• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso
Uhuru Kenyatta na Odinga

Kenyatta azatangazwa ko yatsinze amatora Odinga asigare yimyiza imoso

Editorial 29 Oct 2017 Mu Mahanga

Muri Kenya bategereje yuko hatangazwa uwatsinze amatora ya Perezida wa Repubulika, ariko uyu ni umuhango gusa kuko uzayatsinda azwi yuko ari Uhuru Kenyatta wari usanzwe kuri uwo mwanya !

Ayo matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya yabaye tariki 26/10/2017 yabanjirizwe n’impaka nyinshi ku buryo umwe mu bakandida Perezida bahabwaga amahirwe yo kuyatsindi yakuyemo kandidatire ye.

Raila Odinga uretse no gukuramo kandidatire yanahamagariye abayoboke b’ihuriro ry’imitwe ya politike ayoboye (NASA) kutazitabira ayo matora. Abo bayobozi ba NASA, Odinga na Kalonzo Musyoka bavugaga yuko nta matora yakorwa ngo agende neza mu gihe abayobozi ba komisiyo y’amatora (IEBC) bazaba badahinduwe ngo hashyirweho abandi. Ibyo ntabwo byakozwe, amatora aba IEBC ikiyobowe na Wafula Chebukati n’abakomiseri bari bayigize bagikomeje imirimo yabo.

Kuba Odinga na bagenzi be muri NASA barifuzaga yuko abari bagize komisiyo y’amatora bahindurwa mbere y’aya matora ya Perezida Kenya ivuyemo byari bifite ishingiro. Aya matora ya tariki 26 uku kwezi yaje akurikira ayabaye tariki 08/08/2017 aho komisiyo y’amatora yari yatangaje yuko Uhuru Kenyatta ariwe wari wayatsinze ariko urukiko rukuru rukabisesa, ruvuga yuko harimo uburiganya.

Niba rero mu matora ya mbere Chebukati na bagenzi be barayakozemo uburiganya cyangwa uburangare ntabwo ba Odinga bari kwizera yuko amakosa bakoze mbere batari kuyasubira amatora asubiwemo.

Ariko na none nta na gihamya yari ihari igaragaza yuko abo bari bakuriye IEBC batari gukora neza kurusha mbere kandi bo barageragezaga kubyemeza !

Gihamya ihari n’uko ibizaba byaravuye mu matora aherutse gukorwa bizatinda gutangazwa kurusha uko byagenze mu matora yayabanjirije. Muri ayo matora urukiko rwasheshe ibyayavuyemo, mu turere tw’amatora byabanzaga gukusanywa na IEBC ku rwego rw’igihugu Wafula Chebukati akayatangariza icyarimwe. Ubu ariko hazajya hatangazwa uko byavuye muri buri karere k’itora bihagaze mbere yo gutangaza icyarimwe mu rwego rwigihugu.

Ariko na none ntibihagije kuvuga yuko koko komisiyo y’amatora ya Kenya ubu yagombaga gukora neza kurusha mbere. Mbere gato yuko ayo matora ya Perezida asubirwamo umwe mu ba komiseri bagize IEBC, Roselyn Akombe, yatorotse igihugu ubu akaba abarizwa muri Amerika aho yatangarije yuko atari gushobora kuzakorana mu matoro n’ikigo kitashobora kuyayobora neza.

Ariko kugeza ubu nta muntu wavuga yuko aya matora yasubiwemo yaba yarakozwe nabi kuko mu mikorere yayo nta kubogamira ku ruhande runaka kuzaba kurimo. Odinga na NASA ye bayikuyemo, urubuga rwasigaranye Uhuru wa Jubilee gusa. Nubwo ku ikarita y’itora hariho n’abandi bakandida Perezida batandatu ariko Odinga yarabujije abantu be kujya mu matora, urubuga rwari rusigaranywe na Uhuru Kenyatta gusa.

Muri ayo matora yasubiwemo yitabiriwe n’abantu batagera kuri 45 % kandi ayubushize yaritabiriwe n’abasaga 80 %. Kuko Odinga yari yabujije abakunzi be kwitabira ayo matora kandi bakabyubahiriza, abayajemo ni aba Uhuru kandi akaba agomba kuzayatsinda akongera kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.

Odinga rero agomba kuba yarabaze nabi. Nta kindi kirego azaba afite cy’uko amatora yakozwe nabi. Iby’uko yahisemo kubuza abantu be kuyitabira biramureba, ahubwo akaba yakurikirwa n’icyaha cyo kugumura abantu kwiyima uburenganzira bwabo bwo kwitabira amatora ! Amahirwe gusa afite n’uko nta mvururu nyinshi zayaranzwemo !

2017-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho  kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Editorial 16 May 2016
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Editorial 16 Jan 2025
Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Editorial 19 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.
Amakuru

Sanchez Vergara Brayan Stiven yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2021 kavaga i Kigali kerekeza i Rwamagana, umunyarwanda wa hafi yabaye uwa 14.

Editorial 02 May 2021
Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga
Amakuru

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Editorial 11 Feb 2022
Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Editorial 25 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru