatangiriye mu rusengero ruri ahitwa Kibuye, mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho ngo umupolisi yahageze nyuma gato ya Bright ahita amubwira ko akenewe kuri sitasiyo ya polisi ya Kibuye.

Avuga ko yasabye Nsabimana Moses w’Umudiyakoni kumuherekeza, bagenda mu mumodoka y’umukirisito wari ubahaye lifuti wabagejejeyo akikomereza bo bakagumanwa.

Aba banyarwanda ngo ntabwo babwiwe icyaha bakoze ndetse ngo ifatwa ryabo ntirikurikije amategeko Pasiteri Karangwa akemeza ko ibi babibwiwe n’abakirisitu bagize impungenge babonye hashize amasaha abatwawe batagarutse bakajya kuri station ya polisi kubaza.

Amakuru avuga ko umupolisi yaje guhishurira abakirisitu ko yabajyanye abatumwe na CMI, bityo ko ariyo yabazwa aho baherereye. Pasiteri Ntakirutimana yaje gufungurwa, amaze amezi abiri akorerwa iyicarubozo ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Ibi kandi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho rushinja Leta ya Uganda, kwica, gushimuta no gukorera Abanarwanda babayo iyicarubozo mu buryo butadukanye, ibintu Leta ya Uganda ihakana yivuye inyuma.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya, ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

CMI ngo iba ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Perezida Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo no kumufunga hatitawe ku byo amategeko ateganya.

2019-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019
Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Editorial 28 Jun 2020
Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Editorial 26 Nov 2023
U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Editorial 21 Mar 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe
Mu Rwanda

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Editorial 13 Oct 2017
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta
INKURU NYAMUKURU

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Editorial 20 Nov 2017
Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024
Amakuru

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda, irya 2024 rizakinwa mu cyumweru cya 3 cya Gashyantare 2024

Editorial 10 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru