Polisi y’u Rwanda yishe umugabo ukorana n’imitwe y’ iterabwoba witwaje intwaro wari wifungiranye mu nzu mu gace ka Nyarutarama mu mujyi wa Kigali nyuma yo guhangana nawe mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane.
Itangazo polisi yashyize ahagaragara rivuga ko uwo mugabo yitwa Channy Mbonigaba, ukomoka mu karere ka Rubavu.
Polisi ivuga ko kumufata byatwaye amasaha atatu, akarasana nayo agakomeretsa umupolisi umwe.
Iryo tangazo kandi riragira riti” Polisi irahumuriza abaturage, cyane cyane abatuye muri Nyarutarama, icyo gikorwa cyarangiye, ubu umutekano ni wose.”
Abantu bakekwaho gukorana n’imitwe y’intagondwa za kiyisilamu batangiye kuvugwa mu Rwanda kuva mu mwaka ushize. Kuri ubu bamwe bamaze gushyikirizwa inkiko.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali bavuga ko inzu polisi yarasiyemo ukekwaho iterabwoba isanzwe ibamo n’abasirikare.
Aho byabereye ni mu nzu irebana n’aho ishuri rya Hope Academy ryakoreraga. Abahatuye bavuga ko iyo nzu isanzwe ibamo abasirikare.
Ni mu bipangu byinshi bituwemo n’abanyamahanga benshi, aho biba bigoye kubona umuntu uhacaracara.
Umwe mu basekirite bacunga umutekano ku nzu ibamo abanyamahanga iri muri metero 30 uvuye aho polisi yarasiye uwo ukekwaho iterabwoba, yabwiye izuba rirashe ko guhera mu masaha ya saa moya z’umugoroba bumvise urufaya rw’amasasu rwamaze amasaha nk’atatu.
Iki gipangu nicyo kihishamo abo bagizi banabi
Umugore wari uje kwishyuza amafaranga y’umutekano ku gipangu kimwe kiri aho yemeje ko iyo nzu polisi ivuga ko yarasiyemo umuntu ibamo abasirikare, aho ngo batajya banabishyuza amafaranga y’umutekano.
ACP Celestin Twahirwa