• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Kayumba Nyamwasa yagarutse kuri Radio rutwitsi ya RNC nyuma y’amezi atandatu yemeza ko yavuganaga na Adolphe Nshimirimana, araruca ararumira ku ngabo ze zatikiriye muri Kongo

Editorial 11 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,  Ingabo za Kayumba Nyamwasa zavaga mu Kivu y’amajyepfo zizamuka muri Kivu y’amajyaruguru biturutse ku makimbirane yabaye hagati yazo, zahuye n’ikibatsi cy’umuriro wa FARDC mu bikorwa byayo byo kurandura imitwe y’itwaje intwaro iri muri icyo gihugu. Abenshi barapfuye abandi barafatwa harimo na Major (Rtd) Habib Madhatiru wafashwe ari muzima naho uwari umwungirije Capt Eddy Sibo ahasiga ubuzima. Ubwo umuriro wari ucanye kuri P5, umwe mu bashinzwe ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda Pastor Deo Nyirigira yatumyeho umuhungu we Mwizerwa Felix ariko akomeza kohereza abandi bana.

Hari hashize amezi atandatu Kayumba Nyamwasa atavugira kuri ya radiyo yabo rutwitsi bise Itahuka ikorera kuri Internet. Ariko muri ayo mezi yakomeje kuvugana n’ibinyamakuru  byo muri Uganda. Mu minsi mike ishize yumvikanye mu kiganiro yakoranye na Serge Ndayizeye hafi amasaba abiri, yizeza abantu ko urugamba rukomeje kandi ko rutwara igihe. Asaba abantu gukomeza urugamba.

Ibi kayumba Nyamwasa arabivuga mu gihe abana bashutswe nawe n’inzego z’umutekano za Uganda bashiriye muri Kongo, bashorwa mu ntamabara batabazi kandi idafite impamvu. Mu gihe abarokotse ibyo bitero bicuza ibyo bakoze, banagira inama urubyiruko, Kayumba n’abandi ba RNC hirya no hino ku isi bakomeje ubukangurambaga nyamara batakohereza abana babo cyangwa abo mu miryango yabo kuko baziko nta bushobozi bafite.

Muri icyo kiganiro, Kayumba Nyamwasa wifashisha akarimi gatyaye mu gukangurira abantu kugana P5, yemeje rwose ko bafite ibirindiro mu karere. Yavuzeko imyaka yashize bashyize imbaraga mu mahanga ariko ko ubu bari mu karere. Ibi ariko abivuze mu gihe bitakiri ibanga. U Rwanda rwabigaragaje kenshi biza gushimangirwa na raporo y’Itsinda ry’Abahanga ba LONI kuri Kongo (UN Group of Experts on DRC) mu kwezi k’Ukuboza 2018 aho ryemeje ko Kayumba Nyamwasa agenda mu karere ndetse ibikoresho by’ingabo ze bikanyura mu Burundi aho umugabo uzwi nka Rashidi yafashaga kubigeza muri Kongo.

Nyuma yibi rero Kayumba Nyamwasa yavuzeko yavuganaga na Lt Gen Adolphe Nshimirimana wavugaga rikijyana mu Burundi no muri CNDD-FDD mbere yuko yicwa tariki ya 2 Kanama 2015, bigaragara ko umugambi we watangiye kera nyuma yo kubura uburyo bashyira ingabo muri Rutshuru mu mwaka wa 2012. Muri Nzeli 2012, ubwo uwari umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Charles Kayonga yakiraga ingabo za RDF zari zivuye kurwanya FDLR yabibukije ko Kayumba Nyawasa yashakaga gushyira ingabo muri Rutsuru ariko izo ngabo zibiburizamo.

Muri Icyo kiganiro kandi, Nyamwasa avuga Uganda nk’uvugira igihugu cye na Perezida Museveni nk’umubyeyi w’igitangaza. Nta mugayo kuko Uganda ariyo ibafasha muri byose. Kayumba agaruka akemezako nanubu ari igitangaza mu ngabo z’u Rwanda amaze imyaka 17 atabarizwamo. Yakomeje avuga uburyo RDF yagakwiye kuvugururwa, nonese ko ingabo ze za P5 zakubiswe inshuro, agatererana abasirikari be, uyu niwe ukwiye kuvugira RDF adaheruka? Yahunze intambara y’abacengezi ngo agiye ku masomo none RDF yubatse izina ku isi niyo ashaka kuvugurura? Ari uwuhe se? Nakomeze P5 ye abifashijwemo na CMI

Gen. Adolphe Nshimirimana wari Chef w’Imbonerakure

2019-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Editorial 12 Oct 2017
Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Editorial 14 Jul 2023
Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Editorial 19 Nov 2020
Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Abapolisi bari mu myitozo yo kurwanya iterabwoba no guhosha imyigaragambyo

Editorial 10 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa
Mu Rwanda

Burundi: Leta irasaba ko Gen Niyombare na bagenzi be bashakaga guhirika Nkurunziza bafatwa

Editorial 14 Feb 2017
Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida
Mu Mahanga

Umukobwa uherutse kwiyahura asimbutse igorofa muri ULK yaba yari atwite,yaranandujwe Sida

Editorial 25 Jul 2016
Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19
Mu Rwanda

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Editorial 02 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru