Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, Ingabo za Kayumba Nyamwasa zavaga mu Kivu y’amajyepfo zizamuka muri Kivu y’amajyaruguru biturutse ku makimbirane yabaye hagati yazo, zahuye n’ikibatsi cy’umuriro wa FARDC mu bikorwa byayo byo kurandura imitwe y’itwaje intwaro iri muri icyo gihugu. Abenshi barapfuye abandi barafatwa harimo na Major (Rtd) Habib Madhatiru wafashwe ari muzima naho uwari umwungirije Capt Eddy Sibo ahasiga ubuzima. Ubwo umuriro wari ucanye kuri P5, umwe mu bashinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda Pastor Deo Nyirigira yatumyeho umuhungu we Mwizerwa Felix ariko akomeza kohereza abandi bana.
Hari hashize amezi atandatu Kayumba Nyamwasa atavugira kuri ya radiyo yabo rutwitsi bise Itahuka ikorera kuri Internet. Ariko muri ayo mezi yakomeje kuvugana n’ibinyamakuru byo muri Uganda. Mu minsi mike ishize yumvikanye mu kiganiro yakoranye na Serge Ndayizeye hafi amasaba abiri, yizeza abantu ko urugamba rukomeje kandi ko rutwara igihe. Asaba abantu gukomeza urugamba.
Ibi kayumba Nyamwasa arabivuga mu gihe abana bashutswe nawe n’inzego z’umutekano za Uganda bashiriye muri Kongo, bashorwa mu ntamabara batabazi kandi idafite impamvu. Mu gihe abarokotse ibyo bitero bicuza ibyo bakoze, banagira inama urubyiruko, Kayumba n’abandi ba RNC hirya no hino ku isi bakomeje ubukangurambaga nyamara batakohereza abana babo cyangwa abo mu miryango yabo kuko baziko nta bushobozi bafite.
Muri icyo kiganiro, Kayumba Nyamwasa wifashisha akarimi gatyaye mu gukangurira abantu kugana P5, yemeje rwose ko bafite ibirindiro mu karere. Yavuzeko imyaka yashize bashyize imbaraga mu mahanga ariko ko ubu bari mu karere. Ibi ariko abivuze mu gihe bitakiri ibanga. U Rwanda rwabigaragaje kenshi biza gushimangirwa na raporo y’Itsinda ry’Abahanga ba LONI kuri Kongo (UN Group of Experts on DRC) mu kwezi k’Ukuboza 2018 aho ryemeje ko Kayumba Nyamwasa agenda mu karere ndetse ibikoresho by’ingabo ze bikanyura mu Burundi aho umugabo uzwi nka Rashidi yafashaga kubigeza muri Kongo.
Nyuma yibi rero Kayumba Nyamwasa yavuzeko yavuganaga na Lt Gen Adolphe Nshimirimana wavugaga rikijyana mu Burundi no muri CNDD-FDD mbere yuko yicwa tariki ya 2 Kanama 2015, bigaragara ko umugambi we watangiye kera nyuma yo kubura uburyo bashyira ingabo muri Rutshuru mu mwaka wa 2012. Muri Nzeli 2012, ubwo uwari umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga yakiraga ingabo za RDF zari zivuye kurwanya FDLR yabibukije ko Kayumba Nyawasa yashakaga gushyira ingabo muri Rutsuru ariko izo ngabo zibiburizamo.
Muri Icyo kiganiro kandi, Nyamwasa avuga Uganda nk’uvugira igihugu cye na Perezida Museveni nk’umubyeyi w’igitangaza. Nta mugayo kuko Uganda ariyo ibafasha muri byose. Kayumba agaruka akemezako nanubu ari igitangaza mu ngabo z’u Rwanda amaze imyaka 17 atabarizwamo. Yakomeje avuga uburyo RDF yagakwiye kuvugururwa, nonese ko ingabo ze za P5 zakubiswe inshuro, agatererana abasirikari be, uyu niwe ukwiye kuvugira RDF adaheruka? Yahunze intambara y’abacengezi ngo agiye ku masomo none RDF yubatse izina ku isi niyo ashaka kuvugurura? Ari uwuhe se? Nakomeze P5 ye abifashijwemo na CMI
Gen. Adolphe Nshimirimana wari Chef w’Imbonerakure