Inama yari uhuje abayobozi kuva mu bihugu hafi 200 ku Isi uyu munsi kuwa Gatandatu bemeje gusinya amasezerano y’ivugurura ry’amasezerano ya Montreal Protocol, bagamije kugabanya umwuka wa hydrofluorocarcons, HFCs hakavaho dogere Celsius 0.5 ku izamuka ry’ubushyuhe kugeza mu mwaka 2100.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko iyi ari Intsinzi ikomeye Isi yose.
John Kerry
Ati “ Iyi ni intambwe ikomeye itewe igaragaza ubushake bw’ibihugu izadufasha kugabanya ubushyuhe ku Isi kugera kuri dogere 0.5.”
Muri aya masezerano ibihugu bikize birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bizatangira guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha, HFCs mu myaka mike iri imbere aho bizagabanya kugeza ku 10% mu 2019.
Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Bushinwa, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibindi bizatangira kugabanya ikoreshwa ry’ibi byuma mu 2024.
Ibindi bihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq bizagabanya ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu 2028.
U Bushinwa nk’igihugu gikora ibi byuma kurusha ibindi ntikizahagarika inganda zibikora mbere ya 2029.
Ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha bikurura ubushyuhe bw’izuba inshuro 1000 kurusha umwuka mubi ( Carbon Dioxide) usanzwwe uzwi mu kugira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagize uruhare mu kwemeza ivugururwa ry’aya masezerano. Yagize ati “ Mabshimiye umuhate utagereranwa mwagaragaje kugira ngo iyi ntsinzi igerweho, amasezerano ya Kigali ntakiri inzozi ubu ni impamo”.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta
Yongeyeho ati “Uru rugendo rujya gutangira rwasaga n’urutazatanga umusaruro, ariko amasezerano y’i Montreal agezweho ku nyungu z’abantu bacu n’umubumbe wacu.”
Kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru, intumwa zigera ku 1000 zaturutse mu bihugu 197, zakoraniye i Kigali ziga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, atuma hakumirwa ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarbons (HFCs), abereye ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Minisitiri Biruta n’Intumwa z’ibihugu bishimira ko ivugururwa ry’aya masezerano ryemejwe