• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina
P

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Editorial 02 Oct 2018 ITOHOZA

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline basabye kuburana bari hanze, ubushinjacyaha bubitera utwatsi.

Mu rukiko Rukuru ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Diane na Nyina, ingingo yibanzweho cyane ni iyo gufungurwa by’agateganyo, ingingo ubushinjacyaha buvuga ko igihe cyayo cyarenze.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi avuga ko umwaka ushize, urukiko rwari rwategetse ko umukiriya we yaburana afunzwe, bugaragaza ko ashobora kubangamira iperereza. Aha Me Gatera akaba avuga ko mu gihe umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze nta kibazo byatera.

Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Diane Rwigara, nawe yasabye ko umukiriya we yaburana ari hanze, atangaza ko impungenge ubushinjacyaha bwatangaga zavuyeho, biryo ko arekuwe agakurikiranwa ari hanze ntacyo byabangamiraho iburanisha. Me Buhuru avuga ko Diane afunguwe atagera aho amadosiye arimo ibimenyetso bimushinja.

Akomeza avuga ko yifuza ko umukiriya we yarekurwa, agategura uburyo bwo kwiregura ndetse ko azubahiriza (Diane) ibyo urukiko ruteganya.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe babo, butangaza ko urukiko rukwiye gusuzuma impamvu basabye kurekurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwari rugeze igihe cyo kuburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubusabe bwabo butahabwa agaciro, ndetse ko buje igihe cyabwo cyararangiye. Busobanura ko amategeko agena ko iyo urubanza rwatangiye kuburanisha mu mizi umuntu afunzwe, agumamo akazategereza imyanzuro y’urukiko iburana rirangiye.

Buti “gufungurwa by’agateganyo byemerwa iyo urubanza rutaratangira mu mizi, kandi urw’abo rwaraharenze”.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

2018-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Editorial 24 Apr 2018
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Editorial 21 Nov 2018
Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Editorial 24 Jan 2018
RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

Editorial 18 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Editorial 07 Jul 2016
Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Akumiro: Minisitiri mu Bubiligi yitabiriye umuhango wo kwambika ikamba abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 20 Mar 2024
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Editorial 01 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru