• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye
Ibumoso : Ndahimana JP,umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya karongi, Dorcella Mukashema V/M ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage na Bahati Innocent [ ABASIRWA ]

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Editorial 02 Apr 2019 Mu Rwanda, POLITIKI

Ubwo urugaga rw’Abanyamakuru bandika kuri Sida, n’iterambere ry’ubuzima mu Rwanda (ABASIRWA), rwasuraga akarere ka Karongi tariki ya 26-27/03/2019, ku bitaro bikuru bya Kibuye ndetse n’ikigo nderabuzima cya Karongi.

Mu cyumba cy’inama ku kigo nderabuzima cya Kibuye, tariki ya 27/03/2019, baganiriye n’ababana n’ubwandu bwa Sida bakora umwuga w’uburaya, bagaragariza abanyamakuru ibibazo bitandukanye bahura nabyo mu buzima busanzwe, byaje gusubizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwari buhagarariwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Dorosera Mukashema.

Umwe mu bakora umwuga w’uburaya, bibaye ngombwa ko tudatangaza amazina ye ubarizwa muri koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere “”, yavuze ko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe, bimukomerera cyane kwishyurira umwana we wiga mu mashuri yisumbuye amafaranga yo kurya saa sita.

Akomeza avuga ko biba bitanamworoheye kwishyura inzu nkaswe ibiryo by’umunyeshuri ku ishuri, ngo kuko niyo yiboneye umukiriya wiyambariye neza nyir’inzu amumerera nabi amwishyuza, nyamara ngo uwo musirimu aba yamuhonze 1,500 Frw cyangw 2,000 Frw ijoro ryose. We akaba asanga kuba mu cyiciro cya gatatu bimwicira amahirwe menshi.

Undi yavuze ko iyo agiye k’umuhanda akabona igishoro akagura ibase y’amapera, agira ngo yikure mu buraya DASSO iza ikabimena, bityo nimugoroba akitunganya akisubirira mu buraya.

Undi yagize ati” ujya mu muhanda gutega abagabo bakagufata bakakujyana kugufungira Tongati, ko tuba dusize abana mu rugo n’ibintu byacu ubwo se ntibabyiba. Bakatujyana i Mwenda n’imodoka, hanyuma bazaturekura tukagaruka n’amaguru aho dukora urugendo rw’iminsi itatu.

Bamwe siko babibona ahubwo bavuga ko iyo koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere” hari  akamaro yabamariye, aho bagurizwa amafaranga mu matsinda bagakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kibuye, bakabona ibyo barya n’ibyo bambara ndetse ngo bakanishyura n’inzu.

Madamu Uwimana Cecile, uhagarariye koperative “Twihangirumurimo Tumusezerere”,

Utakibarizwa mu mwuga w’uburaya, uri mu buzima busanzwe, yavuze ko batangiye kugira

Igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bakora umwuga w’uburaya mu

2013, bise” Tumusezerere Karongi”, batangiye ari abanyamuryango 41, nyuma umwe aza gupfa

Basigara ari 40. Madamu Uwimana Cecile, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bubinyujije mu kigo nderabuzima

Cya Kibuye, ngo iyo bapimye umuntu bagasanga yaranduye bahita bamutangiza imiti. Yavuze

Ko abibaruje bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Karongi ahagarariye ari 325 Bwishyura, Gitesi 50, Rubengera 180, Mubuga 120, no muri Gashari 80, bose hamwe ni 755.

Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Karongi Dorosera Mukashema, yashimiye ABASIRWA, agira ati” Tubashimiye ko muri abafatanyabikorwa b’imiberehomyiza mu cyorezo cya Sida. Twabagaragarije uko dufasha uwo bapimye bagasanga yaranduye, aho ahita ahabwa imiti, kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Sida, no gukumira ko habaho ubwandu bushya”.

Ati” Ikibazo cy’icyiciro cya gatatu cy’ubudehe bamwe mu baba mu buraya babarizwamo, yavuze ko biva ku kutumva neza imikorere ya mutuelle de santé, yibukije ko abo bakora umwuga w’uburaya ari abanyarwanda bari mu muryango nyarwanda.

Ati”Iyo rero ananiye umuryango avukamo akajya muri uyu mwuga w’uburaya, twe tuba twaramubaruye mu muryango akomokamo, akava aho avuka akaza hano mu mujyi wa Kibuye, gukora uburaya ariko akomeza kubarurwa mu cyiciro cy’iwabo. Urumva rero uwo mwana agomba kwishyura ibyo kurya, kuko icyiciro abaruyemo ariko bigomba kugenda. Ahubwo twe nk’ubuyobozi twumva bava mu buraya bagasubira mu buzima busanzwe nk’abandi banyarwanda”.

Kuba Dasso ibamenera ibyo bacuruza, nyuma bakazajya no gufungwa baba bafatiwe mu buraya cyangwa muri ubwo bucuruzi.

Aha yasubije ko ubuyobozi bw’Akarere bwubatse isoko rinini, ubucuruzi bwo kubungana ibicuruzwa ku mutwe, mu mujyi ugendwamo n’abakerarugendo batandukanye bitagaragara neza, mu gihe mu isoko hari n’imyanya yabuze abayicururizamo. Aboneraho kugira inama abagitekereza kubungana ibicuruzwa k’umutwe, kwishyarahamwe bakabaha umwanya mu isoko kuko ngo n’ubundi isanzwe ihari ari ukubereka gusa aho batereka ibicuruzwa byabo.

Naho gufungwa yavuze ko ari ikigo ngororamuco kiri i Mwendo,  aho bajya kubagororera babona bamaze guhindura imyumvire bakabarekura, ariko ngo ntibabatware mu modoka bagasubira iwabo nk’igihano kugira ngo ikosa bafatiwe baricikeho. Naho kuba bagaruka bahagenze iminsi itatu, yavuze ko ari ukubeshya ari urugendo rutangeje amasaha abiri n’igice, aho ngo bagaruka basubiza ubwenge ku gihe birinda kugwa mu ikosa baguyemo.

Visi Meya Dorosera Mukashema, yagize ati” Icyo twifuza nuko uriya ukora uburaya yava muri buriya buzima bwo gutegereza ibimwizaniye, agashirika ubute agahanga umushinga, noneho ubuyobozi bugatera inkunga uwo mushinga”

Yashoje avuga ko ingamba nshya zihari ari ugukumira ubwandu bushya bwa Sida, no gukumira ku bagore batwite babana n’ubwandu bwa sida bakabyara abana bazima, aho yemeje ko bigeze ku rwego rushimishije.

Burasa Jean Gualbert

2019-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025
Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara  bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Editorial 22 Sep 2017
Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Editorial 15 Jun 2018
RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

RDC: Perezida Tshisekedi yarekuye imfungwa 700 ziganjemo iza polikiti

Editorial 14 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga
Amakuru

Tshisekedi yabaye iciro ry’imigani mu Burayi n’Amerika kubera guhuzagurika muri politiki ye y’ububanyi n’amahanga

Editorial 17 May 2024
Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo
INKURU NYAMUKURU

Umusirikare w’u Burundi yafatiwe mpiri muri Congo

Editorial 06 Nov 2018
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza
INKURU NYAMUKURU

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Editorial 05 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru