Hashize imyaka 6 imiryango 40 iharanira inyungu zabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ishyikirije ikirego ubucamanza bwo mu Bufaransa, gisaba ko Filipo Hategekimana yakurikiranwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce tunyuranye two mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zayo.
Uyu Filipo Hategekimana yahoze ari umujandarume mu Rwanda rwo ku ngoma yabajenosideri, aza guhungira ahitwa Rennes mu Bufaransa ubwo bari bamaze gutsindwa. Yahise ahindura amazina, yiyita Pilippe MANIER, agamije kuyobya uburari no gucika ubutabera.
Akimara kumenya ko yatahuwe, yavuye mu Bufaransa mu mwaka wa 2018 ahungira muri Cameroun, ariko iyo miryango ikomeza gukurikirana ibye ari nako itanga amakuru mu nzego zubutabera muri icyo gihugu no mu Bufaransa. Yaje gufatirwa Yaoundé muw2019, nyuma yumwaka umwe yimurirwa muri gereza yo mu Bufaransa.
Nubwo itariki yurubanza rwe itaratangazwa, mu kwezi gushize Ubushinjacyaha Bukuru bwemeje ko ibisabwa byose birimo kwegeranywa ku buryo Filipo Hategekimana azagezwa imbere yubutaberabidatinze. Mu byaha aregwa harimo gushinga no kuyobora bariyeri nibitero byahitanye Abatutsi basaga 10.000, barimo nuwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse NYAGASAZA.
Alain Gauthier ,Umuyobozi wa CPCR , umwe miryango iharanira inyungu zabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru byuBufaransa(AFP) ko kuba Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe icyemezo cyo gushyikiriza urukiko Filipo Hategekimana, ari intambwe nziza, ishobora kubyunsa nandi madoyise yabajenosideri yazinzitswe aho mu Bufaransa.
Kugeza ubu ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwashyikirijwe ibirego byinshi bishinja abantu banyuranye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta yuRwanda nabaregera indishyi, bakomeje gusabwa ko abo bantu baburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ariko ababishinzwe mu Bufaransa bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Mu myaka 27 ishize,mu Bufaransa hamaze kuburanishwa abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 3 gusa bakaba aribo bahawe ibihano binyuranye.
Mu bakidegembya harimo Agata Kanziga wari umugore wa Perezida Yuvenali Habyarimana, akaba numunyakazu ukomeye, Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, nabaganga Eugène Rwamucyo na Sostène Munyemana, ibimenyetso bibashinja ibyaha bakurikiranyweho bikaba bimaze imyaka nimyaniko mu tubati twabashinjacyaha nabacamanza bo mu Bufaransa.
Niba hatajemo kuzarira nkana kwabacamanza nkuko bakomeje kubigaragaza, urubanza rwa Claude Muhayimana ukomoka ku Kibuye rwo rwagombye gutangira mu Gushyingo uyu mwaka.