Amakuru aturuka imbere mu nda ya wa mutwe w’iterabwoba RNC, aravuga ko uburakari ari bwose mu bayoboke bayo, bakomeje gushinja Kayumba Nyamwasa uruhare mu mfu za hato na hato za bagenzi babo.
Intandaro y’aya macakubiri mashya ni urupfu rw’uwitwa Gabriel Kanyangoga warogewe mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y’Epfo, bikavugwa ko uburozi bwamuhitanye bwavuye kwa Evode Ntwari ariko nawe abuhawe na muramu we, Kayumba Nyamwasa.
Gabriel Kanyangingo yigeze kuba umujyanama wa RNC, ariko agakunda gushinja Kayumba Nyamwasa kugirira nabi abanenga imikorere ye, kurigisa imisanzu basaruza mu mpunzi ngo bari ku rugamba, no kutagira umurongo ufatika wa politiki. Kanyangingo yagiye yumvikana asaba Kayumba Nyamwasa kwegura, ndetse binamuviramo kwamburwa uwo mwanya yari afite mu ishyaka ry’ibigarasha.
Hari ibigarasha byabanaga na Kanyagoga muri Afrika y’Epfo byahishuye ko ngo yabibwiye ko Nyamwasa ashaka kumwica, ndetse akaba yari yaranabimenyesheje abashinzwe umutekano muri icyo gihugu. Aha rero niho abayoboke b’icyo kiryabarezi bahereye batsa umuriro kuri Kayumba Nyamwasa bavuga ko Kanyangusho agiye mu mubare w’abo Nyamwasa yivuganye. Bavuga ko Evode Ntwari na Kayumba Nyamwasa basanze kwica Kanyangoga atezwe igico bitazashoboka kuko yari yaramaze kwishinganisha, bahitamo gukoresha uburozi.
Iki cyuka cy’amacakubiri no kwishishanya muri RNC kije gushyira ibintu irudubi, kuko gisanze n’ubundi Nyamwasa na muramu we Ntwari batarebwa neza n’ibindi bigarasha, cyane cyane nyuma y’aho Ben Rutabana aburiwe irengero, nabyo bigashinjwa abo bagabo bombi.
Uyu Ben Rutabana na mushiki we Gwiza Thabita bari mu mubare w’ibigarasha bitari byishimiye imikorere ya Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke, ari nabyo byaviriyemo Rutabana kurigiswa, ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa na Gen. Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi muri Uganda. Ngibyo rero iby’ibigarasha ngo bishaka kuyobora uRwanda nabyo ubwabyo bitiyoboye.