Polisi ikorera mu karere ka Karongi iragira inama abaturage cyane abakora ubucuruzi bw’ibyuma kujya babyitondera kuko bimwe muri byo bishobora kuba hari aho bihuriye n’ibiturika, bakaba basabwa kureka gukoresha abana cyane cyane mu gushaka ibyo byuma ku misozi, mu byobo n’ahandi,… kuko binahanwa n’itegeko .
Ubu butumwa Polisi yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abacuruzi barenga 50 bakora ubucuruzi by’ibyuma bishaje mu mujyi wa Karongi nyuma y’aho umwana w’imyaka 15 y’amavuko bamuteshereje icyuma yari arimo guhonda ngo agurishe, nyamara cyari icyuma cy’igisasu batega mu butaka bita mine, kikaba kubw’amahirwe cyari kitaraturika.
Nk’uko bimenyerewe, abacuruzi b’ibyuma bishaje, bagerageza kubyuzuzamo umucanga ngo babone uko babigurisha biremereye, uku ni nako umwana witwa Munezero Samuel basanze arimo gupfundura mine agirango yuzuzemo umucanga abone uko ayigurisha iremereye, iki akaba ari igisasu gikunze kuboneka ahantu habereye imirwano murugamba rwo kubohora igihugu cyangwa ahari ibigo bya gisirikare,..
Abaturage bakaba basabwa ko, igihe babonye ikintu nk’iki, bakwiye kwihutira kubimenyesha Polisi ibegereye ngo hashakwe uko bakibakiza.
Aha IP J.baptiste Rutebuka, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Karongi yagize ati:”Akazi mukora gasaba ubwitonzi n’ubwo musa n’abatabihaga agaciro, ntimukwiye gufata buri cyuma cyose babazaniye mutarebye neza icyo ari cyo.”
IP Rutebuka yabasabye gukora akazi kabo mu bushishozi kandi bakamenyesha Polisi icyo badashira amakenga, aho yanahamagariye abaturage bose kutegera ikintu cyose badashira amakenga mbere y’uko bakereka abashinzwe umutekano aho yagize ati:”Ntimukajye munakegera ahubwo mujye mwihutira kucyereka abashinzwe umutekano nibo bafite ubushobozi bwo kugira icyo bagikoraho..”
IP Rutebuka atangaza ko umucuruzi witwa Jean Baptiste Ndayisenga ariwe ngo wari kugura ibyuma bya Munezero, akaba avuga ko uyu mwana atujuje imyaka yo gukoreshwa akazi ako ari ko kose, aho yagize ati:”Tugomba guca intege umuco abana badukanye umuco wo guta ishuri , ntidukwiye rero kubaha akazi cyangwa gutuma hari aho bahurira n’amafaranga kuko bibararura.”
Polisi ikaba igira inama abaturage ko utanga intwaro wese ku bushake nta gihano agenerwa, akaba ariyo mpamvu igira inama ababa bagitunze intwaro iyo ari yo yose n’ibishobora guturika cyangwa uwaba afite amakuru ku babitunze, ko babitanga cyangwa bagatanga ayo makuru ku nzego z’ibaze zibegereye cyangwa izishinzwe umutekano.
Ingingo ya 671 ivuga ko gutunga intwaro, kuyicuruza, kuyikora, guhindura ibimenyetso by‟intwaro, gukwirakwiza no kwinjiza intwaro Umuntu wese utunga intwaro, uyitiza, uyitanga, uhindura ibimenyetso byayo mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Naho iya 675 ivuga ko gutanga amakuru atari yo cyangwa kwanga kuyatanga ugamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda Umuntu wese utanga amakuru atari yo cyangwa wanga gutanga amakuru agamije kubona uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana(100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP