Umunyaburanga Claire Mwaniki, abenshi mu bagabo badasiba guhanga amaso kuri instagram ku bw’ubwiza bwe bw’amafoto asakaza,yarasiwe mu gihugu cya Kenya ahita apfa nyuma yo kuvumbura ko asanzwe ari umujura ukomeye unakorana n’abajura b’ibyihebe muri iki gihugu.
Iyi nkuru dukesha Daily Nation,ngo itangazo ryashyizwe ahagaragara na Police ya Kenya ryemeza ko Claire Mwaniki yarashwe ahita apfa nyuma y’iperereza amaze iminsi akorwaho ko yaba akorana n’abajura bakomeye muri iki gihugu.Muri iki cyumweru dusoje yaguwe gitumo ari mu gatsiko k’abajura bane bafite ibirango by’aho bateguraga kwiba mu gushaka gucika araraswa arapfa.
Uyu mugore kandi yamenyekanye nk’umunyeshuri wasoje muri Kaminuza nkuru ya Nairobi.
Uretse Kenya abakobwa nk’aba no mu Rwanda barahari kandi bakwiye kwitonderwa dore ko bashobora kwigaragaza nk’abanyaburanga buhebuje kuri Instagram kandi bihatse ikindi.
Uyu yafitiwe mu byuma bisaka kumuryango wa Hotel, akaba yari agiye kubonana n’umugabo w’umunyamahanga mu cyumba. Iyo agerayo byari kugenda gute ?