• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»IMIKINO»Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Editorial 02 Sep 2016 IMIKINO

Mu byumweru bibiri bishize, Nimbona Jean Pierre, umuhanzi w’Umurundi uzwi ku mazina ya Kidum Kibido Kibuganizo, yavuze ko hari abantu bo mu gihugu cye bamubwiye ko bagiye kumwica ariko akaba yitegura kujya i Burundi igishaka kikaba. Kuri uyu wa Kane yageze i Bujumbura aho yakiriwe nk’intwari.

Ubwo yasobanuraga uburyo hari abamubwiye ko najya i Burunzi azicwa, Kidum yagize ati: “Muntu waba urimo gutegura kwica njyewe Kibido Kibuganizo hanyuma ukantega imitego kuri Facebook wiyita amazina y’abantu bafitanye ibibazo na Leta y’u Burundi, njyewe sindi umunyabwoba ngo watuma ntinya kuza iwacu.

Nzagera aho i Bujumbura ku itariki ya mbere z’uku kwezi kwa cyenda, tegura neza uko uzanyica rero kuko ngomba kuza mu gihugu cyanjye cy’amavuko. Uzaba umfashije kuko nzaba mpfiriye mu gihugu cya sogokuru wanjye. Bitegure neza kandi ubikore, amayeri yo kwiyita amazina y’abarwanya Leta unyitiranya n’abari mu bayirwanya nayamenye kera! Yewe, njyewe sindi muri ibyo bya politiki, ntunzwe no kuririmba gusa. Ibyo nabyo niba ari ikibazo, sindi mu bazabireka vuba. Imana niyonkuru, ndaje ikiba kibe!”

Ubwo yahageraga kuri uyu wa Kane tariki ya Mbere Nzeri 2016 nk’uko yari yabyivugiye, yakiriranywe urugwiro rudasanzwe aho abaturage benshi b’Abarundi bagiye kumutegera ku Kibuga cy’Indege i Bujumbura ngo bamwakire, bafite ibyapa bimuha ikaze mu gihugu cye kandi bamubwira ko bamukunda bakaba banamwishimiye.

-3936.jpg

-3935.jpg

Mu bagiye gusanganira no kwakira Kidumu ku kibuga cy’indege, harimo na Ambasaderi wa Kenya mu Burundi, cyane ko uyu muhanzi akunze kuba cyane mu gihugu cya Kenya kandi akaba ari naho yavugiraga ko agiye kujya mu gihugu cye cy’amavuko igishaka kikaba.

Source : Ukwezi.com

2016-09-02
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0

Editorial 01 Aug 2025
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena

Editorial 08 Jul 2022
APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Editorial 22 Sep 2024
Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC

Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC

Editorial 17 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Haribazwa ikihishe inyuma y’itotezwa ry’ Abanyarwanda Babaye Mu Gisirikare Cyangwa Mu Gipolisi cy’u Rwanda

Editorial 01 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’ikoreshwa ryabyo

Editorial 27 Jan 2017
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori
Amakuru

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Editorial 09 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru