Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z’u Rwanda kuri ubu akaba yarahamwe n’ibyaha bitandukanye aho yakatiwe adahari imyaka 24 y’igifungo ndetse akaba ari mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yapfushije umubyeyi we ariko hari amakuru yemeza ko yatinye kuza mu gihugu cya Uganda gushyingura uyu mubyeyi we witwa Sunumuha Ferediriyani, atinya ko yatabwa muri yombi.
Nyakwigendera Senumuha wari umubyeyi wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’umuvandimwe we Lt Col Rugigana Ngabo, yishwe n’umutima kuwa Kabiri tariki 3 Mata 2018. Uretse umuhungu we Kayumba watinze kuza kumushyingura, na LT Col Rugigana Ngabo nawe ntazamushyingura kuko amaze igihe afunzwe, akurikiranyweho ibyaha byo guteza imvururu mu baturage no kugambanira igihugu ndetse akaba azagezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda mu rukiko rw’ikirenge mu mpera z’uku kwezi.
Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda cyavuze ko abo mu muryango wa nyakwigendera bataratangaza aho azashyingurwa ariko hari amakuru avuga ko ashobora gushyingurwa mu gace ka Wakiso muri Uganda ariko Kayumba Nyamwasa akaba atazahagera kubera gutinya ko yashyikirizwa u Rwanda akaba yatabwa muri yombi cyane ko yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda igifungo cy’imyaka 24.
Lt Gen Kayumba Faustin Nyamasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.
Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare..
Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.